Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ko abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya batanga amafaranga 975 ku gihembwe kugira ngo babashe gufatira amafunguro ku ishuri, abana babaye benshi mu mashuri y’incuke.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro, Paul Umukunzi, arasaba inzego zose zo mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ubufatanye mu kugarura abana, bikomeje kugaragara ko bataragera ku mashuri, kugira ngo bibarinde gucikanwa n’amasomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abanyeshuri kwigana intego no guharanira gutsinda amasomo yabo kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bahamagarira bagenzi babo, kimwe n’abo mu yindi Mirenge igize aka Karere, kugira uruhare rufatika muri gahunda zituma Leta ibasha kugera ku ntego yo guteza imbere uburezi; kuko ari bwo Igihugu kizarushaho kugira umubare munini w’ababasha kugikorera bajijutse, (...)
Ntibikunze kubaho ko mu mashuri umwana yigana n’umubyeyi we mu cyumba kimwe cy’ishuri, ariko mu rugo rwa Musabyimana Faustin ni ibyishimo bikomeye, kuko arangije Kamunuza yigana n’umwana we.
Umushumba wa Diyosezi ya Anglican ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, yabwiye abarangije mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College), ko mu bumenyi batahanye batagomba kwirengagiza ubukirisitu, kuko ariho hari indangagaciro z’ubunyangamugayo buzabafasha kunoza umwuga wabo.
Cyarikora Rosette, umubyeyi w’imyaka 47 y’amavuko asubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 atiga, ahubwo yita ku bana be batanu n’urugo rwe muri rusange ndetse akaba afite intego yo kwiga agasoza kaminuza.
Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Munyurangabo Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo Ikibondo, avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva.
Abarimu 150 bigisha mu bigo by’amashuri yisumbuye y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (Techinical Secodary Schools/TSS), bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, zibemerera kwigisha mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku Isi, bakaba bishimiye iyo ntambwe bagezeho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhanganye n’ikibazo cy’abana 1,000 bataye ishuri, bukaba bwihaye intego yo kuribagaruramo ku bufatanye n’ababyeyi babo.
Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko ahanini abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta neza bahabwa ibigo batse, ubundi bakoherezwa ku bigo bibegereye, muri uyu mwaka habonetse ababyeyi benshi bibaza icyagendeweho mu gushyira abanyeshuri mu myanya.
Abana b’abakobwa biga ku kigo cya Sanzare mu Karere ka Rubavu, bavuga ko icyumba cy’umukobwa cyagabanyije umubare w’abasibaga ishuri cyangwa barivamo, bitewe no kugira ikibazo cyo kwiyanduza mu gihe bagiye mu mihango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashimiye abafatanyabikorwa bafashije Akarere kunoza imyigishirize y’amasomo y’Icyongereza n’Imibare bakanongeraho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Umushumba wa Diyosezi ya Angilikani ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, ntiyumva impamvu ababyeyi bakomeje gutererana abarimu, aho usanga imibereho y’umwana haba ku ishuri no mu ngo yose ireba umwarimu.
Madamu Jeannette Kagame, yashyikirije ibihembo Inkubito z’Icyeza, aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi bo mu gihugu cyose. Izi nkubito z’Icyeza uko ari 198, ni abarangije mu cyiciro gisoza amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.
Ishuri ryisumbuye rya College Karambi mu Karere ka Ruhango ryahawe ibikoresho bya Laboratwari by’agaciro ka miliyoni 21frw, nyuma yo kongererwa amashami yigisha siyansi, ahuje mu binyabuzima, ubutabire, ubugenge ndetse n’ibinyabuzima.
Ababyeyi mu Karere ka Nyagatare barasabwa kujya bohereza abana ku ishuri hakiri kare, kuko kubasibya no gutinda kubasubizayo bishobora kubaviramo guta ishuri.
Abanyeshuri 67 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko ubumenyi butubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo ntacyo bwaba bumaze.
Bayiringire Elysée w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, agiye gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke akererewe, kubera ubumuga bwo mu mutwe bwatumye atamenya kuvuga kandi n’ingingo ze zikaba zidakora neza.
Minsitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ku munsi mpuzamahanga w’umwarimu wizihizwa tariki 5 Ukwakira buri mwaka, yabageneye ubutumwa bubashimira uruhare rwabo mu kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire, anabasaba kuzamura ireme ry’uburezi.
Hari abanyeshuri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahaye ibihembo nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kuko bujuje amanota 6 muri buri somo, ariko hari n’abandi bayabonye ntibahabwa ibihembo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje igihe abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abatsinze iby’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bakazatangira tariki ya 4 Ukwakira 2022.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavuga ko bakeneye ababafasha mu miyoborere y’ibigo, kuko ngo bisanga babazwa byose bonyine, bikababana byinshi.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko abarenga 90% by’abanyeshuri aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, imitsindire ikaba yarabaye myiza ugereranyije n’umwaka ushize, kuko ho abatsinze bari ku kigereranyo cya 82.8%.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanze ibisubizo ku bibazo abantu bibaza ku mafaranga y’ishuri ntarengwa yashyizweho, ibi bikaba bigamije gukumira abagenda bashaka inyito yo kongera umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.
Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.
Ubuyobozi bw’amashuri n’ibigo by’Imari (amabanki) birashinja ababyeyi gukererwa kwandikisha abana bajya gutangira ishuri, cyane cyane abo mu mwaka wa mbere w’Amashuri y’incuke n’abanza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko butazihanganira ababyeyi batazohereza abana ku mashuri ku gihe, kuko umunani uruta byose ari ishuri ry’umwana, dore ko kutohereza abana ku ishuri biri mu bitera ubuzererezi.
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) aratangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu (...)