Ubuyobozi bw’ishuri rya Seminari nto ya Nyundo, butangaza ko buhangayikishijwe no kongera kwiyubaka nyuma yo kwangizwa n’ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023, bigatuma itakaza ibikoresho hafi byose yari itunze harimo ibyo mu biro, ibya Laboratwari, ibyo muri Kiliziya, mu mashuri hamwe n’ibindi kugera ku modoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bafashije abana 539 bakuwe mu byabo n’ibiza, kubona aho bigira nyuma yo gushyirwa mu nkambi.
Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu (...)
Abibumbiye mu Muryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no Kutavuga (RNUD), bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri nk’izindi ndimi zemewe mu Rwanda, cyane ko inkoranyamagambo yakwifashishwa yamaze gukorwa, n’ubwo hagitegerejwe ko yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko inyubako z’amashuri zirenga 50 zagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye cyane uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba, ariko ngo harakorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire mu guteka ibishyimbo, by’umwihariko abatekera abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo kugabanya ibiti bitemwa no kubungabunga ibidukikije, aho abasaba kubanza kubitumbika mu mazi.
Abanyeshuri barangije kwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri bizezwa impamyabumenyi zabo, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwashatse abafatanyabikorwa bishyurira abana ifunguro ryo ku ishuri, ariko bazaba banashinzwe gukangurira ababyeyi kwita kuri izo nshingano zabo.
Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio tariki 24 Mata 2023, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, bagaragaje ko kwigisha ikoranabuhanga abana bakiri bato, ari bumwe mu buryo bwatuma riborohera kurikorseha.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hamwe na Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), barimo gushaka uko hazajya higishwa amateka mu buryo busobanutse.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, tubararikiye gukurikira ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikaba kibageraho buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kikazanyura kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no ku murongo wa (...)
Ibigo by’amashuri byigisha mu buryo bw’uburezi budaheza bukomatanyije abafite ubumuga n’abatabufite, biravuga ko hakiri ibibangamiye iyi gahunda, kubura ibikoresho by’ibanze, inyubako zorohereza abafite ubumuga, no kubura abarimu bazi kwita ku bafite ubumuga.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye ku Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko ihezwa rijya rikorerwa abana babo ku ishuri riri mu bituma banga gusubirayo.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo (...)
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didace Kayihura, yatangaje ko hari impinduka zitandukanye ziteganyijwe muri iyo Kaminuza ayoboye, harimo kuba hari amashami amwe agiye kwimurirwa mu Karere ka Huye, hanyuma aho yigiraga hakazasigara higira abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Perezida wa Kenya William Ruto mu biganiro yagiranye n’abiga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yasabye abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kwiga bagamije kuzahanga imirimo aho kwiga bagamije gushaka akazi.
Abana b’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, bashishikarizwa kuyakunda ku buryo n’igihe cyo gukomeza kaminuza bajya batinyukira kuyiga, mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabo mu kubaka Isi yubakiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.
Abakobwa biga mu mashuri y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (TVET), by’umwihariko abiga ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda, barasaba kugirirwa icyizere mu kazi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku itariki ya 27 Werurwe 2023 cyagarutse kuri bimwe mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme mu mashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, abarezi bagaragaje ko bakeneye guhugurwa kugira ngo babashe gutanga ubumenyi mu mashuri abanza bakoresheje (...)
Abarimu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ayo mateka amaze imyaka umunani yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko abarimu bahura n’ibibazo byo kwigisha porogaramu kubera ikibazo cyo kubura ibitabo.
Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bifuza iyongerwa ry’amashuri yisumbuye, kuko hari abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kwiga.
Nyuma y’imyaka itatu biga ibijyanye n’ubumenyingiro, 74 barangije mu ishuri rikuru rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic ry’i Nyanza, ngo bitezweho uruhare mu kugabanya abashomeri mu Rwanda.
Gutoza abana umuco wo gukunda gusoma no kubara bakiri bato, bibafasha kuzatsinda neza mu mashuri yose baziga mu buzima, no kuzagira imibereho myiza ijyana n’iterambere ry’ubukungu.
Abanyeshuri bajya mu biruhuko baturutse i Kigali cyangwa bahanyuze, bazafatira imodoka kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium (i Nyamirambo).
Bamwe mu bakobwa n’abagore bakiri bato barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga bibagoye kubera ubukene bagera kuri 4,794 bo mu karere ka Kicukiro, bahawe ibikoresho by’ishuri hagamijwe kubafasha kwiga batekanye no kwirinda uwabashuka akabajyana mu ngeso zibashora mu busambanyi bwabakururira kwandura virusi itera (...)
Imwe mu mishinga yahanzwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Tumba, ifite udushya twatangaje abenshi mu bitabiriye imurikabikorwa rigamije guhuza umukoresha n’umukozi, ryabereye muri iryo shuri ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.
Abana biganjemo abari barataye ishuri bitewe no kutagira ibikoresho nkenerwa, biborohereza mu myigire yabo ndetse n’abigaga batabifite bo mu Karere ka Musanze, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri bameje ko ari imbarutso yo kutazongera kugira ipfunwe ryababeraga inzitizi mu myigire yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marceline, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imirindankuba ku mashuri bayobora, hagamijwe kurinda abanyeshuri impanuka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-23.
Asaga Miliyari 48Frw agiye gushorwa mu kwagura IPRC Kitabi na Karongi ndetse n’amashuri yisumbuye y’imyuga ya Cyanika ryo mu Karere ka Nyamagabe na Muhororo ryo mu Karere ka Karongi.