Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Mwijuto mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko bungutse abanyamuryango bashya, nyuma y’uko 62 barahiriye kwinjira muri uwo muryango. Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.
Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, abaturage ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama, bishimira ibyagezweho muri icyo cyumweru.
Ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda-BSR) uravuga ko imyiteguro y’igitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ igeze kure. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera muri BK Arena.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyatangije icyumweru cyahariwe amakoperative (Cooperative Week) guhera tariki 25 Werurwe 2024, muri iki cyumweru bakaba bibanda ku kubahiriza itegeko rigenga amakoperative, baraganira no ku byerekeranye no gusaba ubuzima gatozi hifashishijwe ikoranabuhanga, baranafatanya (...)
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko mu mwaka wa 2023 washojwe tariki 31 Ukuboza 2023, iyi koperative yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw hagasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 yatangije ku mugaragaro inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (Africa Food Systems Forum Summit) y’umwaka wa 2024, iyi ikaba ari inama y’ubuhinzi n’ubworozi ibera i Kigali mu Rwanda.
Umuhanzi Israel Mbonyi umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’.
Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro, batangiye gahunda ngarukamwaka y’Icyumweru cy’Umujyanama, kuva tariki 23 Werurwe 2024 kugeza tariki 30 Werurwe 2024. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, umuturage ku isonga.”
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL yateranye iyobowe na Perezida w’Ishyaka PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yemeza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL rizashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’Umukuru (...)
Kongere y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yemeje ko iryo shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda (UPDF), umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) buratangaza ko bwatangiye kuvugurura ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi. REG ivuga ko iri vugurura rireba abafatabuguzi bayo bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi zizwi nka Kashipawa, kandi rigakorwa inshuro imwe gusa.
Kompanyi ya ASIAFRICA Logistics Ltd ikorana n’abacuruzi bo muri Afurika batumiza ibintu bitandukanye ku mugabane wa Aziya cyane cyane mu Bushinwa, irizeza abakorana na yo umutekano w’ibicuruzwa byabo. Iyo kompanyi ivuga ko mu gihe ibicuruzwa byaramuka bigiriye ikibazo mu nzira, ababitumije nta mpungenge bakwiye kugira kuko (...)
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, wari utekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga.
Abashoramari basaga 30 baturutse mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), kuva ku itariki ya 04 kugera tariki 08 Werurwe 2024, bari muri Repubulika ya Congo mu rugendo rugamije kurebera hamwe uko babyaza umusaruro ubutaka Leta ya Congo yatije sosiyete nyarwanda ya Macefield Ventures Ltd-Congo(MVL) ku gihe cy’imyaka 30.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to the Nations (ALN), tariki 07 Werurwe 2024, batashye ku mugaragaro inzu ebyiri bubakiye abatishoboye bo mu Murenge wa Kirehe muri ako Karere ka Kirehe.
Umuryango witwa CHANCEN International ufasha abanyeshuri kwiga amashuri makuru na za kaminuza uratangaza ko ukomeje gahunda yawo yo gufasha abanyeshuri kwiga bakaminuza, kandi ko amakuru aherutse kuvugwa na bamwe ko bishyuzwa batarabona akazi atari yo, kuko uwishyura ari uwabonye akazi nyuma yo kwiga kandi yinjiza ku kwezi (...)
Bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe basaba ko abantu bahindura imyumvire babafiteho, kuko iyo myumvire iri mu bituma bahezwa mu bikorwa bimwe na bimwe, nyamara bitagakwiye.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho birimo NESA, REB, RTB, RP ifatanyije na MINALOC, yatangiye gahunda yihariye y’ubugenzuzi buhuriweho bw’amashuri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community) ku bufatanye n’umuryango Charity Work Initiative Rwanda, batangije umushinga w’ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo gutanga amakuru n’ubumenyi bwizewe bwerekeye idini ya Islam.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda-BSR) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bateguye igitaramo cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’ kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru (...)
Ni kenshi usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa nabi mu muryango, kubwirwa amagambo mabi ko basebeje umuryango, guhabwa akato, kuva mu ishuri, bamwe ndetse bakirukanwa no mu rugo, ibibazo bibugarije bikarushaho kwiyongera.
Tariki 03 Gashyantare 2024, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda wabereye kuri ‘Monument de la Renaissance Africaine’ mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro indangaciro zaranze Intwari z’Igihugu zirimo gukunda Igihugu, kugira ubwitange n’ubushishozi, kugira ubupfura n’ubumuntu, kuba (...)
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ku nkunga y’umuryango Disability Rights Fund, tariki 02 Gashyantare 2024, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije gukorera ubuvugizi (...)
Abaturage bo mu Mudugudu wa Beninka mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, barishimira umuhanda wa kaburimbo biyubakiye ufite uburebure bwa metero 800, ukaba watashywe tariki 01 Gashyantare 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda Mu Mudugudu wa Kinunga, mu Kagari Ka Niboye, mu Murenge Niboye, mu Karere Kicukiro, byabimburiwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’Akagari ka Niboye, abarwitabiriye berekeza ahazwi nka Sonatubes, baragaruka bakomereza ahabereye ibiganiro.