Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune, tariki 03 Gashyantare 2023 hatangirijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha no kwita ku bibazo byo mu mutwe bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Mizero Care Organization (MoC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (...)
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin (...)
Umuryango witwa Giants of Africa uteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo, wateguye ibikorwa bizabera hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho.
Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, batangije igikorwa cyo kwikorera umuhanda w’ibirometero bibiri na metero ijana (2.1km).
Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.
Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE 519 D ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa, iyo (...)
Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yatangirwaga mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi itandatu hifashishijwe imashini yimurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, mu mpera z’icyumweru bwateguye Inteko y’Abahizi, Akarere gashimira Imirenge yabaye indashyikirwa mu bikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’Imirenge yahize indi mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Amashanyarazi kuri bose ni imwe mu ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje kuba rwagezeho bitarenze umwaka wa 2024. Ni urugendo rutoroshye ariko rushoboka nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano iyi ntego.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yishimira ko mu myaka 30 imaze ishinzwe hari byinshi yagezeho biri mu ntego yayo yo kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco w’amahoro n’iterambere.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi bumaze gufata intera muri iyi minsi. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), Bwana Wilson Karegyeya, avuga ko muri uku (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigal, i bakoranye Inama n’Abamotari tariki 14 Ukuboza 2022 igamije kunoza Umutekano, iyi nama ikaba yabereye kuri Stade ya IPRC Kigali.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi nka Kicukiro Centre, hafi y’ahaherutse kubakwa imihanda igerekeranye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga WaterAid ufasha mu kubona amazi meza, batashye amavomo umunani yubakiwe abaturage. Ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no gukoresha ubwiherero buboneye.
Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, tariki 09 Ukuboza 2022 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Abantu benshi bakunda filime z’uruhererekane (Series), mwashyizwe igorora by’umwihariko abakoresha decoderi ya StarTimes, guhera tariki 8/ 12 / 2022 kuri shene ya ST Novela Plus CH 062 na CH 128 ( Dish ), muratangira gukurikira filime y’uruhererekane ( Series ) yitwa ‘THE UNIDENTICAL TWINS’.
Imikino y’Igikombe cy’Isi kirimo kubera i Qatar, muyikurikira binyuze kuri televiziyo y’u Rwanda, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish) kuri Decoderi ya StarTimes. Kugeza ubu umubano hagati y’abareba televiziyo mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’itangazamakuru RBA ukomeje kurushaho kuba mwiza, kubera imikino y’igikombe cy’Isi (...)
Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akomeje kugaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no mu bihangano bye, nk’uko abitabira ibitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu babikaragaza.
Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize hateraniye Inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yahuriyemo urubyiruko rwo muri Gasabo ruri mu nzego z’urubyiruko zitandukanye, harimo urubyiruko ruri mu nama y’Igihugu y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake kuva ku rwego (...)
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.
Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 bifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi hamwe na Guverineri w’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti mu Murenge wa Cyumba.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) kirafasha umubare munini w’abaturarwanda gukurikira iyi mikino neza mu mashusho ya HD kandi ku buntu. Ibi bishobokera ariko abakoresha decoderi ya StarTimes gusa, iriho RTV CH 101 mureba ku buntu. Kugeza ubu RBA yemeza ko izerekana imikino ikomeye irimo n’amakipe (...)
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV6, 2020) yasohotse mu 2021, yagaragaje ko ingo zigikoresha inkwi mu guteka zigera kuri 77.7%, mu gihe izikoresha amakara zo zibarirwa muri 17.5%. Ingo zikoresha gazi mu guteka ziracyari nke (4.2%) n’ubwo urebeye mu (...)
Imibare igaragara ku rubuga rwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi ziyongereye, ndetse n’izituye kure y’imiyoboro ubu zikaba zifite amashanyarazi zibikesha ahanini ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi (...)
Kuva ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abatuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.