Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagiranye ikiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), asobanura byinshi ku mutekano mu Karere ariko no ku Rwanda by’umwihariko.
Mu Buhinde, umusore yiciye ikirenge, nyuma yo gutsindwa kabiri ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ry’ubuvuzi, kandi yari afite inzozi zo kuzaba umuganga, maze abona inzira isigaye ari ukwinjiriramo binyuze mu myanya yagenewe abafite ubumuga.
Mu gihe hari abinubira ko hari abantu bakekwaho icyaha bajya bafatwa ndetse bagashyikirizwa inzego z’ubutabera ariko mu gihe gito bakarekurwa, cyangwa se bagahabwa igifungo gisubitse, hakaba abakeka ko hatanzwe ruswa, abakora mu nzego z’ubutabera bo bagaragaza ko icyifuzo cy’uwareze atari cyo inzego z’ubutabera zikurikiza.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Mukantagara Peace, Umwarimu wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye gahunda zitandukanye zashyizweho mu burezi harimo iy’uburezi kuri bose n’iyo kuba abanyeshuri basigaye bafatira ifunguro ku ishuri. Icyakora yagaragaje ko hari imbogamizi bahura na zo mu burezi, zo (…)
Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, isura y’imiyoborere mu Rwanda yahindutse.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragarije abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 20, uko u Rwanda ruhagaze mu nzego zitandukanye na gahunda cyangwa ingamba zihari zo gukomeza kuzamura iterambere ry’Igihugu mu gihe kizaza.
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yirukanye abajyanama babiri bakuru bo mu biro bye, nyuma yo gushyira mu nshingano umuntu wapfuye mu myaka itanu ishize, kandi abo bajyanama babigizemo uruhare.
Urukiko rw’ibanze rw’i Abidjan muri Côte d’Ivoire rwakatiye Umudepite wo muri Mali witwa Mamadou Hawa Gassama, gufungwa imyaka itatu muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.
U Rwanda rwatanze inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’ubutabazi ndetse n’imiti ku baturage ba Mozambique baherutse kwibasirwa n’imyuzure ikomeye cyane yatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera muri Mutarama 2026.
Indege y’abagenzi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum ku cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka itatu ibikorwa by’ubwikorezi bw’indege bihagaritswe kubera intambara yasenye igihugu cya Sudani.
Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bashyize indabo ku Gucumbi cy’Intwari.
Mu Bushinwa, bamwe mu babyeyi baravugwaho gukoresha videwo zakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI) zigaragaza abantu bicuza uko bitwaye mu buzima, izo videwo bazikoresha bagamije gushyira igitutu ku bana babo kugira ngo bashishikarize gushaka ingo zabo no kubyara.
Abantu babarirwa muri 200, bapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’uko inkangu zitumye ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro ya coltan biriduka mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko abayobozi b’inyeshyamba babitangaje.
Afurika y’Epfo yahaye Charge d’Affaire muri Ambasade ya Isiraheli muri icyo gihugu amasaha 72 kugira ngo abe yavuye ku butaka bwabo
Umucuruzi wa telefoni zigendanwa wo muri Libya yatunguwe no kwakira umuzigo ugizwe na telefone za Nokia ntoya bakunze kwita ‘matushe’(push-button), zaje zizanywe n’ubwato, mu gihe hari hashize imyaka 16 azitumije.
Aleph Hospitality, sosiyete nini yigenga ikora ibijyanye no gucunga amahoteli mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo mu Rwanda yitwa ‘DND Developers’ ku mushinga wa Hoteli ‘ Best Western Premier - Royal Golf View mu Mujyi wa Kigali.
Muri Kenya, Pasiteri Paul Mackenzie akurikiranyweho urupfu rw’abandi bantu 52. Arafunze by’agateganyo guhera mu 2023, mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rw’abantu bagera kuri 450 b’abayoboke bo mu itorero rye, aho ngo yabashishikarizaga kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye kugira ngo bajye guhura na Yesu.
Mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga. Uwo mushinga ushyigikiwe cyane na Guverinoma y’icyo gihugu ugamije kurinda ubuzima bwo mu mutwe bw’ingimbi n’abangavu.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan azizihiza isabukuru y’amavuko ayobora ibikorwa byo gutera ibiti, mu rwego rwo kurushaho kwita ku bidukikije no kubishishikariza abaturage ayoboye. Ni ibikorwa bizabera mu duce twa Bungi Kilimo na Kizimkazi muri Zanzibar.
Mu Buyapani, kuri uyu wa 21 Mutarama, Urukiko rwakatiye umugabo w’imyaka 45 igifungo cya burundu muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe, amurashe ku manywa, igikorwa cyahungabanyije igihugu cyose .
Muri Chili abantu 19, bapfuye baguye mu nkongi yibasiye amashyamba kubera ibihe by’impeshyi icyo gihugu kirimo, mu gihe abandi 50.000 bahunze bakava mu byabo.
Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya nyirarume agamije kumwica, kubera ko atari agishoboye kwihanganira urusaku rwo kugona kwe.
Roman Korenev, umuyobozi wa serivisi y’abahuza (bailiffs) bashinzwe gukusanya indezo zo kwita ku bana mu gace ka Tyumen mu Burusiya, aherutse gutangaza rumwe mu manza zamutangaje cyane mu zo amaze kubona mu mwuga we.
Ababyeyi bo mu Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai, basabye gatanya nyuma yo kunanirwa kwemeranya ku izina bakwita umwana wabo w’umuhungu.
Umwarimukazi wo mu Budage umaze imyaka 16 mu kiruhuko cy’uburwayi kandi ahembwa, yareze umukoresha we mu rukiko nyuma yo gusabwa kwipimisha kwa muganga kugira ngo yemeze ko koko arwaye.
Mu Budage, Umuforomo ukora mu kwita ku barwayi barembye cyane (palliative care), yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abarwayi icumi no kugerageza kwica abandi 27 mu rwego rwo kwigabanyiriza akazi.
Mu kiganiro kigaruka ku mutekano wo mu muhanda n’uburyo impanuka zagabanuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko hasabwa ubufatanye n’uruhare rwa buri wese, kuko bidashoboka ko impanuka zagabanuka bikozwe na Polisi yonyine.