Burera: Bafite ubuhanga bwo gukora amasabune mu mavuta y’amamesa

Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.

Iyo umuntu agikubita amaso ayo masabune afite ibara ry’ubururu ntiyapfa kuyatandukanya n’amasabune asanzwe akorerwa mu nganda zikomeye. Uburyo akorwamo nibwo butandukanye n’ayo akorerwa mu nganda ziri hejuru.

Mu gihe mu nganda zikomeye amasabune akorwa hifashishijwe ibimashini bivangavanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo isabune iboneke, abo bagore bo bakoresha intoki.

Kugira ngo bakore isabune bakoresha amavuta y’amamesa, ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi, umuti w’amazi utuma isabune igira ifuro, ndetse n’indi miti ituma isabune igira ibara runaka; nk’uko Kabihogo Jacqueline uhagarariye iryo shyirahamwe abisobanura.

Kabihogo akomeza avuga ko amasabune bakora abona abakiriya ngo kuko iyo bagiye kuyagurisha mu masoko yo mu gace bakoreramo usanga abaturage bazirwanira.

Agira ati “abakiliya baraboneka mu bwinshi rwose nk’iyo tugeze mu isoko…ducuruza isaha imwe tukaba ducuruje amakarito agera muri 20.” Ikarito imwe y’ayo masabune iba irimo amasabune maremare 25.

Amamesa, ifu yabugenewe isa n'umweru ndetse n'umuti uri muri ako gacupa ni bimwe mu byifashishwa mu gukora isabune.
Amamesa, ifu yabugenewe isa n’umweru ndetse n’umuti uri muri ako gacupa ni bimwe mu byifashishwa mu gukora isabune.

Mu gihe isabune ndende isanzwe igura amafaranga 500, isabune bikorera bayigurisha amafaranga 400 kandi ziba zingana. Icyo giciro ngo bagishyizeho kugira ngo isuku yiyongere mu baturage; nk’uko Kabihogo abisobanura.

Ibyo bakoresha babikura hanze y’u Rwanda

Kabihogo avuga ko kuba ibyangombwa byinshi bifashisha, birimo amamesa n’indi miti, babikura hanze y’u Rwanda (Kongo) bituma batabona inyungu ihagije.

Ngo ibyo bikoresho bakura hanze babibonye mu Rwanda babona inyungu nyinshi bityo bikabateza imbere kurushaho; nk’uko Kabihogo abihamya.

Abo bagore bamaze imyaka itatu bakora uwo murimo wo gukora amasabune. Batangiye kuyakora nyuma y’amahugurwa bakoze babifashijwemo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura, ukorera mu karere ka Burera. Ukaba ari nawo ukomeza kubatera inkunga.

Kabihogo Jacqueline yemeza gukora amasabune byabateje imbere.
Kabihogo Jacqueline yemeza gukora amasabune byabateje imbere.

Nubwo bakora ayo masabune ngo ntibibabuza gukora n’indi mirimo. Bajya ibihe byo kuba bari aho koperative yabo ikorera. Ariko Kabihogo we ahaba buri munsi w’akazi kuko bamugenera insimbura mubyizi.

Kubera uburyo uwo murimo umaze kubateza imbere barashishikariza n’abandi bagore kubagana kugira ngo nabo babigishe gukora amasabune.

Kabihogo avuga ko uwo murimo watumye abasha kubaka inzu nziza ndetse anayishyiramo amashanyarazi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 51 )

MWADUHA NIMERO Y’ABA BANTU BAKORA AMASABUNE? MURAKOZE.

nkurunziza jean d’amour yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Muraho nifuzaga kumenya uko bakora amasabune murakoze

NYAMVURA Esperrance yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

muraho neza.
muzambwire igisabwa ngo umuntu abone amahugurwa yogukora amasabune? nshaka kwihangira umurimo. murakoze.

uwihoreye jean damascene yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Hello nagiragango mbwire abifuza kwiga gukora amasabune ko bampamagara kuri 0723994491

Danny yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Mwiriwe,gusa Nabasacga Guhurwa Mugukora Isabune Nange Nkabona Ikinteza Imbere Kuko Ndi Imfubyi Ishaka Imibereho Kandi Ndashimira Bariya Bantu Kubwigitekerezo Cyogushaka Ubukire,nimumfase Nange Murakoze

Niyirora J Damascene yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

konshakako banyigisha nababonagute?cg nimerozabo nizihe? murakoze.

HAKIRI dieudonne yanditse ku itariki ya: 9-02-2014  →  Musubize

umenya waruri gukorera promotion uriya mugore wibanzeho mui nkuru yawe sha norbert we twakumenye naho kuba babikora mu masabune byo ni ibisanzwe nta nkuru irimo nkeka ko n ahandi amamesa ari kimwe mu byifashishwa ahubwo se warebye ko zujuje ubuziranenge cg uzarebe niba kubera kubivangisha intoki badahura n ingaruka zayo ma product bakoresha

jama yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Niba bakora amasabune meza hasigaye gufataho imwe bakayijyana kuri rbs gupimisha ubuziranenge bwayo basanga nta kibazo bakaka leta inkunga bakajya bakora menshi.

Gatikabisi yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka