Leta zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho visa zibarirwa muri 300, ku banyeshuri baturuka mu bihugu by’amahanga bitandukanye, nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe imibanire y’Amerika n’ibindi bihugu, Marco Rubio.
Abantu barenga 150 bagwiriwe n’ibikuta by’inyubako zasenywe n’imitingito ibiri ikaze harimo umwe ufite ubukana bwa 7.7 n’undi ufite ubwa 6.4, yibasiye Myanmar ndetse igera no muri Thailande bituranye.
Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe ndetae n’umurambo we uratwikwa, kubera ko yanze gushakana n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55.
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, yihanganishije imiryango n’inshuti z’abazize inkongi yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo Gihugu ndetse ikaba ikomeje no kwiyongera.
Mu Bushinwa, abaganga bo mu bitaro bya Jilin, batangaje ko bahuye n’ikibazo kidasanzwe cy’umukobwa waje kwa muganga atabaza, ukuboko kwe kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, mu gihe yagusesetsemo bagamije kwifata videwo bakekaga ko yakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, mu kiganiro yatanze kuri Radio Inkoramutima, yasobanuye byinshi ku bibazo byabaye muri Diyoseze ya Shyira, harimo no kwegura kwa Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Shyira.
Umugabo w’Umunya-Peru w’imyaka 61, yatabawe ari muzima nyuma yo kumara iminsi 95 yaraburiwe irengero mu nyanja, guhera ku itariki 7 Ukuboza 2024, ibikorwa byo kumushakisha bikarangira atabonetse.
Mu Burusiya, ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Vladimir Poutine ‘United Russia Political Party’, ryanenzwe bikomeye nyuma yo gutanga impano zigizwe n’indabo ndetse n’utumashini dusya inyama (hachoirs à viande/meat grinders), bihabwa ababyeyi bafite abahungu baguye ku rugamba muri Ukraine.
Ngonyani Priver ukomoka mu Majyepfo ya Tanzania, mu Karere ka Songea, ni umutoza wigisha umupira w’amaguru n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona, ibintu ubundi bifatwa nk’ibidasanzwe, ariko we afite inzozi zo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru aho muri Tanzania.
Sudani yahagaritse ibicuruzwa byose byinjira muri icyo gihugu bituruka muri Kenya, kandi icyo cyemezo cya Sudani ngo kigomba guhita gitangira kubahirizwa ako kanya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, Ebrahim Rasool, imushinja kuba umunyapolitiki ugira amacakubiri, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.
Muri Kenya, mu muhanda wa Thika, ushinzwe kwishyuza muri bisi (Komvuwayeri) ya kompanyi ya Super Metro, yasunitse umugenzi witwa Gilbert Thuo Kimani, amusohora mu modoka kandi irimo igenda ku muvuduko mwinshi, agwa mu muhanda ahita apfa.
Muri Argentine, mu Murwa mukuru Buenos, hatangijwe urubanza rw’abaganga bavuraga nyakwigendera Diego Maradona, wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru.
Rodrigo Duterte wabaye Perezida wa Philippines guhera mu 2016-2022, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Manille, hashingiwe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kubera ibyaha byibasiye inyoko umuntu akurikiranyweho.
Muri Tanzania, Urukiko rukuru rwa Musoma rwahanishije igihano cyo kwicwa, umugabo witwa Wangoko Matienyi utuye ahitwa Mkengwa mu Ntara ya Tarime, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umupolisi witwaga Fred Obunga.
Muri Uganda, urukiko rukuru rwategetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, gutangiza gahunda yo guhindura amazina y’imihanda imwe n’imwe yo muri uwo Mujyi, yitiriwe abakoloni b’Abongereza bakolonije icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC batangiye kuburanishwa ku byaha bakekwaho kuba barakoze mu gihe barimo bahunga umwanzi barwanaga ( inyeshyamba za M23), ibyaha bashinjwa harimo gufata abagore ku ngufu no kwica abaturage b’abasivili.
Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu yaba ituma Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, atajya yambara ikoti cyangwa se ‘costume’ mu gihe uwo ari umwenda ufatwa nk’uwo kurimba cyane cyane ku bagabo, bitewe n’ibirori cyangwa gahunda bagiyemo, ariko yavuze ikibimutera.
Ku kirwa cy’u Bufaransa cya La Réunion, inkubi y’umuyaga yiswe ‘Garance’ yasize yishe abantu 4, isenya inzu zo kubamo ndetse yangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye harimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi.
Muri Senegal, Guverinoma yizeje ko Macky Sall wahoze ari Perezida w’icyo gihugu adashobora kuzacika ubutabera, nyuma y’uko hasohotse raporo igaragaza imicungire n’imikoreshereze ye mibi y’imari ya Leta, mu gihe cy’ubutegetsi bwe guhera mu 2012-2024.
Muri iki gihe gutangira umuryango bitera impungenge, kandi kumva ko hari undi muntu mushya wiyongereye mu muryango, biba bivuze ikintu gikomeye mu micungire y’umutungo.
Indwara itaramenyakana imaze kwica abantu basaga 50, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abayobozi batatu bo ku rwego rw’Afurika barimo Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, hagamijwe gushaka umuti ku kibazo (…)
Muri Kenya, muri Kawunti ya Bomet, abagore babiri, uwitwa Mercy Rono w’imyaka 38 y’amavuko na Mercy Cherotich w’imyaka 30, bakubiswe na Pasiteri wo mu rusengero basengeramo arabakomeretsa cyane, agamije kubakuramo imyuka mibi y’abadayimoni yavugaga ko bafite.
Ubuzima bwa Papa Francis, umaze iminsi ajyanywe mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma, burarushaho kumera nabi, kubera ko abaganga batangaje ko ibimenyetso by’amaraso byagaragaje ko impyiko zitarimo gukora akazi kazo neza, ko kuyungurura amaraso no gusohora imyanda mu mubiri.
Muri Sudani y’Epfo hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri yose kubera ubushyuhe bukabije, butuma abanyeshuri bikubita hasi.
Umuhanzi Alyn Sano yemeje ko yumva ageze kuri 2% mu rugendo rwe rw’umuziki ariko yiteguye kugera ku nzozi ze ijana ku ijana kuko ubu ngubu yamenye ko atagomba gufatafata ibyo abonye byose, ahubwo agahitamo ibimufitiye inyungu.
Abayobozi ba Sudani bahamagaje Ambasaderi wari uyigararirye muri Kenya, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani.