Bemerewe gusaba kwiga muri UR no gusaba inguzanyo icyarimwe

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB batangije uburyo bworohereza umunyeshuri usaba kwemererwa kwiga muri iyo kaminuza agahita asabira icyarimwe no kwemererwa guhabwa inguzanyo.

Aya ni amwe mu makuru yahawe abanyeshuri bifuza kuziga muri iyo kaminuza mu mwaka utaha wa 2016/2017.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n'abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda.

Hari mu biganiro abo banyeshuri bagiranye n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda tariki 06 Mata 2016 ku Cyicaro cyayo Gikuru i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bandika basaba kwiga muri kaminuza ndetse n’ibikurikizwa kugira ngo bemererwe kuyigamo.

Florence Kaneza ushinzwe Ibiro Byakira Abanyeshuri no Kubandika muri Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu kuri iyi nshuro abasaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda babikorera icyarimwe no kwandikira REB basaba gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ari mu rwego rwo kugabanya igihe byamaraga.

Ubusanzwe, abanyeshuri ngo babanzaga gusaba kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bamara kwemererwa bakamara ukundi kwezi kose basaba kwemererwa guhabwa inguzanyo, bigatwara umwanya.

Nubwo bikorerwa icyarimwe ariko, kwemererwa umwanya muri kaminuza ngo ntibivuze ko ako kanya umunyeshuri ahita yemererwa n’inguzanyo kuko REB yo izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse harebwa amanota ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri aherereyemo kugira ngo inguzanyo ihabwe uyikwiriye.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro bifuza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda umwaka utaha bagaragaje ko hari amakuru bungutse ariko kandi bagaragaza n’impungenge.

Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n'ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n’ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu byo bungutse harimo kuba basobanukiwe amasomo umunyeshuri ashobora gukomerezamo kuri kaminuza bitewe n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

Bishimiye kandi kuba kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti, ariko bagaragaza impungenge z’uko hari abashobora kuba batuye mu bice by’icyaro ugasanga bitazaborohera kubona ahari interineti bakwifashisha basaba inguzanyo no kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwitwa Bizimana Olive, we yagaragaje impungenge ku wabatazi neza gukoresha interineti yakwiyandikisha bikanga ntanamenye ko byanze agategereza ko azasubizwa agaheba.

Ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe kwakira abanyeshuri no kubandika muri kaminuza y’u Rwanda bwabamaze impungenge bubabwira ko hari ahantu 11 hirya no hino mu gihugu hashyizweho cyane cyane mu makoleji atandukanye agize Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo hazajya haba hari abakozi bashinzwe gufasha abanyeshuri bashya kwiyandikisha basaba inguzanyo basaba no kuyigamo.

Aba bakozi kandi ngo bazajya bafasha abo banyeshuri babaha amakuru y’ibyo bashaka kwiga. Ngo ntibibujije ariko ko n’uwakenera kubyikorera yajya n’ahandi hose kuri interineti akandika asaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza n’abasaba inguzanyo mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Bizakorwa muri uku kwa kane n’ukwa gatanu, hanyuma mu mpera z’ukwa gatandatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwa karindwi hazatangazwe abemerewe.

Kaminuza y’u Rwanda irateganya kwakira abanyeshuri bashya ibihumbi 12 mu mwaka utaha wa 2016/2017 hashingiwe ku bushobozi ifite ndetse hakurikijwe n’uko bazaba baratsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 76 )

mwaramutse mwadufasha mukatubwibwira niba list zabemerewe kwiga zarazohotse 2016/2017

nsengimana eric yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

none se urutonde rw abemererewe kwiga muri kaminuza ruzasohoka ryari?

YAMFASHIJE GAD yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Turifuza Ko Urutonde Rw’abemerewe Inguzanyo Rwajya Rugaragazwa Vuba Kugira ngo Abemerewe Bitegure Kare Murakoze

Maniriho Alexis yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Mudufashe Abatarakosoza Mutumenyeshe Igihe Naho Ariho Tuzabinsanga Murakoze

Nyaminani Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 29-06-2016  →  Musubize

mwiriwe neza? none mwadufasha kutubwira igihe urutonde rwabemerewe amashuri n’inguzanyo bizasohokera ko tu tazi neza igihe nyacyo bizashyirirwa ahagaragara.murakoze!!!!!!!

massino yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ese Urutonde Rwabemerewe Kwiga Murikaminuza 2016-2017 Rwarasohotse?Nibarutarasohokase Mwatubwira Itariki Ruzasohokera?Mudufashe Murakoze!

Cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Mwatubwira icyo mwadufasha uwacikanywe ni itariki yokwaka inguzanyo ikabayarangiye

Ndayisenga yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Kubanyeshuri baplying ningombwa kuzashyiraho certificate kuri ya fishi yinguzanyo,ese niba aribyo ko twabijyanye kukarere.

Nsabimana cyprien yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Ndabaza Niba Ntacyakorwa Ngo n’abarangije Mumyaka Itanu Ishize Cyangwa Irenze,Babe Bakemererwa Guhabwa Iyo Nguzanyo,Ngo Bakomeze Kwiga.

Nuwayo Esdras yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

mwatubwira uburyo twareba abemerewe inguzanyo on line

Itegekwanande pascal yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

turasaba ko mwatubwira niba urutonde rwabemerewe inguzanyo rwarasohotse mukatubwira nuko barureba kuri net.

mugisha ntwari egide yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Mutubwire igihe bizarangirira.merci

JEAN PAUL TUYISENGE yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka