Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (nine years basic education) bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza barifuza ko Leta yabafasha kubonera abana ba bo amacumbi aho kwiga bataha mu rugo kuko ngo byatuma batsinda kurushaho.
Uyu munsi, ishami ry’umuyango w’abibumbye ryita ku burezi, umuco n’ubuhanga (UNESCO) ryatangiye icyumweru cyahariwe uburezi bukoresha itumanaho rya telefone zigendanwa (Mobile Learning Week – “from text books to telephone”).
Inteko rusange y’umutwe wa Sena, yateranye tariki 01/12/2011, yemeje ko Dr Gashumba James aba umuyobozi wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic (UPU).
Ubuyobozi bwa kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) buravuga ko kuba iyi kaminuza yaravuye ku mwanya wa 28 ikajya ku mwanya wa 78 muri Afurika bitavuze ko ireme ry’uburezi batanga ryasubiye inyuma kuko ataribyo bareba iyo bakora uru rutonde.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2011, ku nshuro ya mbere Kaminuza Politekiniki y’Umutara igiye gutanga imyabushobozi ku banyeshuri barenga 400 bayirangijemo amasomo yabo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) ryamaze gufata icyemezo cyo kwirukana umunyeshuri waryo, Niyigena Olive, uherutse gufatwa akopera ikizami cy’isomo ryitwa computer skills.
Abatuye umujyi wa Kibungo, ubarizwamo kaminuza y’ubuhinzi, uburezi na tekinoloji (INATEK), baratangaza ko kuva aho iyi kaminuza itangiriye byatumye imirimo myishi ivuka maze ubushomeri bukagabanyuka.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Gishamvu, mu karere ka Huye ruvuga ko kuba umuntu atarize bitatuma atagira uruhare mu kubaka amashuri kuko ayo mashuri azigirwamo n’abazamukomokaho, abavandimwe ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.
Mu nama nyungurana bitekerezo bagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye i Kigali, ababana n’ubumuga butandukanye bo mu Rwanda baravuga ko bashima gahunda y’uburezi Leta y’u Rwanda itabaheza.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge cyo mu karere ka Huye, Furere Jean Claude Munyaneza aratangaza ko abarezi bo mu mashuri abanza bakwiye kugira amahugurwa kw’ikoreshwa rya za mudasobwa ahoraho kugirango bahore bajyana n’igihe mu kwigisha abana bashinzwe kurera.
Ku bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Gicumbi ibizamini bya leta byatangiye bikererewe kubera ko abakandida bigenga ndetse n’abanyeshuri baba mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo baje batinze.
Hashize imyaka igera kuri itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwakira abanyeshuri bashya baba baje gutangira amasomo. Abanyeshuli bashya bamara icyumweru cyose (induction week) basobanurirwa banamenyerezwa ubuzima bwo muri kaminuza.
Kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwahawe amahugurwa n’umushinga “Akazi Kanoze” rwashyikirijwe ku mugaragaro impamyabumenyi zarwo.
Ishuri ryigisha amasomo ya tekiniki n’ubumenyingiro ry’i Mpanda mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 ukwakira,2011 ryatanze impamyabumenyi kubanyeshuri 301 barangije mu masomo y’ ububaji, ubudozi, ubwubatsi , amashanyarazi, guteka n’iby’amahoteli…
Abanyeshuri barangije amashuri abanza bakoze ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro bagera ku bihumbi 167.166 mu gihugu hose.
Mu gihe abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangira ibizamini bya leta ku wa 25 Ukwakira bakazabirangiza ku wa kane tariki 27 Ukwakira 2011, bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kamonyi mu Karere ka Kamonyi bageze ku musozo imyeteguro y’ibizamini bavuga ko ururimi rw’icyongereza rutazababera imbogamizi (...)
Ku wa gatatu w’iki cyumweru Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mathias Harebamungu yatangaje ko abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye bazajya mu biruhuko bambaye umwenda w’ishuli (uniforme) mu rwego rwo gutuma bataha neza.
Abanyanyeshuri 41 bitegura kurangiza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, bashobora kutazabona impamyabumenyi zabo kuko batagize amanota 70% mu cyongereza mu mwaka wa mbere bizemo uru rurimi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi kugira umusanzu batanga ku ifunguro rihabwa abana babo ku ishuri kuko byagaragaye ko hari ingaruka nziza byagize ku myigire y’abana babo.
Mu nama y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye mu burezi kubirebana n’amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana HARERAMUNGU Matiyasi yasabye abayitabiriye kwita kubumenyi bufasha uwabuhawe kwirwanaho kw’isoko ry’umurimo.
Mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza bagatsinda nk’abandi, ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuli Notre Dame de la Visitation de Rulindo, bakusanyije inkunga yo gufasha abana biga muri icyo kigo batishoboye.
Kimwe n’ahandi kw’isi u rwanda rwizihije Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu. kurwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe kuri stade regional inyamirambo kuri uyu wagatatu tariki ya 5 Ukwakira 2011,insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragiri iti:uruhare rw’umwarimu mu buringanire n’ubwuzuzanye.
Kuva mu mwaka w’2003 u Rwanda rwatangije gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo gufasha abana b’uburwanda kugira ubumenyi bw’ibanze. iyi gahunda yagiye ijyana n’ibikorwa bitandukanye birimo gukuraho amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza, gushyiraho amashuri y’incuke hirya no hino mu midugudu ndetse na gahunda y’uburezi (...)