Rumwe mu rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rwemeza ko kwitabira amasomo y’imyuga bizarufasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye, kandi ko mu gihe ruzaba rurangije aya masomo ruzaba rutandukanye n’ubushomeri burundu kuko ruzahita rutangira kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu bigo by’imyuga.
Nyuma y’igihe kirekire abakeneye kwiga imyuga mu karere ka Ngororero bajya kuyigira ahandi naho abadafite amikoro bakayiga ku buryo bwa gakondo, mu mwaka wa 2014 habonetse amashuri abiri anafite ibikoresho bigezweho.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba muri aka karere nta mashuri y’inshuke ahagije ahari ngo bituma abana bagejeje igihe cyo kwiga babura icyo bakora bakirirwa bazerera.
Abatuye umurenge wa Murama ho mu karere ka Ngoma,barasaba ko ishuri ryahoze ricumbikira abanyeshuri rya ES.Rukira,ryahindurwa ishuri ry’imyuga kuko inyubako ziri shuri ziri kononekara kubera amashuri atagikoreshwa yose kandi yaratwaye ingufu ababyeyi na leta yubakwa.
Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Turere ibibondo riri mu mujyi wa Ruhango ryashinze ihuriro ry’abanyeshuri bagiye bahiga ariko ubu biga ku bindi bigo rigamije gukomeza guhuriza hamwe uru rubyiruko, ari nako bagaruka kwita kuri barumuna babo hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’abayobozi b’ejo rufite uruhare mu kwimakaza no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, bityo bakore ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.
Abanyeshuri barangije amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije rya KItabi (KCCEM), baremeza ko ubumenyi bahakuye butazabafasha gukora neza imirimo gusa ahubwo ko bahakuye n’imishinga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima izatanga n’akazi.
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba IPRC-EAST buratangaza ko gahunda yo gukundisha abana umwuga yageze ku ntego zayo.
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko hari bagenzi babo bakora imirimo y’ubuhinzi bityo bakumva ko n’abana babo bakuze aribyo bakora ntacyo byaba bitwaye bigatuma batabajyana ku ishuri.
Ntahonkiriye Epimaque wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero avuga ko yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gusanga kutiga byaradindije iterambere ry’urugo rwe, kandi akaba afite ubutaka butoya bwo guhinga.
Abana biga mu mashuri yisumbuye barihirwa n’Imbuto Foundation basuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-South) tariki ya 07/12/2014, mu rwego rwo kubereka agaciro n’impamvu Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kwigisha amasomo y’ubumenyingiro.
Umuryango w’abanyarwandakazi b’impuguke mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga witwa Her2voice uri gukangurira abakobwa bakiri mu mashuri gutinyuka kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, imyuga, ubumenyingiro n’imibare; ubusanzwe yafatwaga nk’ayigwa n’abantu b’igitsina gabo.
Abaturage batuye akarere ka Rusizi n’ubuyobozi bw’Akarere basanga ko kuba Hagiye gutangizwa Ishami ry’icyiciro cya gatatu rya Kaminuza y’u Rwanda Mu ntangiro za 2015 ari amahirwe kuribo yaba mu iterambere ry’aka Karere kimwe no guhendukirwa ku bifuzaga gukomeza amasomo yabo dore ko bakoraga ingendo bagana hirya no hino (…)
Mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2015 Kaminuza ya Mount Kenya University izafungura ishami rizigisha ibijyanye n’ishoramari hamwe n’uburezi mu karere ka Ngororero.
Urubyiruko rumaze umwaka rwiga ubugeni n’ubukorikori mu ishuri rya Coin d’Art mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ruravuga ko ubumenyi ruhakuye rugiye kubukoresha rwiteza imbere ndetse rukanafasha bagenzi barwo.
Abarimu n’abayobozi bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Karere ka Nyanza baributswa ko siporo mu bana bakiri bato ifite akamaro ndetse bagasabwa kuyishyiramo ingufu kimwe n’andi masomo yose.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyabihu mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2014 akabemerera ishuri rikuru ry’imyuga, abaturage baravuga ko ari igisubizo ku buyobozi n’ababyeyi bahoranaga ikifuzo cy’uko muri aka karere hakubakwa kaminuza cyangwa ishuri rikuru.
N’ubwo ku mashuri amwe n’amwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihura n’imbogamizi zituma ishyirwa mu bikorwa rya yo rigorana, ubuyobozi bw’ishuri rya Rwimishinya ryo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza buvuga ko butigeze buhura n’ikibazo kuri iyo gahunda.
U Rwanda rwakiriye inguzanyo ingana na miliyoni 51$ z’amadolari y’Amerika yatanzwe n’igihugu cya Korea y’epfo (akabakaba miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda), agamije kubaka ibikorwaremezo bitandukanye by’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Guhera mu mpera z’uku kwezi za Ugushyingo 2014, ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-South riri mu karere ka Huye rizatangira guhugura abantu mu myuga itandukanye mu gihe cy’amezi atatu kandi nta mafaranga bazatanga.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East ) ryatangije ku mugaragaro gahunda yiswe urubuga rw’abana (Space for Children ) aho abana biga amashuri abanza mu biruhuko bazajya bahabwa amasomo ku myuga itandukanye.
Uburyo bwo kwita ku bana bagaburirwa ku bigo by’amashuri bigaho bwatumye muri uyu mwaka w’amashuri urangiye abana bagera kuri 200 bo ku ishuri ribanza rya Mihabura riri mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaruka mu ishuri, mu gihe abagera kuri uwo mubare buri mwaka bataga ishuri bakajya kwirirwa (…)
Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru rya Kibogora (KP), Ian Higginbotham aratangaza ko aje gutanga umusanzu mu gutuma iri shuri ritanga abanyeshuri b’intangarugero. Ibi yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ubwo yimikwaga ku mugaragaro nk’umuyobozi w’ikirenga (chancellor) wa KP.
Théodore Habimana, umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), avuga ko abize iby’ubuhinzi ubworozi n’amashyamba (EAV) mu mashuri yisumbuye, bagomba gukomereza amasomo yabo muri IPRC kugira ngo bongere ubumenyi mu myuga baba bize, bityo babashe gufasha Abaturarwanda.
Bamwe mu banyeshuri barangije mu mashami y’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba mu mashuri yisumbuye (EAV), bakaba bari bemerewe gukomereza amashuri yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 06/11/2014 bamenyeshejwe ko imyanya yabo iteganyijwe mu mashuri y’imyuga ari yo IPRC.
Nyuma y’aho abana bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakomeje kwinubira kwigira kure aho benshi muri bo bajyaga basiba cyangwa bakazinukwa ishuri burundu, ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, ibinyujije mu kigo cya Bureau Social de Dévéloppement, yiyemeje kubaka ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rifite (…)
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’inderabarezi, Prof. George Njoroge avuga ko abanyeshuri biga n’abarangije mu mashuri y’inderabarezi ya Rukara (Rukara College of Education) na Kavumu (Kavumu College of Education) bemerewe kongera ubumenyi bashaka impamyabumenyi yisumbuye ku yo bahabwa n’ayo mashuri, ariko (…)
Mu gihe hari bamwe mu bakobwa usanga banenga imyuga imwe n’imwe bavuga ko yagenewe abahungu gusa, umukobwa urimo kuyiga mu karere ka Nyagatare bashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga kuko kubaka urugo bitakireba umugabo gusa.
Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kavumu College of Education mu kwezi kwa 12/2014 bazimurirwa mu ishuri rya Rukara College of Education. Aya mashuri makuru yombi yari asanzwe ari amashuri nderabarezi atandukanye, kuyahuriza hamwe bikaba biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mwaka wa (…)
Abanyeshuri 290 bo mu karere ka Ngororero bari mu bagombaga gukora ikizamini gisoza amashuri abanza ariko ntibagikoze kuko bataye ishuri bakajya ahandi hantu hatandukanye.