Bemerewe gusaba kwiga muri UR no gusaba inguzanyo icyarimwe

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB batangije uburyo bworohereza umunyeshuri usaba kwemererwa kwiga muri iyo kaminuza agahita asabira icyarimwe no kwemererwa guhabwa inguzanyo.

Aya ni amwe mu makuru yahawe abanyeshuri bifuza kuziga muri iyo kaminuza mu mwaka utaha wa 2016/2017.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n'abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda.

Hari mu biganiro abo banyeshuri bagiranye n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda tariki 06 Mata 2016 ku Cyicaro cyayo Gikuru i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bandika basaba kwiga muri kaminuza ndetse n’ibikurikizwa kugira ngo bemererwe kuyigamo.

Florence Kaneza ushinzwe Ibiro Byakira Abanyeshuri no Kubandika muri Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu kuri iyi nshuro abasaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda babikorera icyarimwe no kwandikira REB basaba gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ari mu rwego rwo kugabanya igihe byamaraga.

Ubusanzwe, abanyeshuri ngo babanzaga gusaba kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bamara kwemererwa bakamara ukundi kwezi kose basaba kwemererwa guhabwa inguzanyo, bigatwara umwanya.

Nubwo bikorerwa icyarimwe ariko, kwemererwa umwanya muri kaminuza ngo ntibivuze ko ako kanya umunyeshuri ahita yemererwa n’inguzanyo kuko REB yo izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse harebwa amanota ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri aherereyemo kugira ngo inguzanyo ihabwe uyikwiriye.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro bifuza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda umwaka utaha bagaragaje ko hari amakuru bungutse ariko kandi bagaragaza n’impungenge.

Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n'ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n’ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu byo bungutse harimo kuba basobanukiwe amasomo umunyeshuri ashobora gukomerezamo kuri kaminuza bitewe n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

Bishimiye kandi kuba kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti, ariko bagaragaza impungenge z’uko hari abashobora kuba batuye mu bice by’icyaro ugasanga bitazaborohera kubona ahari interineti bakwifashisha basaba inguzanyo no kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwitwa Bizimana Olive, we yagaragaje impungenge ku wabatazi neza gukoresha interineti yakwiyandikisha bikanga ntanamenye ko byanze agategereza ko azasubizwa agaheba.

Ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe kwakira abanyeshuri no kubandika muri kaminuza y’u Rwanda bwabamaze impungenge bubabwira ko hari ahantu 11 hirya no hino mu gihugu hashyizweho cyane cyane mu makoleji atandukanye agize Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo hazajya haba hari abakozi bashinzwe gufasha abanyeshuri bashya kwiyandikisha basaba inguzanyo basaba no kuyigamo.

Aba bakozi kandi ngo bazajya bafasha abo banyeshuri babaha amakuru y’ibyo bashaka kwiga. Ngo ntibibujije ariko ko n’uwakenera kubyikorera yajya n’ahandi hose kuri interineti akandika asaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza n’abasaba inguzanyo mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Bizakorwa muri uku kwa kane n’ukwa gatanu, hanyuma mu mpera z’ukwa gatandatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwa karindwi hazatangazwe abemerewe.

Kaminuza y’u Rwanda irateganya kwakira abanyeshuri bashya ibihumbi 12 mu mwaka utaha wa 2016/2017 hashingiwe ku bushobozi ifite ndetse hakurikijwe n’uko bazaba baratsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 76 )

yewe rwose turambiwe gutegereza REB nitugirire vuba maze dupange izindi gahunda murakoze ni M athias

nkurikiyumukiza mathias yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Mwiriwe neza,ndabaza Reb igihe bazatangariza urutonde rwabemerewe inguzanyo,ngo bitegure kwiyandikisha hakg

Felix yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

MUTUBARIZE UR IZASOHORA URUTONDE RYARI FARG KONTACYO ITUGEZAHO BIMEZEGUTE AMASO AHEZE MUKIRERE PE TURABABAYE REB YAFATIYE KUMANOTA MENSHI MUBYEYI WACU MUTUBABARIRE MUFATIRE MAKE NIBURA NKA CUMI NUMUNANI TWIGE TURIBENSHI TURATEGEREJE MUBYEYI WACU MURAKOZE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Arikose buriya uburezi bwo ntibwemewe mu mashami agezweho kwisoko? Gusa reb ijye itoranya inganyisha amanota bagendeye kuri promotion uko zagiye zikora kuko zitanganya amanota. Murakoze.

Sage sylvestre yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

nk’abize imyuga muri secondaire ark ikaba idafite faculite muri IPRC ark muri UR zikaba zirimo, nk’abize sculpture and ceramics muri Ecole d’Art kunyundo, faculite zijyanye nabyo ziri muri CST na CASS honyine ,none bakaba bataribonye kurutonde rw’abemerewe kandi bafite amanota mwabafasha iki? Murakoze

Ndayishimiye Aimable yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

nabazaga,abantu bashaka gusaba guhindurirwa faculty bahawe kwiga mumwaka wa 2016/2017 babigenza bate ?,mutubarize rwose badufashe pe

MUNYABARAME denys yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

REB mbona araho itakoze neza,nko gutangaza ko hazakoreshwa ibyiciro bishya by’ubudehe mbere y’uko bisohoka.Nyuma yo gusohoka bamwe tukibura mu ibyiciro,tukarinda naho ducikanwa no gusaba inguzanyo,jye mbona yari gukoresha ibisanzwe,hakabanza gukosorwa amakosa yagaragaye mu ibyiciro bishya.

Vuguziga yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

twacikanwe no kujyana fom zubudehe kukarere ese ubwo ntanguzanyo tuzabona?mudufashe kbsa

ignace nixo yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

Kuki Mutagaragaza Ibiba Byabuze Kugirango Ubutaha Tubyuzuze Neza?Abatemerewe Se Bo Barazira Iki Kandi Bafite Amanota Menshi?Mudusobanurire Kuko Ntibyumvikana Pe

Jorry yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ni Jorry Nukubera Iki Mutaha Amahirwe Abapurayinze Nabi Ngo Basubiremo Kandi Haraho Usanga Amakosa Aba Yatewe Nabo Mwaduhaye Ngo Badufashe?

Jorry yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Mwiriwe! nonenga njyenarangije 2012 muri electricity ariko narapraince muri uyumwaka muri WDA,ese nujujibisabwa nakemererwahari? mumar’impungengerwose! murakoze nimudufashe.

NSHIMIYIMANA Innocent yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Mwaramutse neza!nitwa yvette mfite ikibazo umuntu warangije2011 akaba yaremerewe kwiga ariko inguzanyo mukujya kuyitanga mukaba mutatubarira kumanota twakoreyeho?rwose mutuvuganire kuko 2014 nemerewe kwiga ariko inguzanyo biranga kdi twakoreye kuri 55 mugihe indimyaka yadukurikiye bakorera73 rwose mudufashe

yvette yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka