Burera: Bafite ubuhanga bwo gukora amasabune mu mavuta y’amamesa
Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.
Iyo umuntu agikubita amaso ayo masabune afite ibara ry’ubururu ntiyapfa kuyatandukanya n’amasabune asanzwe akorerwa mu nganda zikomeye. Uburyo akorwamo nibwo butandukanye n’ayo akorerwa mu nganda ziri hejuru.
Mu gihe mu nganda zikomeye amasabune akorwa hifashishijwe ibimashini bivangavanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo isabune iboneke, abo bagore bo bakoresha intoki.
Kugira ngo bakore isabune bakoresha amavuta y’amamesa, ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi, umuti w’amazi utuma isabune igira ifuro, ndetse n’indi miti ituma isabune igira ibara runaka; nk’uko Kabihogo Jacqueline uhagarariye iryo shyirahamwe abisobanura.
Kabihogo akomeza avuga ko amasabune bakora abona abakiriya ngo kuko iyo bagiye kuyagurisha mu masoko yo mu gace bakoreramo usanga abaturage bazirwanira.
Agira ati “abakiliya baraboneka mu bwinshi rwose nk’iyo tugeze mu isoko…ducuruza isaha imwe tukaba ducuruje amakarito agera muri 20.” Ikarito imwe y’ayo masabune iba irimo amasabune maremare 25.
Mu gihe isabune ndende isanzwe igura amafaranga 500, isabune bikorera bayigurisha amafaranga 400 kandi ziba zingana. Icyo giciro ngo bagishyizeho kugira ngo isuku yiyongere mu baturage; nk’uko Kabihogo abisobanura.
Ibyo bakoresha babikura hanze y’u Rwanda
Kabihogo avuga ko kuba ibyangombwa byinshi bifashisha, birimo amamesa n’indi miti, babikura hanze y’u Rwanda (Kongo) bituma batabona inyungu ihagije.
Ngo ibyo bikoresho bakura hanze babibonye mu Rwanda babona inyungu nyinshi bityo bikabateza imbere kurushaho; nk’uko Kabihogo abihamya.
Abo bagore bamaze imyaka itatu bakora uwo murimo wo gukora amasabune. Batangiye kuyakora nyuma y’amahugurwa bakoze babifashijwemo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura, ukorera mu karere ka Burera. Ukaba ari nawo ukomeza kubatera inkunga.
Nubwo bakora ayo masabune ngo ntibibabuza gukora n’indi mirimo. Bajya ibihe byo kuba bari aho koperative yabo ikorera. Ariko Kabihogo we ahaba buri munsi w’akazi kuko bamugenera insimbura mubyizi.
Kubera uburyo uwo murimo umaze kubateza imbere barashishikariza n’abandi bagore kubagana kugira ngo nabo babigishe gukora amasabune.
Kabihogo avuga ko uwo murimo watumye abasha kubaka inzu nziza ndetse anayishyiramo amashanyarazi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 51 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nashaka kumenya izina ry’ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi.mumfashe mubwire ingene yitwa naho umuntu yoyironka
Whiting
Ku isoko iraboneka mumaduka acuruza produits chimique
Ufite amakuru natubwire iriya fu bakoresha cq Sodium hydroxide igura angahe
Nonese abo bamama mwaduhaye address yabo like phone number,email cq website.
aba babyeyi n’icyitegererezo ku banyarwanda bose kuko bafite umwuga mwiza ubafasha kunoza isuku mu miryango. nagirango mbabaze akabazo k’amatsiko kuri nge , iriya fu y’umweru yo ngera amamesa akaba menshi bayita gute mu ndimi z’amahanga ?
Murakoze
Iriya fu yitwa Sodium Hydroxide (NaOH).
Muraho neza. ntukuri mwagize ibitecyerezo byiza nonendaka kubibaraza ayomahugurwa muyatanga mungihe kingana ngite ? ese muyatangira agahe? nonese gufata ibirenze kimwebirakunda ?musobannurire.
None se abo bagore biteje imbere ko ntanimero za telephone zabo bashyizeho ngo tuzabasure ndetse ngo tuboherereze nabacu babahugure
Abashaka kwiga gukora amasabune namavuta bazaduhamagare kuri numero 0783071247.turabyigisha kandi mugihe gitoya ugahita uba rwiyemezamirimo ukomeye.twigisha kandi guteka,gukora gato,chapati,imigati,...
Mumbereye icyitegererezo
ibikorwa byanyu turabishimye kuko bikoze kumutima nanjye nzi kuzikora ariko sinabishiragamo imbaraga none ngiye kuzikora kazi nikazi
it seems like more pure news
we like it
mumfashe nange ndashaka kubona amahugurwa ngakora isabune doreko nize ibijyanye Akazi kanoze
Niba wifuza gukora isabune wazaduhamagara
0783372820(WhatsApp)
Mubyukuri narangije kwiga 2017 nkabanarize veterinary gusa birasankaho atariwo muhamagaro Wange nifuzagako mwambwira umuntu waramutse akeneye amahugurwa yayabonate mumbwire mange mve mugashomeri doreko nize nibijyanye akazi kanoze murakoze nimero yange ni 0789849710