MTN Rwanda yahaye umuryango Imbuto Foundation inkunga y’amafaranga miliyoni 90 yo kuzarihira ishuri abana 100 b’abahanga ariko b’abakene kugira ngo bazabashe kwiga amashuri yisumbuye batazitiwe n’ubukene.
Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Soon-Chun Lee, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, batashye inzu igenewe guhugurirwamo abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ururimi rw’icyongereza yubatswe n’umuryango w’abanyakoreya witwa Global Civic Sharing ku nkunga ya KOICA.
Mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga wabaye ku gicamunsi cy’uyu munsi mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida kagame yavuze ko kuba nta rundi rwego rw’ubutabera rurusha ububasha Urukiko rw’Ikirenga bikwiye gutuma rutanga serivisi nziza ku Banyarwanda ndetse bikagera no hanze y’igihugu.
Abanyeshuri barangije itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu bakusanyije amafaranga ibihumbi 400 kugira ngo bubakire inzu imfubyi za Jenoside zibana.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ejo ryatangaje ko impfu ziterwa n’indwara ya maralia zagabanutse ku isi muri rusange.
Uyu munsi, kuri Lemigo Hotel i Kigali habaye amahugurwa agamije gusobanura iteganya migambi ku bikorwa by’amashyuza (amashanyarazi avanwa mu myuka yo hasi y’ubutaka) bimaze iminsi bitangiye mu ntara y’Amajyaruguru.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu kuri site ya Nyamirama mu karere ka Kayonza bahize kuzafasha ubuyobozi bw’akarere guhigura imihigo ubwo buyobozi bwasinyanye na Perezida Paul Kagame.
Musabyimana Siperatus n’umugore we, Ntirenganya Vestine, kuva tariki ya 04/12/2011bari mu maboko ya polisi kuri station ya Ruhango bakekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri bareraga witwa Rusaro Celine.
Mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’urupfu w’uwitwa Nkizinkiko Misago Bonaventure wahitanywe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.
Affiche igaragaza imurikwa rya alubumu ya gatatu y’umuhanzi Riderman yitwa Igicaniro iriho udushya twinshi cyane. Ibi ndabivuga kuko n’uwayireba atazi gusoma rwose ntiyabura kugira byinshi asigarana ariko simpamya ko Riderman atagusobanuriye ubutumwa muri mu bishushanyo biriho Wabasha kubyivumburira!
Ejo mu ma saa saba z’amanywa, mu muhanga wa Kigali-Rwamagana habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana yari ivuye muri Tanzaniya ipakiye imifuka ya sima yahiye igice kimwe.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Bugesera zerekana ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano muri ako karere, hakurikiraho amakimbirane mu miryango naho ubujura bukaza ku mwanya wa gatatu.
Kuva tariki 12/12/2011, ikipe yitwa Isonga FC hamwe n’umutoza wayo Richard Tardy iri i Rusizi mu ntara y’iburengerazuba mu myiteguro y’umukino izakina n’ikipe ya Espoir tariki 16/12/2011.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo abantu 14 bamaze kwitaba Imana muri aka karere bitewe n’impamvu zinyuranye.
Tariki 10/12/2011, Tuzabadute Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke yateraguwe ibyuma n’abasore bane ngo bamuziza ubuhamya yatanze muri gacaca.
Ubushakashatsi bwerekanye ko interinete idakoresha urusinga (wi-fi) yangiza intanga ngabo.
Ejo, mu gihembwe cyayo kidasanzwe, Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yatoye imishinga y’amategeko y’impano atanyuze muri komisiyo kubera ubwihutirwe bwayo ndetse yemeza n’abayobozi bakuru mu myanya ya Leta batanzwe na Guverinoma.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Uzziel Ndagijimana, asanga kuba Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kugira ubwishingizi mu kwivuza itegeko ku bantu bose harimo n’abanyamahanga bizatuma nta Muturarwanda uzasigara adafite ubwishingizi.
Tariki 13 Ukuboza 2011, mu muhango wo gusoza inama y’iminsi ibiri y’abakorerabushake mu miryango itandukanye ikorera mu Rwanda no mu nzego za Leta yateguwe n’umuryango w’abakorerabushake ba Loni, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Minisiteri y’Urubyiruko, hatanzwe ibihembo ku bakorerabushake bagaragaje ubudashyikirwa mu (...)
Bamwe mu bagabo batangaza ko abagore benshi aribo batuma abagabo babo babaca inyuma ngo kuko iyo bamaze gushaka bahindura imyitwarire. Aba bagabo bavuga ko abagore benshi iyo bamaze kugera mu ngo zabo bahinduka cyane, ugasanga bafashe indi sura.
Mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi inkangu yangije imirima yabaturage ndetse imyaka iratwarwa.
Abaturage baturanye n’ishyamba rya parike y’Akagera bamaze guhabwa amabwiriza yo kwica imvubu ziva mu biyaga bya parike y’Akagera zikajya kubonera imyaka.
Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (nine years basic education) bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza barifuza ko Leta yabafasha kubonera abana ba bo amacumbi aho kwiga bataha mu rugo kuko ngo byatuma batsinda kurushaho.
Jean Marie Vianney Makuza, umushakashatsi wakoze ubushakashatsi ku ruhare rw’abaturage mu mihigo, avuga ko aho abayobozi basobanuriye abaturage impamvu yo guca nyakatsi iyo gahunda yihuse.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (forum de la societe civile) mu Rwanda ku ruhare rw’abaturage mu mihigo bugaragaza ko abaturage bagera kuri 40% bagira uruhare rugaragara gutegura imihigo naho 36% bakagira uruhare mu isuzumwa ryayo.
