“Ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bukwiye kugaragarira mu bikorwa” – Perezida Kagame

Mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga wabaye ku gicamunsi cy’uyu munsi mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida kagame yavuze ko kuba nta rundi rwego rw’ubutabera rurusha ububasha Urukiko rw’Ikirenga bikwiye gutuma rutanga serivisi nziza ku Banyarwanda ndetse bikagera no hanze y’igihugu.

Dr. Sam Rugege niwe muyobozi mushya w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda. Umwungirije ni Kayitesi Zainabu Sylive. Bagiye kuruyobora muri manda y’imyaka umunani itongerwa.

Nyuma yo kwakira indahiro zabo, Perezida Kagame yabasabye kugira imikoranire myiza izatuma uru rwego ruba intangarugero mu gutanga serivisi nziza. Kagame yagize ati “ Kuko nta rundi rwego rw’ubutabera rurusumba niko Abanyarwanda batifuza ko barubonamo inenge.”

Perezida Kagame avuga ko yizera ko ubwo bubasha babufite kandi yabahaye inshingano zo kwambutsa serivisi nziza inkiko z’u Rwanda zikagera no mu mahanga.

Dr. Sam Rugege ugiye kuyobora urukiko rw’Ikirenga yari asanzwe yungirije Cyanzayire, naho Kayitesi Zainabu we akaba yari yungirije umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka