United Stars yarokotse impanuka yabereye i Save

Ubwo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa United Stars yajyaga gukina na kaminuza y’u Rwanda i Huye ejo, yakoze impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari ibatwaye irenga umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Venuste Nshimyumukiza, umwe mu bakinnyi bari bayirimo akaba ngo yari anicaye inyuma gato y’umushoferi w’iyo modoka, yadutangarije ko muri bose nta wamenye uko impanuka yagenze kuko ngo bagiye kubona babona imodoka irenze umuhanda ariko bagira amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima gusa bamwe muri bo bakomeretse bidakabije.

Nshimyumukiza yagize ati “Mu by’ukuri natwe ntitwiyumvishaga ukuntu twarokotse iyo mpanuka kuko n’abaje kureba aho yabereye batangajwe no kubona tuvamo turi bazima kuko imidoka yarenze umuhanda iribirindura amapine ajya mu kirere”.

Nyuma y’iyo mpanuka, ikipe ya United Stars yashatse indi modoka ikomeza urugendo yerekeza i Huye ahagombaga kubera uwo mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Uwo mukino wabereye kuri sitade ya kaminuza y’u Rwanda, warangiye United Stars itsinzwe ibitego itatu kuri kimwe.

Nshimyumukinza yatubwiye ko bihanganye bakajya gukina ntibasabe ko umukino wasubikwa kuko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri aba afite amikoro make ku buryo biba bitoroshye ko basubirayo ngo bazongere bagaruke kuko bitwara amafaranga menshi y’urugendo.

Byabaye ngombwa rero ko biyemeza kuva i Huye bakinnye uwo mukino mu rwego rwo kurengera ayo mafaranga.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka