Burera: Bafite ubuhanga bwo gukora amasabune mu mavuta y’amamesa

Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.

Iyo umuntu agikubita amaso ayo masabune afite ibara ry’ubururu ntiyapfa kuyatandukanya n’amasabune asanzwe akorerwa mu nganda zikomeye. Uburyo akorwamo nibwo butandukanye n’ayo akorerwa mu nganda ziri hejuru.

Mu gihe mu nganda zikomeye amasabune akorwa hifashishijwe ibimashini bivangavanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo isabune iboneke, abo bagore bo bakoresha intoki.

Kugira ngo bakore isabune bakoresha amavuta y’amamesa, ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi, umuti w’amazi utuma isabune igira ifuro, ndetse n’indi miti ituma isabune igira ibara runaka; nk’uko Kabihogo Jacqueline uhagarariye iryo shyirahamwe abisobanura.

Kabihogo akomeza avuga ko amasabune bakora abona abakiriya ngo kuko iyo bagiye kuyagurisha mu masoko yo mu gace bakoreramo usanga abaturage bazirwanira.

Agira ati “abakiliya baraboneka mu bwinshi rwose nk’iyo tugeze mu isoko…ducuruza isaha imwe tukaba ducuruje amakarito agera muri 20.” Ikarito imwe y’ayo masabune iba irimo amasabune maremare 25.

Amamesa, ifu yabugenewe isa n'umweru ndetse n'umuti uri muri ako gacupa ni bimwe mu byifashishwa mu gukora isabune.
Amamesa, ifu yabugenewe isa n’umweru ndetse n’umuti uri muri ako gacupa ni bimwe mu byifashishwa mu gukora isabune.

Mu gihe isabune ndende isanzwe igura amafaranga 500, isabune bikorera bayigurisha amafaranga 400 kandi ziba zingana. Icyo giciro ngo bagishyizeho kugira ngo isuku yiyongere mu baturage; nk’uko Kabihogo abisobanura.

Ibyo bakoresha babikura hanze y’u Rwanda

Kabihogo avuga ko kuba ibyangombwa byinshi bifashisha, birimo amamesa n’indi miti, babikura hanze y’u Rwanda (Kongo) bituma batabona inyungu ihagije.

Ngo ibyo bikoresho bakura hanze babibonye mu Rwanda babona inyungu nyinshi bityo bikabateza imbere kurushaho; nk’uko Kabihogo abihamya.

Abo bagore bamaze imyaka itatu bakora uwo murimo wo gukora amasabune. Batangiye kuyakora nyuma y’amahugurwa bakoze babifashijwemo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura, ukorera mu karere ka Burera. Ukaba ari nawo ukomeza kubatera inkunga.

Kabihogo Jacqueline yemeza gukora amasabune byabateje imbere.
Kabihogo Jacqueline yemeza gukora amasabune byabateje imbere.

Nubwo bakora ayo masabune ngo ntibibabuza gukora n’indi mirimo. Bajya ibihe byo kuba bari aho koperative yabo ikorera. Ariko Kabihogo we ahaba buri munsi w’akazi kuko bamugenera insimbura mubyizi.

Kubera uburyo uwo murimo umaze kubateza imbere barashishikariza n’abandi bagore kubagana kugira ngo nabo babigishe gukora amasabune.

Kabihogo avuga ko uwo murimo watumye abasha kubaka inzu nziza ndetse anayishyiramo amashanyarazi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 51 )

Nanjye abashaka kwiga gukora
1. amasabune atandukanye
2. glycerine
3. amarangi
4. jus
cirage

HAMAGARA kuri 0789206260/ 0783116328/ 0728116328

Marc Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

NATANGIRA GUTE UMUSHINGA WO GUKORA AMASABUNE KANDI NKIRI KWIGA?

RWABIGWI Valens yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

niba ushaka inyunganizi kugukora isabune zubwoko butandukanye duhamagare kuri 0783372820(WhathAPP)cg utwandikire kuri [email protected]

MUNYANEZA JANVIER yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

ko fite ikibazo kwisabune, none nkaba shaka umuntu wanyungura igitecyerezo.mudufashe

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

niba ushaka inyunganizi kugukora isabune zubwoko butandukanye duhamagare kuri 0783372820(WhathAPP)cg utwandikire kuri [email protected]

MUNYANEZA JANVIER yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

Murakomeye cyane kabisa gusa ndashaka kubibariza iyo fu mukoresha ni bwoko ki hamwe n’uwo muti muyivangamo ese mubivanga mute bisaba igihe kingana iki ngo mube musohoye isabune?

usengumuremyi joseph yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

hellooo nukuri ni byiza cyane none umuntu yababona gute kugirango abone ibitekerezo byanyu mukomereze aho pe

judith yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

niba ushaka inyunganizi kugukora isabune zubwoko butandukanye duhamagare kuri 0783372820(WhathAPP)cg utwandikire kuri [email protected]

MUNYANEZA JANVIER yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

batubwire numero ya telephone bakoresha

bagwaneza theophile yanditse ku itariki ya: 6-09-2018  →  Musubize

Kugira umuntu yihangire Umurimo,iyo fu yitwa ngo iki?Mwotubwira ibikenewe Vyose n’urugero babivanga?

Ntahondi Simon yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

MUDUFASH MUDUHE NUMERO ZANYU TUZ TUBASOBANUZ NEZ KUNGN IKORWA

SODY yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Mwatubwira Amaforomo Bakoresha Ayomasabune Munsubizemfite Amatsiko Naho Umuntu Yakura Uwo Muti Umeze Nkifu Yumweru Yayikura Murwanda?

Niyirora J D yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Nsomye iyi nkuru iranshimisha cyane.Mfite igitekero cyo gukora isabume kuburyo burabye, mwamfasha mukampa téléphone yanyu nkazabasura maze nanjye nkareba ko igitekerozo cyanjye cyazaba impamo nkagishyira mubikorwa.Murakoze.Tél.0788625868

UWITONDA TWAGIRAYEZU MEDARD yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

mudusobanurire uko,bayakora kukotubarinyuma

mugisha yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

ABA BANTU NI INTWARI

MARC yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka