Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro (RWABAT-2) bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), zitabiriye igikorwa cy’umuganda mu gace ka Bossembele, aho zifatanyije n’abahatuye mu gukora isuku.
Abantu 23 bapfuye mu mujyi wa Nairobi bazize imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, igateza imyuzure ikabije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwirengagiza ibibazo bibangamira umutekano warwo, cyane cyane ibituruka ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Abofisiye n’abandi basirikare bafite andi mapeti bo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Force), mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu basoje imyitozo y’ibanze yo kurwanya iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22, yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Itsinda mpuzamahanga rikurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group for the Great Lakes – ICG) ryagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’imirwano n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe hagamijwe kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro.
Umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi, ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wanyomoje ibyavuzwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, uvuga ko uyu mutwe washinzwe ndetse ushyigikiwe n’u Rwanda.
Nyuma y’uruhererekane rw’ibitero byahitanye abantu ku mpande zombi kuva ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026, indege za gisirikare za Pakistan zagabye ibitero mu mijyi minini myinshi ya Afghanistan, irimo Kaboul na Kandahar.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zemereye abakozi bazo batari mu mirimo yihutirwa ndetse n’imiryango yabo kuva muri Israel, mu cyemezo kigaragaza impungenge zikomeye ku mutekano ukomeje kuzamba muri ako karere.
U Burusiya bwemeje ko bwashyikirije Ukraine imibiri y’abasirikare 1000 baguye ku rugamba, Ukraine na yo itanga imibiri y’abasirikare 35 b’u Burusiya.
Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.
Kompanyi yubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo (Rusumo Power Company Limited) ruhuriweho n’ibihugu bitatu (Rwanda, Burundi na Tanzania) kuri uyu wa Gatanu yashyikirije Polisi y’u Rwanda imodoka ya Kizimyamwoto (Fire engine) iyo Kompanyi yageneye u Rwanda nk’impano. Buri gihugu muri bitatu bihuriye kuri uru rugomero, (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu babiri bari bashikuje telefoni n’igikapu umuntu mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Gashyantare 2026 bakinjira mu nzira y’amazi (rigole) i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuyemo.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), igashyira iherezo ku myaka igera kuri mirongo itatu yari imaze igira uruhare mu bikorwa bya gisirikare (…)
U Rwanda rwitabiriye irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya Polisi n’Ingabo (SWAT/ Special Forces) iturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yasuye itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Trelawny, aho ingabo z’ ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage inzu zangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.
Nibakure Florence, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigenda ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko ikinyabiziga kidafite (…)
Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu uzwi cyane wa Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya, yishwe, nk’uko byemejwe n’abantu ba hafi y’umuryango we, barimo umunyamategeko we Khaled el-Zaydi hamwe n’itangazamakuru ryo muri Libya.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu bantu 51 bapfuye bazize ibiza mu mezi atatu ashize, ni kuvuga kuva mu kwezi k’Ukwakira 2025 kugeza ubu muri Mutarama, 35 muri bo bishwe n’inkuba, abaturage bagasabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibyo byago.
Mu kiganiro kigaruka ku mutekano wo mu muhanda n’uburyo impanuka zagabanuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko hasabwa ubufatanye n’uruhare rwa buri wese, kuko bidashoboka ko impanuka zagabanuka bikozwe na Polisi yonyine.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihanganishije abaturage babuze ababo, abahungabanye ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’inkuba yakubise abaturage ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026 mu Murenge wa Jarama.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Turukiya mu gukora ibikoresho bya gisirikare. Iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka inganda z’Igihugu zishobora kwihaza mu bikoresho by’ingabo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo abayobozi b’ingabo bashobore guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biri ku mugabane wa Afurika.
Mu gitondo saa moya kuri uyu wa Gatanu, umunyerondo yakubiswe n’abakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo urugomo n’ubujura.
Abantu 26 barimo abagabo 25 n’umugore umwe, bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha bifitanye isano. Bari mu kigero cy’imyaka 18-54 bose bakaba bakomoka mu Karere ka Rusizi. RIB ivuga ko bahamagaraga abaturage, bakababwira gukora ibintu bitandukanye, bikarangira babibye.
Ku wa 23 Kanama, ku kibuga cy’umupira cya Gatega mu murenge wa Bumbogo, humvikanye indirimbo, amajwi y’ibyishimo, n’urusaku rw’abogeza umupira . Ariko inyuma y’ibi byishimo hari indi mpamvu ikomeye yahurije hamwe ababyeyi n’abana yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryamaganye raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch /HRW) irishinja kwica abaturage b’abasivili barenga 140.
Amatara yo ku muhanda yifashishwa mu kuyobora ibinyabiziga n’abanyamaguru azwi nka ‘Feu Rouge’ cyangwa ‘Traffic Lights’ mu ndimi z’amahanga, ni amatara akoreshwa mu kugenga no gutunganya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda ku buryo habaho umudendezo mu muhanda buri wese (…)
Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi azira gufungirana mu nzu abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga.
U Rwanda rwishimiye isinywa ry’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar.