Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB nticyemeranya n’abavuga ko amashuri y’inshuke ashishikazwa no kwigisha indimi gusa, ariko ntiyite ku kumenya neza ibitekerezo by’umwana.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yabeshyuje amakuru amaze iminsi avugwa ko Leta yaba igiye kongera amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta, ndetse no kongera uruhare rw’ababyeyi mu ifunguro ry’umwana ryo ku ishuri(Schoolfeeding).
Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’amashuri y’ibanze muri REB Dr. Flora Mutezigaju, arasaba abarimu n’ababyeyi bita ku bana biga mu mashuri y’inshuke, birinda kubasibiza kuko binyuranyije na gahunda ya Leta yo kwiga no kwigisha mu mashuri y’inshuke.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph mu Kiganiro yagiranye n’inzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena yavuze ko Leta iteganya kongera umubare w’abana bajyanwa mu mashuri y’incuke ukava kuri 45% ukagera kuri 65% umwaka w’amashuri uzatangira mu kwezi kwa Cyenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko mu mwaka w’amashuri 2024/2025, abana 1,286 bataye ishuri mu cyiciro cy’amashuri asanzwe, kuko mu ncuke nta wagejeje imyaka yo kwiga atari ku ishuri.
Ababyeyi by’umwihariko abarerera mu mashuri y’incuke, bahamya ko kwigisha abana binyuze mu mikino ari ingenzi, kuko bibafungura cyane mu bwenge bikabafasha kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, babagereranyije n’abataragize ayo mahirwe.
Kaminuza y’u Rwanda n’andi mashuri makuru ya Leta yatangiye ivugurura rigamije kunononsora imikorere, imiyoborere, guhanga udushya, ndetse no guha umukozi umwanya wo gukoresha ubushobozi bwe, ku nyungu z’akazi n’iz’iterambere rye bwite
Hari imvugo yamamaye y’abana bo mu mujyi babajijwe aho amata aturuka, bavuga ko ava ku igare kuko babonaga atwarwa ku igare. Byumvikanisha ko nubwo abana babaga bayanywa iwabo mu ngo, nta makuru bari bafite y’uko ava ku matungo nk’inka, kuko ahenshi inka zikunze kuba ziri mu bice by’icyaro, cyangwa se zororerwa mu bice (…)
Umushinga w’abanyeshuri ba Kagarama Secondary School, wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga rizwi nka ‘Money makeover’, ryabaye ku nshuro ya gatatu.
N’ubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwigisha hifashishijwe ikaranabunga mu mashuri, haracyari icyuho mu kunoza no kugeza henshi hashoboka mu mashuri ibikoresho by’ikoranabuhanga, by’Umwihariko ku mashuri yo mu bice by’icyaro.
Ababyeyi barishimira ko ‘Komera Business’ yabafashije kubonera amashuri abana babo mu mahanga nta kiguzi, ku buryo harimo n’abahawe buruse yo kwiga 100% bishyurirwa.
Abana babarirwa mu bihumbi 22 ni bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru bataye ishuri, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko buri muntu wese akwiye kugira icyo agikoraho, umubare munini w’abo bana ukagabanuka basubizwa mu ishuri.
Inzego z’Uburezi n’abafite aho bahurira n’ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko kugira ngo ikoranabuhanga ribashe gushinga imizi mu myigishirize, bikwiye ko uruhare rw’ababyeyi rushyirwamo imbaraga, kuko usanga haba abo mu mijyi no mu byaro, hari abatarumva akamaro ko guha umwana igikoresho cy’ikoranabuhanga.
Icyerekezo cya Leta 2050, iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi buteye imbere, ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu bizatuma bigerwaho ari na yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje guteza imbere amasomo ya Siyansi mu ikoranabuhanga ari yo STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics).
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu, mu bugenzuzi bakoze mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, basanze 73,3% by’abarangiza muri aya mashuri babona akazi.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, yagejeje ku Nteko rusange ya Sena yateranye ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, raporo ikubiyemo igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho basanze abiga muri aya mashuri bafite imbogamizi (…)
Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ibyo bijyana n’uburyo ibyumba by’amashuri byahinduwemo bigashyirwamo ikoranabuhanga rifasha mu myigire.
Abantu bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye n’imirimo bafite mu Gihugu, baganirije abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu Karere ka Ruhango mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kubaha ubuhamya bw’ubuzima babayemo, kugira ngo bubafashe kwiga bafite intego.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), cyatangiye gutegura amashuri amwe yo hirya no hino mu Rwanda, kuzakora isuzumabumenyi mpuzamahanga ryiswe PISA, rikorwa n’abujuje imyaka 15 na 16 (itarengaho amezi abiri), rikazakorwa n’abanyeshuri 7,455.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM), na bamwe mu bakozi bo mu bigo bifite aho bihuriye no guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, basanga igihe kigeze ngo ibigo by’amashuri bitere intambwe ikwiye mu kugaburira abana ibiribwa bikize ku ntungamubiri.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basesenguye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo muri 2003 na gahunda y’Uburezi yo 2017-2024, basanga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza abarezi n’abanyeshuri bakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi.
Abafatanyabikorwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, basanga hakwiriye uruhare rwa bose mu guteza imbere uburezi bushingiye ku Ikoranabuhanga.
Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’uw’u Burayi, biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo, igikorwa cyiswe “INES Interculturel Day” bahamya ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana no kumenya umwihariko w’imibereho ya bagenzi babo, (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), ruratangaza ko rwatangiye igikorwa cyo kubaka ibigo by’amashuri y’icyitegererezo ya TVET (Centers of Excellence) ari ku rwego nk’urw’ay’i Burayi, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’uko u Rwanda n’Abanyarwanda bajya bahangana ku rwego (…)
Mu gihe cy’imyaka itanu amashuri yigisha Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro amaze yongerewe imbaraga n’ubushobozi, bamwe mu bayaturiye by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, barayavuga imyato, kubera uburyo abayigamo babafasha kubikora kinyamwuga, bakabona umusaruro batigeze bagira.
Abatuye mu Murenge wa Janja bahangayikishijwe n’ingendo zivunanye kandi ndende, abanyeshuri bakora bajya kwiga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), kubera ko atabegereye hafi, n’aho ari akaba adahagije, bakifuza yabegerezwa bagatandukana no kuvunika.
Abanyeshuri 30 bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu gihugu cy’u Bushimwa, ku bufatanye na Kaminuza ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) ibarizwa muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa 15 Mutarama Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biga amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza ari mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.