Bemerewe gusaba kwiga muri UR no gusaba inguzanyo icyarimwe

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB batangije uburyo bworohereza umunyeshuri usaba kwemererwa kwiga muri iyo kaminuza agahita asabira icyarimwe no kwemererwa guhabwa inguzanyo.

Aya ni amwe mu makuru yahawe abanyeshuri bifuza kuziga muri iyo kaminuza mu mwaka utaha wa 2016/2017.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n'abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda.

Hari mu biganiro abo banyeshuri bagiranye n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda tariki 06 Mata 2016 ku Cyicaro cyayo Gikuru i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bandika basaba kwiga muri kaminuza ndetse n’ibikurikizwa kugira ngo bemererwe kuyigamo.

Florence Kaneza ushinzwe Ibiro Byakira Abanyeshuri no Kubandika muri Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu kuri iyi nshuro abasaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda babikorera icyarimwe no kwandikira REB basaba gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ari mu rwego rwo kugabanya igihe byamaraga.

Ubusanzwe, abanyeshuri ngo babanzaga gusaba kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bamara kwemererwa bakamara ukundi kwezi kose basaba kwemererwa guhabwa inguzanyo, bigatwara umwanya.

Nubwo bikorerwa icyarimwe ariko, kwemererwa umwanya muri kaminuza ngo ntibivuze ko ako kanya umunyeshuri ahita yemererwa n’inguzanyo kuko REB yo izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse harebwa amanota ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri aherereyemo kugira ngo inguzanyo ihabwe uyikwiriye.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro bifuza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda umwaka utaha bagaragaje ko hari amakuru bungutse ariko kandi bagaragaza n’impungenge.

Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n'ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n’ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu byo bungutse harimo kuba basobanukiwe amasomo umunyeshuri ashobora gukomerezamo kuri kaminuza bitewe n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

Bishimiye kandi kuba kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti, ariko bagaragaza impungenge z’uko hari abashobora kuba batuye mu bice by’icyaro ugasanga bitazaborohera kubona ahari interineti bakwifashisha basaba inguzanyo no kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwitwa Bizimana Olive, we yagaragaje impungenge ku wabatazi neza gukoresha interineti yakwiyandikisha bikanga ntanamenye ko byanze agategereza ko azasubizwa agaheba.

Ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe kwakira abanyeshuri no kubandika muri kaminuza y’u Rwanda bwabamaze impungenge bubabwira ko hari ahantu 11 hirya no hino mu gihugu hashyizweho cyane cyane mu makoleji atandukanye agize Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo hazajya haba hari abakozi bashinzwe gufasha abanyeshuri bashya kwiyandikisha basaba inguzanyo basaba no kuyigamo.

Aba bakozi kandi ngo bazajya bafasha abo banyeshuri babaha amakuru y’ibyo bashaka kwiga. Ngo ntibibujije ariko ko n’uwakenera kubyikorera yajya n’ahandi hose kuri interineti akandika asaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza n’abasaba inguzanyo mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Bizakorwa muri uku kwa kane n’ukwa gatanu, hanyuma mu mpera z’ukwa gatandatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwa karindwi hazatangazwe abemerewe.

Kaminuza y’u Rwanda irateganya kwakira abanyeshuri bashya ibihumbi 12 mu mwaka utaha wa 2016/2017 hashingiwe ku bushobozi ifite ndetse hakurikijwe n’uko bazaba baratsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 76 )

Ndagirango Mutubarize Muri REB
Hari Itangazo Ryabo Ryavugaga Ko Document Isaba Inguzanyo Ituzuye Itazasuzumwa.
Kdi Muri WDA Twagize Ikibazo Cyo Kubona Ref.Number
Twararangije Kuzohereza, None Nta Yandi Mahirwe Dufite. Ubwo Kunguzanyo Byararangiye?

Placide Byukusenge yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

njyewe mfite ikibazo ,abatari baremerewe inguzanyo umwaka ushize ubu bakaba barongeye gusaba uyumwaka ese baba baremerewe cyangwa kuku njyewe nishatse kurutonde rwabemerewe ndibura ndebye no kubataremerewe naho ndibura nukuvuga ngo ubusabe bwanjye ntabwo bwizweho nimumfashe munsobanurire

nitwa fiona ingabire yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Abibuzebazarekaramira hehe cg ntakurekarama??

Eric niyodusenga yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Mwiriwe!mudufashe abantu twibuze kurutonde rw’abemerewe kwiga kandi ntanikigaragazako twabyishe muturenganure kbs

Fulgence yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Ese koko urutonde rw’abemerewe kwiga rwaba rwarasohotse, mutumare impungenge.

TURATSINZE Emile yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Mwiriwe Neza Mwadufasha Kumenya Itariki Yabemerewe Inguzanyo Liste Izasohokera

Uwayisenga Bienvenue yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

umuntu ibyo gusaba inguzanyo byagenda gute kandi ashaka kuyaka

ndhimana enock yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

None c abapplinze muri Wda ko tutibona twe ntituzavuga ra?mutubarize kbsa.

Ntirenganya vedaste yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

mutubwire abatibonye kurutonde byagenze gute? urutonde twabibuze rugaragarahe?

julienne yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Mwaramutse,nagirango mutubarize ushaka guhinduza faculity bamuhaye abigenza ate?mudusubize murakoze

Felix yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Mwaramutse,nagirango mutubarize ushaka guhinduza faculity bamuhaye abigenza ate?mudusubize murakoze

Felix yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Mwiriwe neza! Mutubarize impamvu abanyeshuri bize WDA Byumwihariko COMPUTER SCIENCE,Basabye muri UNIVERSTY OF RWANDA bataduhaye ibigo kandi dufite amanota ahagije.Bakaba barasohoye abandi twe bakadusiga. MURAKOZE MUGIHE DUTEGEREJE IGISUBIZO CYANYU CYIZA.

Maniriho Edouard yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka