Amashyuza agiye kubyazwa amashanyarazi

Uyu munsi, kuri Lemigo Hotel i Kigali habaye amahugurwa agamije gusobanura iteganya migambi ku bikorwa by’amashyuza (amashanyarazi avanwa mu myuka yo hasi y’ubutaka) bimaze iminsi bitangiye mu ntara y’Amajyaruguru.

Aya mahugurwa yibanze mu gusobanura ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku byerekeranye n’amashyuza mu duce dutandukanye tw’u Rwanda nka Karisimbi, Gisenyi, Kinigi na Bugarama.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo, amazi n’ingufu, Françoise Isumbingabo, yavuze ko iki gikorwa cyo kubyaza umusaruro amashyuza kiri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutanga amashanyarazi angana na megawati 1000 mu mwaka wa 2017. Leta irateganya gusarura megawati 310 ziturutse mu mashyuza.

Isumbingabo yabisobanuye muri aya magambo: “Turashaka kubona ingufu zihagije zo gukoresha mu nganda no mu bucuruzi tutibagiwe ko n’umuturage wegereye iki gikorwa azabasha kubona amashyuza yo kumutsa umuceri ndetse no gucana mu rugo.”

Inzobere eshanu z’Abayapani zasobanuye ibikenewe, imbogamizi n’igikorwa nyirizina cyo gusarura ingufu z’amashyuza. Izi nzobere zimaze imyaka 20 zikora ubushakashatsi n’ishyirwa mu bikorwa ry’amashyuza mu bihugu nk’Ubayapani, Africa y’Epfo n’ahandi henshi hatandukanye.

Uhagarariye ikigo cy’Abayapani cy’ubufatanye (JICA) mu Rwanda, Hiroyuki, yatangaje ko biyemeje gukomeza kwigisha no gutera inkunga ihagije u Rwanda muri iki gikorwa, ahanini hagamijwe gutanga ubumenyi ku bijyanye n’amashyuza ku buryo nyuma y’imyaka micye iki gikorwa cyakorwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Igikorwa cyo gushaka uburyo u Rwanda rwakoresha amashyuza cyatangiye gihereye mu kwiga no kwigisha ibyerekeranye n’amashyuza aho aba injiniyeri batatu ba EWSA boherejwe mu Buyapani kwiga ibijyanye n’amashyuza.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa kane 2012 hazatangira igikorwa nyirizina cyo gucukura amashyuza kuri Karisimbi.

Ivanwa ry’amashanyarazi mu mashyuza ni imwe mu ngeri zo kubona ingufu z’amashanyarazi hatangijwe ikirere n’ibidukikije. Umwuka ushyushye cyane uvanwa munsi y’ubutaka ni wo ukoreshwa mu gukaraga ibyuma bibyara amashanyarazi maze byarangira ugakonjeshwa ugasubizwa hasi mu butaka aho uba waturutse.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow!!!Ibi bintu ni byiza cyane,gusa ikibazo mbonamo ni ishyirwa mu bikorwa byabyo kuko kuva niga mu mashuri abanza batubwiraga amashyuza no kuyabyazamo ingufu,ariko reka tubitege amaso...

Ruxyan yanditse ku itariki ya: 20-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka