Umwana wabyaye inda itifujwe akwiye gufatwa nk’abandi – Mwiseneza uyobora umuryango LWD

Ni kenshi usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa nabi mu muryango, kubwirwa amagambo mabi ko basebeje umuryango, guhabwa akato, kuva mu ishuri, bamwe ndetse bakirukanwa no mu rugo, ibibazo bibugarije bikarushaho kwiyongera.

Mwiseneza Jean Claude uyobora Umuryango Learn, Work, Develop (LWD), avuga ko bene abo bana b’abakobwa badakwiye kwirengagizwa no gutereranwa, kuko akenshi bituruka ku bumenyi buke urwo rubyiruko ruba rufite ku buzima bw’imyororokere, cyangwa bigaterwa n’ibindi bibazo biri mu miryango nk’ubukene butuma abo bana b’abakobwa bagwa mu bishuko by’abashaka kubasambanya.

Nyuma yo kubona ubwiyongere bw’ibyo bibazo cyane cyane iby’inda z’imburagihe ziterwa abangavu n’ingaruka zigera kuri abo bana, Mwiseneza avuga bateguye ibiganiro bihuza inzego zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta nka FAWE Rwanda na NUDOR, ndetse n’izindi nzego za Leta zirimo za Minisiteri zitandukanye(MINISANTE, MINEDUC, MIGEPROF,…) Polisi, RIB n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo bahanahane ubumenyi n’ubunararibonye, ibyakozwe neza (best practices) babyigireho, bafatanye mu gukemura ibyo bibazo hirya no hino mu Gihugu.

Mwiseneza Jean Claude
Mwiseneza Jean Claude

Mwiseneza Jean Claude avuga ko nk’Umuryango Learn, Work, Develop – LWD (bivuze Iga, Kora, Tera Imbere), bashyizeho gahunda zirimo iyitwa ‘Masenge Mba Hafi’ igamije gufasha ababyeyi n’imiryango kubumbatira umuryango ariko binyuze mu kubungabunga ubuzima bw’imyororokere ku bana.

Ati “Ubuzima bw’imyororokere ni ikintu gikomeye, ari na yo mpamvu dushaka kwimakaza ubufatanye n’inzego zose bireba harimo Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo urubyiruko, abahungu n’abakobwa basobanukirwe neza ubuzima bw’imyororokere.”

“Abenshi mu babyeyi usanga bitaborohera kwigisha abana babo kuko badafite ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, ni yo mpamvu dufite Masenge ku Mudugudu, ufatanya na Mukuru w’Abakobwa, ufatanya na Marume, abo bose bagafatanyiriza hamwe bagahuriza urubyiruko mu cyo twita urubohokero (safe space), noneho ba bandi bafite ibibazo twita iby’uruhurirane usanga baba baribagiranye, cyangwa se bahohoterwa, batotezwa, usanga barimo abana babyaye inda z’imburagihe, barimo urubyiruko rufite ubumuga, barimo abakora umwuga w’uburaya (abo bita indangamirwa cyangwa se indatwa), uyu ukaba ari umwuga usanga ahandi bawukora kuko bawuhisemo, mu gihe henshi muri Afurika n’u Rwanda rurimo usanga bawukora bavuga ko ari ukubera ubukene. Niba bawukora kubera ubukene, abababona babatera amabuye, ariko twebwe tubitaho kugira ngo twumve impamvu zibitera, tunarebe uko twafatanya mu kubikemura.”

“Abandi duhuriza hamwe muri ibyo biganiro ni urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka. Abo usanga nta bumenyi babona buhagije ku buzima bw’imyororokere. Usanga hari n’abagabo babahohotera bo kimwe n’abafite ubumuga, bakabasambanya kubera imyumvire ipfuye y’uko ngo harimo amashaba, imiti n’ibindi. Ibyo bibangamira abo bana, cyane ko byiyongeraho ku kuba imiryango yabo yarabahishe kuko ngo bateye ipfunwe, nyamara Leta yarashyizeho uburyo bwo kubafasha, ariko ntibubagereho kuko baba barahishwe n’imiryango.”

Mwiseneza yakomeje asobanura imikorere yabo, ati “Icyo aba bakorerabushake badufasha muri iyi gahunda ya ‘Masenge Mba Hafi’ muri ‘Ca Inzira’ cyangwa ‘Make Way Program’ ni ukubahuriza muri za safe spaces (urubohokero), bakavuga ibibabangamiye, bakavuga ibyo badasobanukiwe, noneho natwe tukabafasha kugeza ibyo bibazo ku bagomba kubikemura.”

Iyi gahunda ya Make Way Program bayikorera mu Turere dutanu ari two Nyagatare, Gatsibo na Kirehe, Gasabo na Rusizi, naho Umuryango wa LWD ukaba ukorera muri Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Bugesera.

Mwiseneza avuga ko kugeza ubu abangavu babagezeho muri safe spaces baratewe inda barenga 1000, ariko urubyiruko rwabagezeho rufite ibibazo by’uruhurirane harimo abafite ubumuga n’abandi batandukanye, bo bararenga ibihumbi bitatu.

Ati “Igikomeye tubafasha ni ukongera kugira ubwo bumenyi bakumva ko niba hari uwo byabayeho, ntibyongere kumubaho, kuko hari uwo usanga yarasamye inda y’imburagihe, kubera umuryango wamutereranye ukamwirukana, iyo agiye kwibana, ntabwo ikibazo kiba gikemutse, ahubwo ibibazo biriyongera. Icyo rero dushaka ni ukugira ngo imiryango yongere ifate inshingano, yongere igarukane ba bana ibigishe babumvishe ko ibyabaye kuri wa mwana bitavuze ko isi yamurangiriyeho, ariko dushyire n’imbaraga mu gukumira.”

Basangije abitabiriye ibiganiro imikorere ya safe spaces (urubohokero) n'umusaruro zatanze mu kugarurira icyizere abangavu batewe inda n'abafite ibibazo bitandukanye
Basangije abitabiriye ibiganiro imikorere ya safe spaces (urubohokero) n’umusaruro zatanze mu kugarurira icyizere abangavu batewe inda n’abafite ibibazo bitandukanye

“Hakenewe ubufatanye bwacu twese, hakenewe ko abo bana bafite ibibazo by’uruhurirane begerwa bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi bana, kuko akenshi abo bangavu baterwa inda baturuka mu miryango ikennye, itishoboye, bikaba n’intandaro yo kugwa mu bishuko bahura na byo kugira ngo babashe kubona imibereho.”

Abangavu batewe inda bashima imiryango ibafasha kwigarurira icyizere

Dusabeyezu Sylvie wo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Murenge wa Rugarama, ni umukorerabushake ufite izina rya ‘Mukuru w’Abakobwa’ muri uwo Murenge. Mukuru w’abakobwa ni umukobwa uba waratewe inda akabyara imburagihe, agatorwa mu bandi bakobwa baba barabyaye kugira ngo ajye abasha kubagira inama, ariko akaganira n’abandi batarabyara b’ingimbi n’abangavu.

Mu buhamya bwe, Dusabeyezu avuga yatwaye inda afite imyaka 18 y’amavuko yiga mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Avuga ko uwamuteye inda yari inshuti ye isanzwe, akaba ngo atavuga ko yamufashe ku ngufu, ahubwo ngo byatewe n’imyaka yari agezemo yamushutse.

Kubyara imburagihe ngo ni urugendo rutoroshye kuko bituma uwabyaye afata ishingano yo kurera kandi na we akirerwa.

Ati “Ntiwatwara inda ngo umubyeyi akome mu mashyi, ahubwo yarababaye, numva ko muteye agahinda, nanjye ndiheba, dore ko nari n’umwana wa nyuma muto mu rugo (bucura), umubyeyi akambwira ko mu bandi bana bose ari jyewe umukojeje isoni. Uba wumva ari ikimwaro kuba mu bandi bana bose mwiganaga ari wowe uvuyemoo ugatwara inda, ukumva no mu muhanda wacagamo ntiwakongera kuhaca.”

Dusabeyezu ashima abamuganirije, imyumvire y’igisebo no kwiheba no kumva atazasubira ku ishuri arayihindura.

Ati “Uyu mushinga wa LWD waraje uratuganiriza, utwumvisha ko tugomba gusubira mu ishuri, bazana n’iyi gahunda ya ‘Masenge Mba Hafi’ na ‘Mukuru w’Abakobwa’ bakora urubohokero, mugahura mwese muri abantu bafite ibibazo bimwe, mukaganira mukumva murabohotse.”

Ibyo biganiro byatumye Dusabeyezu afata umwanzuro wo gusubira ku ishuri, asubira mu wa Kane, ubu akaba ageze mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, umwana we akaba afite imyaka ibiri n’amezi hafi atatu.
Ubwo umwana yari amaze kugira amezi atandatu, uwo mukobwa yasubiye ku ishuri. Kugira ngo abashe gufatanya kwiga no kurera, avuga ko yabifashijwemo n’umubyeyi we (nyina) kuko ababyeyi na bo baganirijwe muri gahunda ya Masenge Mba Hafi, bakababwira ko nta gikuba gicitse, ko umwana agomba gukomeza kwitabwaho n’umuryango akamera neza.

Dusabeyezu ateganya ko nibikunda yazakomeza no muri Kaminuza, bitakunda akikorera n’akandi kazi ku giti cye.

Ese aba bana usibye kwegerwa bakaganirizwa, baba bafashwa iki mu buryo bufatika?

Mu gushaka kumenya niba aba bana bafashwa nko gusubizwa mu ishuri, kwigishwa umwuga, cyangwa gufashwa gutegura umushinga runaka, Mwiseneza Jean Claude, yasobanuye ko icy’ingenzi bakora ari ukugaragaza ibibazo bafite, noneho bagakorana n’izindi nzego cyane cyane iza Leta, bakabishakira ibisubizo.

Ati “Ikintu uyu mushinga wa Make Way ugamije ahanini ni ubuvugizi ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko bijyana no kubanza kumenya ibyo bibazo kugira ngo abo tubiganirira bumve uko biteye. Icyo tubafasha cya mbere ni ukumenya ibyo bibazo bafite, kuko hari abantu baba bafite ibibazo ariko kuko bategerewe ntibabisohore ugasanga barabigumana.”

“Urugero, umwana niba yarabyaye inda itifujwe akaba afite umwana mu rugo, uwo mwana afite yitwa ikinyendaro, uwamubyaye na we akitwa icyomanzi, nta muntu umuha agaciro, nta n’umutega amatwi, nta n’umubaza uko byamugendekeye.”

“Hari undi usanga ari umukobwa, afite ubumuga, bakamutera n’inda ugasanga nta muntu umwumva mu muryango. Icyo dukora ni ubuvugizi ku nzego bireba, kugira ngo uwo mwana afatwe nk’abandi, najya kwaka serivisi ayibone, najya kwa muganga yakirwe mu buryo bumworoheye.”

Mu mbogamizi urwo rubyiruko rugaragaza harimo kuba abakenera kujya ku kigo cy’urubyiruko kuhakura ubujyanama cyangwa ibikoresho bibafasha mu buzima bw’imyororokere, hababera kure kuko mu Karere haba harimo kimwe cyangwa bibiri.

Indi mbogamizi ngo ni nk’igihe hari ukeneye imiti imurinda gusama inda mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, yajya kuyisaba mu Mudugudu ku bajyanama b’ubuzima bakamubwira ko bayiha ababyeyi bubatse ingo, ko ari bo baboneza urubyaro, ko urubyiruko rudafite uburenganzira kuri izo serivisi.

Ikindi urubyiruko rwifuza ni uko muri abo bajyanama hashyirwamo n’abakiri urubyiruko bashobora kumva ibibazo bya bagenzi babo, na bo bakabibabwira bisanzuye, kuko usanga ngo higanjemo abakuze gusa, ab’urubyiruko bagatinya kubegera kugira ngo batabarega ku babyeyi babo, cyangwa bakabafata nk’abananiranye.

Ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo ngo hiyongeraho no kuba bajya gusaba serivisi ariko bakananirwa kumvikana n’aho bazisaba kubera ko abazitanga batazi ururimi rw’amarenga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro NUDOR ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga, Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ku bana b’abakobwa baterwa inda, cyane cyane abafite ubumuga, yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye, kijyanye n’imyumvire mbere na mbere, ikibazo kigashingira no ku bindi bibazo abo bana b’abakobwa bafite mu miryango yabo.

Nsengiyumva Jean Damascene wo muri NUDOR
Nsengiyumva Jean Damascene wo muri NUDOR

Ati “Hari igihe usanga umuryango utamwemera, utamufata nk’abandi bana, batamuha ibyo akeneye bikamukururira kugwa mu bishuko. Hari n’ababashuka bababwira ko kuba ufite ubumuga utatwara inda.”

Ati “NUDOR ikangurira abana b’abakobwa kumenya uburenganzira bwabo. Turashaka ko umwana w’umukobwa ufite ubumuga, ukennye, utarize, noneho akongeraho no kubyara imburagihe, ibyo bibazo mbere na mbere bigaragare, biganirweho, hanyuma n’ibisubizo biva mu biganiro by’uburyo ibyo bibazo byakemuka bishyikirizwe inzego bireba. Ikindi ni uko ibi bibazo bireba buri wese, bityo n’ibisubizo bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese kugira ngo wa mwana abashe kubaho neza kandi abashe no gutera imbere.”

NUDOR ivuga ko byinshi mu byo ikora ibinyuza mu buvugizi aho igaragariza inzego zifata ibyemezo ko abo bana b’abakobwa bagomba kurindwa ibishuko bagwamo biturutse ku bukene, bagafashwa mu buryo butandukanye, harimo kubigisha imishinga ibaha amafaranga bakabasha kwibeshaho. Banabashishikariza kwisobanukirwa, bakamenya byinshi ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo bashobore no kwirinda, nibaramuka bakoze n’imibonano mpuzabitsina bikingire, abavuye mu ishuri barisubizwemo, ariko na gahunda z’iterambere zibagereho, ababashuka na bo bahanwe.

Ku bijyanye no kwita ku bana bahura n’ibyo bibazo bafite n’ubumuga, NUDOR ishimira ababyeyi bamaze guhindura imyumvire, kuko mbere ngo hari abumvaga ko umwana ugomba kwiga no kwitabwaho ari udafite ubumuga, ariko ubu ababyeyi bakaba basigaye barasobanukiwe ko n’abana bafite ubumuga bafiite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bana.

Muri ibi biganiro habayemo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu kurengera abakobwa bahura n'ibibazo bitandukanye bibangamira imibereho yabo myiza
Muri ibi biganiro habayemo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu kurengera abakobwa bahura n’ibibazo bitandukanye bibangamira imibereho yabo myiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka