Abakuriye inganda zikora imyenda mu Rwanda bahamya ko kuba Leta yarabakuriyeho imisoro ku bigurwa hanze bifashisha byatumye igiciro cyayo kigabanuka.
Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga mu karere ka Kicukiro barashima intambwe Sacco ya bo igezeho, ariko bagasaba ko yarushaho kwegera abaturage baciriritse kuko bitaborohera kubona inguzanyo.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibikoresho bikurura imirasire y’izuba biramutse bibonetse ku bwinshi ku isoko, byabafasha ntibazongere kugura amabuye bakoresha mu maradiyo.
Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishinga amategeko nyafurika kwihutisha ibyo kwemeza amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi n’ubwisanzure mu ngendo muri Afurika.
Bamwe mu baturage bo ku kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu, bavuze ko guhagarikwa kuroba muri iki kiyaga bizatuma hari abishora mu busambanyi ngo babone icyabatunga.
Lisansi ikoreshwa mu Rwanda ntigitumizwa muri Kenya kubera ko itacyujuje ubuziranenge, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.
Abakorera ubucuzi bo mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi, barasaba Leta ibikoresho ngo barusheho kunoza ibishyirwa ku isoko muri gahunda ya “Made in Rwanda.”
Nyuma y’uko urwari uruganda rw’ibibiriti, Sorwal rwashyizwe ku isoko, muri cyamunara yo kuwa kabiri w’icyumweru gishize hakabura upiganwa, noneho ruguzwe n’umushoramari w’umwarabu witwa Osman Rafik kuri miriyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.
Benshi mu bafunguye ubucuruzi bakurikiye icyashara bahabwaga n’abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ubu bararirira mu myotsi.
Abatuye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, ku buryo bemeza ko bihanitse ugereranije n’ahandi hose mu gihugu.
Uruganda rwitwa GABI rwenga urwagwa rwo mu Karere ka Gisagara rwatanze umuti udasanzwe ku kibazo cy’abahinzi b’urutoki batabonera isoko umusaruro beza.
Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 y’Amadolari ya Amerika na Banki y’Amajyambere y’ibihugu by’ibiyaga bigari (BDEGL) izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko Abanyarwanda bakomeje guteza imbere urwego rw’abikorera, mu gihe kitari kire kire igihugu cyakwihaza 100% by’ingengo y’imari gikoresha.
Mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya sima, kurwubaka bikazaha akazi abaturage bagera muri 2000.
Ishimwe Yvette ukora ibikoresho byo mu nzu bitandukanye n’imitako yifashishije umugano ahamya ko byamurinze ubushomeri, akaba yibonera icyo akeneye ntawe asabye.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko gukoresha amakarita ya Tap&Go mu kwinjira muri Expo, bizakumira abanyerezaga amafaranga, bitume yose yinjira muri PSF.
Abanyemari b’Abayapani bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeje gushora imari mu mishinga itandukanye kuko ngo babonye ari igihugu kibereye ishoramari.
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye imipaka ihuza u Rwanda Na Congo mu Karere ka Rubavu, avuga ko Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahurwe bafite.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ivuga ko izakomeza korohereza abacuruzi bato b’ibyambukiranya imipaka, ishingiye ku kamaro bafite mu bukungu no kubanisha neza ibihugu.
Abagenzi batangiye kwinubura uburyo bukoreshwa mu kwishyura mu modoka rusange zikorera muri Kigali buzwi nka Tap&Go, bavuga ko basigaye bibwa kubera serivisi zitanoze.
Guverinoma y’u Rwanda yagejeje umushinga wayo ku banyemari mpuzamahanga, kugira ngo bayishyigikire muri gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abaturage barema isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga muri Karongi bahangayikishijwe n’abajura biba ibicuruzwa byabo nijoro, kubera isoko ridafite amatara.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abikorera kugura no kubyaza umusaruro amata aboneka hirya no hino mu Gihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwishyurira imisoro abacuruzi bari kuzagirwaho ingaruka no gukurirwaho imisoro ku bicuruzwa boherezaga muri Amerika.
Haracyari umubare mwinshi w’Abanyarwanda batarasobanukirwa akamaro ko kwandikisha umutungo bwite ushingiye ku bwenge, ugasanga abandi bayibatwaye akaba aribo bayibonaho inyungu.
Abanyarwanda bakora ingendo zigana muri Amerika basubijwe, nyuma y’uko sosiyete ya RwandAir iherewe uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri Peteroli na Gaz (RMB) buratangaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018 cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyoni 240 z’Amadorali y’Amerika none cyarayirengeje cyinjiza Miliyoni 373 z’Amadorali ya Amerika.
Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru bemeza ko bagiye kugera ku bukire kuko babonye isoko ry’ibigori byabo rihoraho kandi ku giciro bishimira.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko abacuruzi 30 bo muri Kigali bahanwe bazira gucuruza sima ku giciro kiri hejuru y’icyagenwe bitwaje igabanuka ryayo ku isoko.
Urugaga Nyarwanda rw’abikorera(PSF) rwatangaje ko imurikagurisha mpuzamahanga rya 21 riteganijwe gutangira muri Nyakanga uyu mwaka rizamara ibyumweru bitatu.