Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, mu bigo byose by’amashuri agize Akarere ka Kayonza, hatangijwe gahunda y’umuganda wo guhinga imirima yo mu mashuri, hagamijwe kunganira gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana.
Abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri IPRC zo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-Huye na IPRC- Kitabi) biyemeje gukora cyane kugira ngo kwigisha amasomo yisumbuyeho y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) nibitangizwa mu mashami yose bizabagereho bidatinze.
Abarangiza amashuri makuru na Kaminuza bifuza ko bagira amasomo bajya biga guhera bagitangira kaminuza, akaba ariyo asimbura uburambe basabwa mu kazi igihe barangije kwiga.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urishimira amahirwe angana n’ay’abandi bahawe mu bijyanye n’uburezi, kubera ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahezwaga mu mashuri.
Bimwe mu byiza byo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni uko bifasha umunyeshuri kwiyungura ubumenyi batabifashijwemwo na mwarimu gusa, kuko ikoranabuhanga rimufasha kwiyigisha no kwikorera ubushakashatsi butandukanye, igihe yamenye kurikoresha neza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko kugira ngo ireme ry’uburezi rikenewe rigerweho, irimo kureba uko abiga uburezi baba bafite amanota menshi nk’uko bigenda mu yandi mashami yitabirwa, kugira ngo nibarangiza kwiga bazatange ireme rikenewe mu burezi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirino iri kubera muri Kigali Convetion Centre mu Mujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka w’amashuri wa 2024, abanyeshuri 60% by’abasoje icyiciro cya (...)
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya Mutobo (Mutobo TVET School), ryatangiye kwigwamo n’abatahuka bavuye mu gisirikari cyo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’abandi baturage basanzwe, ryatwaye Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda, ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 23 (...)
Bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo, baremeza ko imyumvire yahindutse, aho bafataga imyuga nk’amashuri y’abaswa, ubu bakaba bamaze kuyabonamo ubukungu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kirasaba ababyeyi gufasha abana kuzamura ubushobozi bw’ubumemyi binyuze mu mikino, kugira ngo ibyo umwarimu yamuhaye bibashe kuzamuka mu mpande zombi.
Abana biga ku ishuri ribanza rya Les Poussins mu Karere ka Muhanga baremeye bagenzi babo bo mu miryango 20 ikikije ishuri bakennye cyane, babaha imyenda yo kwambara, banishyurira ubwisunge mu kwivuza abagera ku 100.
Amashuri ari mu bigo bya Leta byagizwe nyambere (priority) mu guhabwa Internet yihuta cyane, ya Starlink ifatira ku cyogajuru (satellite) cy’umuherwe Elon Musk, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko gahunda ihari ari ukubanza kuyishyira nibura mu mashuri 500.
Abasenateri bafashe ingero ku bikorwa mu bindi bihugu, basanga abahanga mu mitekerereze ya muntu ‘psychologists’, bakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri, kuko bakoreshwa mu mashuri bagafasha abanyeshuri kuzamura ubushobozi, kwiga no gufata, bikagabanya umubare w’abahitamo guta ishuri.
Mu bihe byashize wasangaga umubare w’abakobwa biga amasiyansi mu mashuri yisumbuye ari mutoya, abarimu bayigisha bakavuga ko ubu uyu mubare ugenda wiyongera, bakanatsinda neza.
Abarezi n’Abanyeshuri barashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize imbaraga mu kwigisha Siyansi abana b’abakobwa, nk’uko babigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori muri Siyansi, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, byizihirijwe mu Karere ka Nyanza mu Ntara (...)
Ishuri rya Kagarama Secondary School ryatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, byo hirya no hino mu gihigu azwi nka iDebate, akaba yaratewe inkunga na Banki ya Kigali (BK).
Abanyeshuri 100 basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Newlife Kayonza, basabwe kutarangamira impamyabumenyi ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza, kimwe n’abayasoje mu bndi byiciro, kugira ngo barusheho kugira agaciro mu muryango nyarwanda.
Ababyeyi barerera mu ishuri rya ‘Les Petits Poussins’ barashimira gahunda y’ishuri ryabo yo gukundisha abana ibidukikije, by’umwihariko inyamaswa kuko usanga nk’abiga mu mijyi batabona umwanya wo kumenya amatungo yaba ayo mu rugo no mu gasozi.
Kaminuza ya Mount Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023 yahaye Imbuto Foundation amafaranga angana na 36.750.000 Frw azakoreshwa mu bikorwa byo kurihirira abanyeshuri batishoboye bafashwa n’uyu muryango.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yakiriye intumwa za kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyobowe na Dr. Marcello Fantoni, Visi Perezida ushinzwe uburezi ku Isi.
Abarimu bigisha mu mashuri y’incuke mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga baravuga ko babanganiwe n’umubare munini w’abana mu mashuri.
Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bigo by’Uburezi bw’ibanze, bagizwe n’abakobwa bangana na 70% n’abahungu bangana na 30%, bose hamwe 630 mu Gihugu cyose, bahawe mudasobwa z’ubuntu ndetse banahabwa akazi ko kuba abarimu b’abafasha ku bigo by’amashuri bizeho.
Mu rwego rwo gukomeza kurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize yayo (RTB), kiratangaza ko hagiye kubakwa amashuri y’icyitegererezo y’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere.
Mu rwego rwo gutanga uburezi bufite ireme, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ifatanyije na Banki y’Isi bagiye kongerera ubumenyi abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, buzabafasha gutanga amasomo yabo neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri, kuko hari aho abana bashobora kurenga ijana mu cyumba.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, muri Gare ya Nyabugogo i Kigali hakomeje kugaragara umubyigano w’abagenzi benshi, watewe n’abanyeshuri bakererewe kujya ku ishuri.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko itangira ry’umwaka mushya w’amashuri, riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni nyuma y’uko abiga muri iyi Kaminuza bari bamaranye iminsi urujijo, ndetse byanatangiye kuba impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza basabwe kubyaza umusaruro ubutaka ibi bigo bifite, mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri.
Urubyiruko rw’abafite ubumuga biga imyuga itandukanye mu ishuri ryita ku bafite ubumuga rya APAX Muramba mu karere ka Ngororero, baravuga ko bifitiye icyizere cyo kwihangira imirimo nibarangiza amasomo.