U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31 yari ishize nta Ambasade yabwo iba muri icyo gihugu kuko yari yarafunzwe mu 1992.
Muri Tanzania, umuryango umwe uri mu gahinda gakomeye ko kubura abana bawo barindwi bishwe n’umuturanyi wabo bivugwa ko yabaroze, abitewe n’uburakari bw’uko bamwibye inkoko bakayirya.
Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare w’Umunyamerika, Kevin Hart, yareze mu nkiko uwahoze ari umukozi we Miesha Shakes, ndetse Tasha K unyuza ibiganiro ku rubuga rwa youtube, kuko bamuharabitse, banamwaka amafaranga yo kugira ngo batagira ibyo bamuvugaho (extorsion de fonds).
Banki ya Kigali(BK) yahawe igihembo cya Banki ihiga izindi zose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, mu bihembo bizwi nka ‘The Banker Awards 2023’.
Muri Brazil, Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina, iherutse gufata icyemezo cyo kureka gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, yiyemeza kujya ikoresha imbata, kuko zivugwaho kuba zifite uko zisakuza bidasanzwe, iyo zumvise hari ikintu kidasanzwe, cyangwa igihe zibonye hari umufungwa urimo ugerageza gutoroka.
Banki ya Kigali (BK) n’Ikigega cy’Ingwate (BDF/Business Development Fund), basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo, hakagira igice cyishingirwa.
I Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abantu 40 bishwe n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako gace.
Imodoka y’imbangukiragutabara yari ivanye umurwayi ku bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, imujyanye mu bitaro bya Kanombe, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ku bw’amahirwe abari bayirimo bose bavamo ari bazima.
Umunara muremure mu Mujyi wa Paris, ari na wo murwa mukuru w’u Bufaransa, Tour Eiffel wafunzwe, ntiwemerewe gusurwa na ba mukerarugendo uko bisanzwe none ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi.
Nubwo hari abantu bajya bibuza kwitsamura ugasanga bapfutse umunwa n’amazuru, byose kugira ngo batitsamura urusaku rugasohoka, ariko hari ibibazo bishobora guterwa no kwibuza kwitsamura, mu gihe hari ababyibuza, banga kubangamira abo bari kumwe.
Ababyeyi bakunze guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe barwaje abana, cyane cyane bikabakomerera iyo barwaje abakiri bato bafite munsi y’imyaka ibiri bataramenya kuvuga aho bababara, kugira ngo ababyeyi bamenye uko babavuza. Ariko hari inama Dr Josette Mazimpaka, Umuganga w’abana mu bitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR-Nyamata) (…)
Nubwo hari abatega ingori mu birori bitandukanye cyangwa se bakazitega uko babonye batabanje kumenya ibisobanuro byazo, mu muco Nyarwanda, hari abemerewe gutega urugori n’abatarutega nk’uko bisobanurwa na Mukandori Immaculée, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Inshongore, akaba ari umubyeyi ufite imyaka 70 y’amavuko uzi byinshi (…)
Muri Koreya y’Epfo, itsinda ry’abanyeshuri bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro, nyuma y’uko abarimu babo basoje ikizamini cya ‘The Suneung’, bivugwa ko gihindura ubuzima.
Watermelon ni urubuto ubundi rugizwe n’amazi ku kigero cya 92%, rukigiramo n’izindi vitamine n’ubutare butandukanye, bituma ari urubato rw’ingenzi ku buzima bw’abantu bakunda kururya. Gusa, imbuto zo muri watermelon na zo zikize ku ntungamubiri.
Angola yikuye mu muryango wa OPEP/OPEC uhuza ibihugu bicukura peteroli. Angola nk’igihugu gicukura Peteroli nyinshi ku Mugabane w’Afurika, cyavuye muri uwo muryango wa OPEP kubera kutumvikana ku iganuka ry’ibyo icyo gihugu gikura muri peteroli yacyo cyohereza mu mahanga, nk’uko byifuzwa n’ibindi bihugu bicukura peteroli (…)
Iyo porogaramu ikoreshwa na mudasobwa (Artificial Intelligence model), yakozwe n’abashakashatsi mpuzamahanga, ikaba ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba ku buzima bw’abantu mu bihe bizaza, harimo n’igihe bazapfira.
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatanze imbabazi ku bantu ibihumbi bari bafungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’urumogi.
Muri Santrafurika abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Mudugudu wa Nzakoundou, muri Ngaoundaye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, bica abantu 22 barimo n’umusirikare, bakomeretsa n’abandi bantu ndetse batwika n’inzu nyinshi.
Muri Mexique, abitwaje intwaro bishe abantu 11 abandi 12 barakomereka, ubwo bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- Mexique, bukaba bwatangaje ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.
Muri Repubulika ya Tchèque, umwiyahuzi yishe abantu 15 abarashe, abandi basaga 10 barakomereka, muri Kaminuza iherereye muri Prague, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi, Polisi ikaba yemeza ko uwo wishe abantu yari umunyeshuri wigaga muri iyo Kaminuza, na we akaba yahise araswa arapfa.
Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka.
Muri Uganda, urukiko rukuru rwa Kampala rwahanishije umugabo witwa Musa Musasizi igihano cyo gufungwa imyaka 105 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abagore bane bari abakunzi be, ndetse n’umwana umwe, ahitwa Nakulabye-Diviziyo ya Rubaga muri Kampala.
Umugabo wo mu Burusiya witwa Alexander Tsvetkov, umuhanga mu bya Siyansi wo mu Kigo cyitwa ‘Russian Academy of Sciences Institute’ yari amaze amezi icumi (10), ari mu bihe bijya gusa n’ijoro ridacya, nyuma yo gufungwa kandi ashobora kuba arengana.
Muri Tanzania, abarwayi bafite ibibazo byo kuziba imitsi ijyana amaraso mu mutima, batangiye gukorerwa ubuvuzi budasaba ko babagwa agatuza ngo bagafungure, ni ubuvuzi bushya bwatangiye gukorerwa mu kigo cyitwa ‘Jakaya Kikwete Cardiac Institute (JKCI)’ gisanzwe gitanga ubuvuzi bw’umutima.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.
Uganda, umusaza w’imyaka 110 ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 109 akoresheje indobani, amuziza ko yari yanze ko batera akabariro.
Kompanyi y’indege ya Kenya (Kenya Airways), yasobanuye uko byayigendeye kugira ngo yisange yasubije abagenzi i Nairobi, mu gihe yari ibazanye i Kigaki mu Rwanda.
U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa. Mu byatumye u Buyapani buva kuri uwo mwanya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birmo ‘Les Echos’ ni igabanuka ry’umubare w’abaturage b’u Buyapani n’ibura ry’abakozi no kugabanuka (…)
Hashize imyaka 25 umunyamakuru Norbert Zongo wo muri Burkina Faso yishwe, kuko yishwe ku itariki 13 Ukuboza 1998, kuva ubwo akaba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso.
Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa.