Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu kagari ka Muganza mu mudugudu wa Nyagacyamo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo imodoka irangirika cyane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo abasezeranya ko nibatora neza tariki 15 Nyakanga ku munsi nyirizina w’amatora umuhanda ujya Bumbogo uzashyirwamo kaburimbo.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 yasuhuje umwana w’umuhungu w’imyaka 4 wari uteruwe na nyina Mukandayisenga Donatille bikora benshi ku mutima.
Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba.
Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora biteganyijwe ku itariki ya 15 na 16 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ikirihuko cy’iminsi ibiri mu gufasha Abanyarwanda kuzitabira amatora.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ingamba zo kubuza amagare kugenda nijoro byatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka kubera kubahiriza amategeko.
Perezida Kagame akaba n’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, yibukije Abanyagicumbi ko kwiyubaka mu iterambere bihera ku mutekano.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024 hateganyijwe imvura mu turere tw’iNtara y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru no mutundi turere dutandukanye tw’igihugu.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi no mu tundi Turere bihana imbibi bazindukiye mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame wiyamamariza muri aka Karere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024.
Ikigega cy’Abataliyani gishinzwe kwita ku bidukikije cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero azarufasha mu mishinga yarwo igamije iterambere ritangiza ibidukikije.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024 Abanyeshuri basaga 202.000 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hose mu Gihugu.
Benshi bazi Ubukomane bwa Nyakayaga mu Ndirimbo “Mbese urashaka iki Ngarambe? Njyewe ndashaka kugishisha Mu Bukomane bwa Nyakayaga maama Oya ngwino urare, waramutse. Uyu munsi, Kigali Today yabakusanyirije amateka y’Ubukomane bwa Nyakayaga ubu hakaba ari ahantu Nyaburanga kubera amateka yo hambere hasigasiye.
Nubwo ibikorwa Umukandida Paul Kagame yakoze ari byinshi mu myaka irindwi ishize ayobora Abanyarwanda, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye biyemeje kongera kumutora kugira ngo akomeze ateze imbere Abanyarwanda ndetse anakomeze kuvugurura Umujyi wa Kigali ku buryo abazajya bawusura bazagira ngo ni Dubai.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, uri mu ruzinduko mu Rwanda n’itsinda ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, bakirwa na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, banagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
U Rwanda na Korea y’Epfo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 byasinyanye amasezerano ya Miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 1,318 Frw) u Rwanda ruzahabwa na Korea y’Epfo akazakoreshwa mu gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda.
Ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 198 nibyo byangijwe n’inkongi yafashe inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu tariki 3 Nyakanga 2024.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga avuga ko amaduka 3 yakoreraga mu gice cyo hasi mu nyubako yo kwa Makuza, ari yo yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byarimo birangirika.
Mu Gahunga ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga, Akagari ka Kidakama, Umudugudu wa Mubuga, mu nkengero z’ikirunga cya Muhabura, Intara y’Amajyaruguru, ahahoze hitwa mu Murera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi.
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko ibyago u Rwanda rwagize mu bihe byashize ari ukugira abayobozi na politiki byose by’ubupumbafu, ariko ubu Igihugu kikaba kiri kubakwa kiva muri ayo mateka.
Abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki ishyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024 baje mu bikorwa byo kwamamaza no gushyigikira uwo mukandida.
Umuryango RPF-Inkotanyi watangaje ibyagezweho mu myaka irindwi ishize u Rwanda igaragaza ko rwakomeje gutera imbere ku buryo bushimishije nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije isi yose bigatuma umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu ugabanuka.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro bavuga ko batindiwe n’itariki ya 15 Nyakanga ngo batore umukandida wabo Paul Kagame mu rwego rwo kumwitura ibyiza yabagejejeho mu gihe cya manda y’imyaka 7 ishize ayobora Abanyarwanda.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Masaka kuwa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024 bamamaje umukandida wabo Paul Kagame bamushimira ko yabegereje ibikorwaremezo muri uyu Murenge birimo n’ibyubuvuzi.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro kuwa Gatanu tariki 28 Kamena bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida bishimira ibyo bagezeho birimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no gukura amoko mu ndangamuntu.
Abanya-Rusizi mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wahiyamamarije kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 Abanyarusizi bamwakiriye mu mvugo y’Amashi ‘Kagame enyanya enyanya’ bisobanuye ngo ‘Kagame ku Isonga’.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo yiyamarizaga mu karere ka Rusizi yabijeje ko ntawabasha guhungabanya umutekano w’Igihugu kuko u Rwanda rurinzwe.
Umuryango wa RPF Inkotanyi wasobanuye inkomoko y’izina “Inkotanyi” ndetse unavuga uburyo ryawubereye imbaraga zo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, byakomereje mu Karere ka Rusizi aho imbaga y’abantu yazindutse ijya kumwakira.