Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yasobanuye ibyerekeranye n’imyiteguro y’u Rwanda mu kurengera umutekano warwo, muri iki gihe havugwa intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Saïd Chanegriha, yatangiye uruzinduko rw’akazi agirira mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’Igisirikare.
U Rwanda rwatangaje ko ruhangayikishyijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC n’ubufatanye hagati (...)
Perezida Paul Kagame, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Dubai, Lt General Abdullah Khalifa Al Marri, yasuye icyicaro gikuru cy’iyi Polisi, agaragarizwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’udushya bikoreshwa mu gucunga umutekano.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko imibare y’abamaze guhitanwa n’ibitero by’ingabo ze muri Palestine ikabije, kandi ko ibyo bitero bigomba guhagarara.
Imirambo y’abantu babiri yabonetse muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gikondo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024.
Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana. Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (South African National Defence Force - SANDF) bwatangaje ko abasirikare babiri b’igihugu cya Afurika y’Epfo boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya umutwe wa M23 bahitanywe n’igisasu barashweho, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikomeye bakaba barimo kuvurirwa mu mujyi (...)
Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Bintou Keita, yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.
Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, abaturage bawusanze umanitse mu giti, bakeka ko yaba yiyahuye.
Ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yafashwe n’inkongi tariki 10 Gashyantare 2024 irashya irakongoka. Byabereye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongereye ibitero ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 mu bice bya Kibumba, Mweso na Sake.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga.
Mu rwego rwo guca ubujura bwa telefone na mudasobwa, Polisi yatangiye ibikorwa byo gusaka mu mujyi wa Kigali, ifata telefone zigendanwa 194 na mudasobwa ngendanwa 15 n’iza Desktop 9 zagurishijwe mu buryo abaziguze batabasha gusobanura inkomoko yazo.
Mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, arahamagarira ibihugu by’u Burayi gushyigikira Ukraine, hongerwa imfashanyo mu bya gisikare.
Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje isengesho ryo gusabira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari no ku Isi muri rusange.
Imibiri 14 y’abazize impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera gitandukanya Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ni yo imaze kuboneka, mu gihe hagishakishwa indi ibiri.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Abaturage basaga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, mu bikorwa by’ubuhinzi barohamye mu Kiyaga, umunani muri bo bahasiga ubuzima abandi 31 barohorwa bakiri bazima hakaba hari gushakishwa abandi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 mu Karere ka Kicukiro ku muhanda w’ahazwi nka Rwandex habereye impanuka y’imodoka yataye umuhanda, igonga ipoto y’amashanyarazi, yangiza n’ubusitani bwo hagati mu muhanda.
Akomoza ku magambo amaze iminsi avugwa n’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi ko bazatera u Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 19 ko nta Munyarwanda ugomba gutinya ibitumbaraye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ku kibazo cy’umutekano mu Gihugu n’uko kibanye na bimwe mu bihugu bituranye, agaruka ku mvugo zikwirakwikwiza urwango zimaze iminsi zivugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, avuga ko we rimwe na rimwe atajya afata umwanya wo kugira icyo azivugaho kuko haba hari (...)
Polisi yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, irashakisha umutwe w’umukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, wishwe nyuma yo gutwarwa n’umuntu bivugwa ko bari baramenyaniye kuri Interineti. Umurambo waje kuboneka ariko umutwe wo urabura.
Rimwe na rimwe hirya no hino mu Gihugu humvikana abantu bakuru barimo abagabo bubatse cyangwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafatwa bakajyanwa mu bigo bijyanwamo cyane cyane inzererezi.
Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwifashisha indege zidatwarwa n’abapilote zizwi nka ‘drone’ mu mirwano ikomeye ibahuje n’inyeshyamba za M23 by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi.
Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’ abana babiri, wo mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, uhangayikishijwe no kutagira aho kuba nyuma y’uko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro badahari.