Ejo, abakozi bakoranye mu rwego rw’ubutabera hamwe n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma bakoreye Aloysie Cyanzayire, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, umuhango wo kumusezera banamushimira uburyo yaranzwe n’imikorere myiza.
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’izindi nshuti z’u Rwanda zibumbiye mu cyo bise (Circle of the Friends of Rwanda), tariki 10/12/2011, bongeye gutegura igikorwa cyo kumenyekanisha u Rwanda.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ejo mu gihugu cya Uganda yahakanye ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire Charles wiciwe muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mu mudugudu wa Rukomero, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rwa Sindihokubwabo w’imyaka 17 y’amavugo witabye Imana azize inkuba yamukubise kuwa gatanu taliki ya 09/12/2011.
Umukecuru witwa Ryangezeho Agnes uri mu kigero cy’umwaka 68 n’umwuzukuru we, Iradukunda Elysee w’umwaka umwe n’igice y’amavuko, bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, tariki/10/12/2011, bitabye Imana bazize umuti w’umusabikano wa Kinyarwanda.
Umudamu witwa Musabyimana Margarita arwariye mu kigonderabuzima cya Ngara mu murenge wa Mbazi, akarere ka Nyamagabe nyuma yo gushaka kwiyahura kubera ko umugabo we yamuciye inyuma.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege, aravuga ko umunyamakuru wa city radio, DJ Adams, ari mu maboko ya polisi kuva mu ma saa saba kuri uyu wa mbere akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 17.
Umunyamakuru Emma Claudine aratangaza ko yishimye kuba umushinga we wo gutangiza Radiyo y’abagore “Women radio” warabashije gutsinda ngo kuko yabonaga iyo radio ikenewe mu Rwanda.
Ubwo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa United Stars yajyaga gukina na kaminuza y’u Rwanda i Huye ejo, yakoze impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari ibatwaye irenga umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko hari ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko benshi mu bashakanye iyo bamaranye imyaka 15 cyangwa irenga batangira kurangwa n’ubwumvikane buke kugeza nubwo basabye gatanya (divorce).
Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo uruganda Inyange ruzaha ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ubu yahawe izina ry’Isonga FC, mu rwego rwo kugirango iyi kipe yitware neza muri shampiyona y’cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ku mugoroba wa tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwo muri Uganda rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa maze urwo rubyiruko rumuha igihembo ku bw’uruhare rwe mu kurukangurira kwiteza imbere. Perezida kagame yabwiye uru rubyiruko rwahawe ibihembo ko umuntu agera ku bikorwa (...)
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arashima uburyo gahunda Leta yo guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe igenda itanga umusaruro kandi ikaba iri no guteza imbere abaturage bibumbiye mu makoperative.
Tariki ya 15 na 16 Ukuboza uyu mwaka, i Kigali ku Kimihurura hazateranira inama ya cyenda y’Umushyikirano iba buri mwaka mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa abantu bakiri batoya bakoze ibikorwa by’indashyikirwa (Young Achievers’ Awards” wabereye i Kampala muri Uganda, yashimye ikipe yabo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma muri CECAFA.
Mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, mu mugoroba w’ijoro ryakeye, imodoka yo mu bwoko bwa taxi minibus yahagongeye umukecuru witwa Bavugatwose Florida wari uhagaze hafi y’umuhanda ahita yitaba Imana.
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye ababyeyi bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kutajyana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bakabohereza mu ishuri.
Tariki 09/12/2011 mu mujyi wa Libreville muri Gabon hatangijwe Fondation Samuel Eto’O ifite inshinga zo kwigisha gukina umupira w’amaguru urubyiruko ruri hagari y’imyaka 10 na 11 mu rwego rwo kumenya abafite impano muri uwo mukino.
Babifashijwemo n’abatugage ubwabo, ubuyobozi bw’akagari ka Kabura, tariki 11/12/2011, bwamennye inzoga ya kanyanga y’uwitwa Ntsinzishyaka wo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.
Ku mugoroba wa tariki 10/12/2011, umusore witwa Kwizera Bernard w’imyaka 22 afatanije na bagenzi be babiri, Nteziryayo Callixte na Rugira Jonathan bivuganye Nsabimana JMV bamuziza ko yari ari kumwe n’umukobwa yita inshuti ye.
Uyu munsi, ishami ry’umuyango w’abibumbye ryita ku burezi, umuco n’ubuhanga (UNESCO) ryatangiye icyumweru cyahariwe uburezi bukoresha itumanaho rya telefone zigendanwa (Mobile Learning Week – “from text books to telephone”).
Ejo, abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Bugesera bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’intara ya Kirundo mu Burundi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku kunoza imikorere n’imikoranire nk’uturere duhana imbibi nk’uko biteganywa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba.
Ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umuyobozi watanze urugero rwiza ku rubyiruko no kurushishikariza kwiteza imbere cyiswe “Lifetime Achievement Award” yaherewe muri Uganda ejo tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu mpinduka rushaka kubona mu gihugu rutuyemo haba muri Afurika (...)
Tariki ya 10 ukuboza urugaga rw’ubucuruzi rwo mu Birwa bya Maurice rwasinye amasezerano n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda ajyanye no gufashanya mu bucuruzi bw’ibihugu byombi hamwe no gushishikariza abacuruzi na ba rwiyemezamirimo gukorera mu bihugu byombi.