Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro mu bigo by’amshuri y’Abangirikani muri Diyosezi ya Shyogwe, barasaba ko hashyirwaho uburyo uruhare rw’ababyeyi rwigaragaza kugira ngo abarangiza mu myuga babashe kwihangira imirimo.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri magana ane (400) barangije amasomo muri Kaminuza ya ALU (African Leadership University), ubuyobozi bwa Kaminuza ya ALU bukaba bwahaye Perezida Kagame igihembo nk’umuyobozi mwiza uzana impinduka.
Abanyeshuri na bamwe mu barezi bo ku kigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center giherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, tariki 04 Kamena 2024, basuye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, baganirizwa na bamwe mu Badepite ku miterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.
Hirya no nino mu Rwanda hagaragara ibigo by’amashuri byicaza abana mu byumba by’amashuri mu buryo buteye impungenge. Hari aho abayobozi b’ibigo bagabanyamo icyumba cy’ishuri ibice bibiri, aho abana bicara barebana, bihabanye n’icyerekezo mwarimu arimo, kureba ibyo mwarimu yigisha cyangwa yandika bikabasaba kubanza (...)
EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho igice cyo muri uku kwezi kwa Gicurasi, kizibanda ku ishyirwaho ry’isomero rihamye ry’ikoranabuhanga no guteza imbere ikorwa n’isaranganya ry’ibitabo by’uburezi bikoreshwa na bose mu (...)
Ubuyobozi bw’ishuri Elena Guerra ryo mu Karere ka Huye, buvuga ko kimwe mu bituma abana barera babasha gutsinda bakanagira amanota meza mu bizamini bya Leta, ari ukubera ko babatoza gukorera ku mihigo.
Niyonsenga Valens w’imyaka 21, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri kabuhariwe mu kwigisha ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy (RCA), avuga ko yigeze gutoroka ababyeyi be agiye kureba iri shuri riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu ngo ashire amatsiko yari arifiteho.
Abanyeshuri bafite ubumuga baturutse mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bari mu bahize abandi mu marushanwa yo kwandika inkuru ategurwa n’Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Libary, KPL), aho mu banyeshuri 36 batsinze icyenda muri bo ari abafite ubumuga.
Rwanda Coding Academy (RCA), ishuri rigamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, rigiye kwagurwa mu rwego rwo kuryongerera ubushozozi bwo kwakira umubare uhagije w’abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kurushaho kongera ibikorwa remezo byo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, mu rwego rwo gukomeza kuzamura igipimo cyo kwihangira imirimo mu rubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa abarangiza ayisumbuye bakabura akazi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa.
Bamwe mu babyeyi baranenga abayobozi batarerera ku bigo by’amashuri bayobora, kubera ko bigaragaza ko baba batizeye ireme ry’uburezi bwaho, bagahitamo kubajyana ahandi.
Esther Masengesho w’imyaka 21, yarangije amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, mu mwaka wa 2023, mu Ishuri ryigisha Tekiniki Imyuga n’Ubumenyi Ngiro ryahoze ryitwa EAV Gitwe, ubu ryahindutse TSS Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma. Yize amasomo ajyanye no gukora za Porogaramu za Mudasobwa (Software Development).
Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) (...)
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga rijyanye n’uburezi bakoze za porogaramu zo gufasha abanyeshuri gusoma ibitabo, baravuga ko ryatumye babasha kugeza mu bigo by’amashuri ibitabo byo gusoma, byoroshya uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga n’abatabufite.
Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 yatangaje ko yigije inyuma itangira ry’amashuri, kubera ikibazo cy’imvura ikabije irimo kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu igateza imyuzure.
Ikiganiro kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, EdTech Monday, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, kiragaruka ku byakorwa ngo abikorera na Leta barusheho gufatanya guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, no ku bibazo bwikiye gukemurwa ngo urwo rugendo rugere ku ntego.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko we na bamwe muri bagenzi be barimo kwimuka bava aho bakoreraga berekeza aho amakoleji bigishamo yashyizwe, mu rwego rw’amavugurura ari gukorerwa iyi Kaminuza.
Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko hagiye kurebwa uko Kaminuza yigisha iby’amategko mu Rwanda, ILPD, yanatangira kwigisha hifashishijwe iya kure (Online) kugira ngo serivisi itanga zirusheho kugera kuri benshi babyifuza.
Abasesengura iby’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence/A.I.), baratangaza ko uko Isi itera imbere ikeneye ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu burezi bugezweho.
Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”
Abarangiza amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe no gusabwa uburambe mu kazi, kandi ari bwo bakirangiza amashuri yabo, bikabaviramo kuba abashomeri kandi bafite ubushobozi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Abafatanyabikorwa bayo, batangiye gahunda yo kongera ababyaza mu Rwanda, aho ku ikubitiro abagera kuri 500 batangiye kwigira ubuntu muri Kaminuza zitandukanye mu Gihugu.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 25/03/2024 (...)
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye (...)
Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze inyemezabumenyi z’amahugurwa (Certificates) ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Kigali Today ko bashimye umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba wagiye ku ishuri ahetse murumuna we tariki 11 Werurwe 2024 aho gusiba ishuri.
Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, bakomeje kuba mu ihurizo ryo kunoza isuku na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bitewe no kutabona amazi meza mu buryo bworoshye.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aranenga bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano zabo zo gufatanya na Leta muri gahunda yo gufasha abanyehuri gufatira ifunguro ku ishuri.