Bemerewe gusaba kwiga muri UR no gusaba inguzanyo icyarimwe

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB batangije uburyo bworohereza umunyeshuri usaba kwemererwa kwiga muri iyo kaminuza agahita asabira icyarimwe no kwemererwa guhabwa inguzanyo.

Aya ni amwe mu makuru yahawe abanyeshuri bifuza kuziga muri iyo kaminuza mu mwaka utaha wa 2016/2017.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n'abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda.

Hari mu biganiro abo banyeshuri bagiranye n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda tariki 06 Mata 2016 ku Cyicaro cyayo Gikuru i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bandika basaba kwiga muri kaminuza ndetse n’ibikurikizwa kugira ngo bemererwe kuyigamo.

Florence Kaneza ushinzwe Ibiro Byakira Abanyeshuri no Kubandika muri Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu kuri iyi nshuro abasaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda babikorera icyarimwe no kwandikira REB basaba gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ari mu rwego rwo kugabanya igihe byamaraga.

Ubusanzwe, abanyeshuri ngo babanzaga gusaba kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bamara kwemererwa bakamara ukundi kwezi kose basaba kwemererwa guhabwa inguzanyo, bigatwara umwanya.

Nubwo bikorerwa icyarimwe ariko, kwemererwa umwanya muri kaminuza ngo ntibivuze ko ako kanya umunyeshuri ahita yemererwa n’inguzanyo kuko REB yo izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse harebwa amanota ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri aherereyemo kugira ngo inguzanyo ihabwe uyikwiriye.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro bifuza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda umwaka utaha bagaragaje ko hari amakuru bungutse ariko kandi bagaragaza n’impungenge.

Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n'ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n’ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu byo bungutse harimo kuba basobanukiwe amasomo umunyeshuri ashobora gukomerezamo kuri kaminuza bitewe n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

Bishimiye kandi kuba kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti, ariko bagaragaza impungenge z’uko hari abashobora kuba batuye mu bice by’icyaro ugasanga bitazaborohera kubona ahari interineti bakwifashisha basaba inguzanyo no kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwitwa Bizimana Olive, we yagaragaje impungenge ku wabatazi neza gukoresha interineti yakwiyandikisha bikanga ntanamenye ko byanze agategereza ko azasubizwa agaheba.

Ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe kwakira abanyeshuri no kubandika muri kaminuza y’u Rwanda bwabamaze impungenge bubabwira ko hari ahantu 11 hirya no hino mu gihugu hashyizweho cyane cyane mu makoleji atandukanye agize Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo hazajya haba hari abakozi bashinzwe gufasha abanyeshuri bashya kwiyandikisha basaba inguzanyo basaba no kuyigamo.

Aba bakozi kandi ngo bazajya bafasha abo banyeshuri babaha amakuru y’ibyo bashaka kwiga. Ngo ntibibujije ariko ko n’uwakenera kubyikorera yajya n’ahandi hose kuri interineti akandika asaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza n’abasaba inguzanyo mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Bizakorwa muri uku kwa kane n’ukwa gatanu, hanyuma mu mpera z’ukwa gatandatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwa karindwi hazatangazwe abemerewe.

Kaminuza y’u Rwanda irateganya kwakira abanyeshuri bashya ibihumbi 12 mu mwaka utaha wa 2016/2017 hashingiwe ku bushobozi ifite ndetse hakurikijwe n’uko bazaba baratsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 76 )

Abasabye Kwiga Muma IPRC Byifashe Bite?

Festo Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Mudusobanurire Ko Ahabanza Kuri Iriya Form Yogusaba Inguzanyo Badusaba Kuzuzaho Ikigo Twemerewe Tukaba Tutarabibona Kandi Amatariki Akaba Agiye Kurangira Tubigenze Gute?

Kubwimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

mutubwire igihe gusaba inguzanyo bizarangirira !! mutubwire aho twasanga urutonde rwabasabye Kwiga bagatanga amakuru nabi murakoze.

amon yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

mutubwire uko buzuza form

alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

mutubwire uko biyandikisha n’uko basaba inguzanyo.
murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

mwiriwe muzadufashe rwose mutange inguzanyo kubantu Bose .ESE ni ikihe kiciro cyemerewe guhabwa inguzanyo mwatubwira murakoze

alice yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

MUZA DUHE BRUSE KUMANOTA ARINGANIYE KANDI MUZA TWOROHEZE UBURYO BWO KUMENYA KO UMUNYE SHURI YEMEREWE KUKO HARIHATABONEKA INTERNET. MURAKOZE

VIANNEY yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ndabaza conditions ngowemerwe gusaba kwiga?ikindi kontabigo muratanga ,ahabanza k uri form isaba inguzanyo twashyiraho iki?mudusubize nyabona

Innocent ngirimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

nanjye icyonagirango munsobanurire, nuko abantu twiyandikishije muri lord ntabwo registration number. twigeze tubona.none tuzuzuza Oriya form gute ko ntanamazina yibigo turemererwa?murakoze.

Mwibonere Feliz yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

nanjye icyonagirango munsobanurire, nuko abantu twiyandikishije muri lord ntabwo registration number. twigeze tubona.none tuzuzuza Oriya form gute ko ntanamazina yibigo turemererwa?murakoze.

Mwibonere Feliz yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

mudusobanurire neza ku bijyanye no kuzuza ifishi yo gusaba inguzanyo ni biba ngombwa mubinyuze no kuri radio. kuko hariho umwanya wo kuzuzamo izina ry"ikigo twemerewe kwigamo kandi tutari twakimenya na nomero y’ishuri ntayo twari twamenya(Registration number) nimudufashe , murakoze.

IMANISHIMWE ETIENNE yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Muzatange Inguzanyo Kabsa Kubyiciro Byose Icyangombwa Nuko Tuzishyura Ntakindi.

Iraguha yanditse ku itariki ya: 8-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka