Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, baravuga ko bagomba gukomeza kwitabira ibikorwa byose bya Leta, kugira ngo bakomeze babe intangarugero ndetse n’inyangamugayo, ari byo bise kuba ‘Bandebereho’.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 02 Nyakanga 2023, barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho bikubiye mu mihigo (Manifesto) y’Umuryango kuko ari yo bagenderaho, bafata n’ingamba zo kwihutisha ibitaragerwaho.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko yiyemeje kurushaho kwita ku rwego rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ikemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego rufite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Abakozi ba Kompanyi yitwa CMA CGM y’Abafaransa ikora ubwikorezi (shipping) cyane cyane ku mazi no ku butaka, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, tariki ya 30 Kamena 2023 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023 habaye igikorwa cyo kwimura no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri (...)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 25 Kamena 2023, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba ku bisigaye.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bashima ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa babafashije kureka gucuruza mu kajagari mu buryo butemewe. Bamwe muri abo bagore bagaragaza imbogamizi bahuriragamo harimo no gufatwa bagafungwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bafite uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange. Ibi byagaragarijwe mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022-2023.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta.
Abayobozi b’ikigo StarTimes gicuruza kikanasakaza ibijyanye n’amashusho, tariki 22 Kamena 2023 basangiye n’abana b’imfubyi barererwa mu kigo SOS Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize iki kigo cya StarTimes gishinzwe.
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.
Kompanyi y’indege ya RwandAir ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura Igikombe cy’Isi cy’Abakinnyi bakanyujijeho (Veteran Clubs World Championship - VCWC) kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutwererane ari cyo ‘Rwanda Cooperation’ Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, n’Umuyobozi w’Ikigo cya Comoros cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (Agence Comorienne de Coopération Internationale - ACCI), Madamu Fatoumia Bazi, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, bashyize umukono ku (...)
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye abiga ibyerekeranye na Tekinike kubikora neza kuko ari ibintu by’ingenzi, kandi ko ababyize bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo, bikabafasha kwiteza imbere, bakanateza imbere Igihugu.
Abahagarariye inzego z’Umuryango kuva ku Karere kugera ku Rwego rw’Umudugudu mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu mahugurwa tariki 18 Kamena 2023, akaba ari amahugurwa yateguwe mu rwego rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Umuhanda mushya wa ‘Kivu Belt’, uzengurutse ikiyaga cya Kivu uhereye mu Karere ka Nyamasheke ukagera i Karongi na Rutsiro, ubu uri gucanirwa. Uwo mushinga wo kuwucanira wose ugeze ku kigero cya 80%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Ann Monique Huss, ari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, batangije ubukangurambaga bwo kwita ku ngo mbonezamikurire (ECDs) mu Karere ka Kicukiro ndetse no gutegura indyo yuzuye.
Mutezintare Gisimba Damas wari Umurinzi w’Igihango yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, nk’uko amakuru yatangajwe n’abo mu muryango we abivuga.
Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruyabyaza umusaruro akomotse kuri Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba rugeze ku kigero cya 95% rwubakwa na sosiyete y’abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK), ndetse rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, (...)
Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho mu Karere ka Ngororero, agerageza gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa.
Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda - IRPV), rufatanyije n’Umuryango uhuza abagenagaciro ku rwego rwa Afurika (African Real Estate Society - AfRES), bateguye inama y’iminsi ibiri, ihuza abanyamwuga batandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bagamije kungurana (...)
Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuvugururwa yongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse.
Abakirisito basengera mu Itorero rya ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali, batashye urusengero rw’Icyitegererezo rwuzuye rutwaye Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, barashimirwa umusanzu wabo mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.
Kompanyi y’Abanyarwanda yitwa ‘SLS Energy’ ifite umushinga wo kubyaza umusaruro bateri zashaje ku buryo zongera gukoreshwa, iri muri kompanyi icumi zikiri nto zo muri Afurika zatoranyijwe kugira ngo zihabwe amahugurwa y’amezi arindwi ku buntu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yibanze ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’ibiza.
Umuryango Croix-Rouge utabara imbabare wizihije tariki 08 Gicurasi nk’itariki ifite byinshi isobanuye mu mateka y’uyu muryango, dore ko ari yo tariki Henry Dunant yavutseho. Mu kwizihiza uyu munsi, Croix-Rouge y’u Rwanda yasohoye itangazo rikurikira:
Kompanyi eshatu ari zo Kigali City Tour (KCT), Ikaze Rwanda Tours & Travel, na QA Venue Solutions Rwanda isanzwe icunga inzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, zatangije ubukerarugendo bwiswe ‘BK Arena Guided Tours’ bugamije gufasha abashaka gusura iyo nzu.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, by’umwihariko abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho mu Rwanda, StarTimes, yongereye shene nshya yitwa Trace Africa ku zo yari isanganywe kuri Dekoderi zayo yaba ikoresha antene y’igisahani cyangwa ikoresha iy’udushami.
Abagize ihuriro rihuza za sendika zikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse (abazunguzayi ndetse n’abandi bakora bene iyo mirimo), rizwi nka Street Net International (SNI), babarirwa muri 200 baturutse mu bihugu 52 byo hirya no hino ku Isi, bari mu Rwanda mu nteko rusange ya karindwi y’iryo huriro.