Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 ni bwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe y’igihugu y’abato bagiye mu gikombe cya Afurika.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama hateranye inama y’inteko rusange isanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yemerejwemo ndetse inafatirwamo imyanzuro itandukanye.
Kuri iki cyumweru cya taliki 5 kanama nibwo hasojwe irushnwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament mu gihugu cya Uganda aho amakipe y’u Rwanda ariyo yarwegukanye.
Ikipe ya Kepler Volleyball Club mu bagabo ndetse na Police mu bagore ni zo zegukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30.
Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.
Nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rugezweho rujyanye n’igihe Sitade nto y’i Remera (Petit Stade) igiye kwakira imikino yo kwibuhora mu mukino w’intoki wa Volleyball.
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo kumugabane mu mukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Continental Cup) yaraye asezerewe yose yongera kubura itike yo gukina imikino olempike.
Ikipe za REG na RRA mu bagore n’abagabo ni zo zegukanye irushanwa Memorial Rutsindura ya 2024 ryakinwaga ku nshuro ya 20 mu mpera z’iki cyumweru
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare hatangiye irushanwa ngaruka mwaka ry’iminsi ibiri “Memorial Rutsindura” rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho amakipe ya REG, Gisagara, APR y’abagore na RRA yageze ku (…)
Amakipe ya APR mu cyiciro cy’abagore na Police mu cyiciro cy’abagabo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatandatu no cyumweru i kigali mu Rwanda, harabera irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Amakipe ya APR abagabo n’abagore yegukanye shampiyona nyuma y’imikino ya kamarampaka yasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024.
Nubwo hari hategerejwe ko kuwa Gatandatu aribwo igikombe gishobora kubona nyiracyo muri volleyball, haba mu bagore ndetse n’abagabo ntabwo ariko byagenze kuko amakipe yakomeje kwihagararaho bategereza umunsi wa nyuma.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe abiri akomeye ku rwego rw’Isi, ari yo Brazil na Canada mu mikino ya Paralympic 2024 izabera i Paris.
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu mukino w’intoki wa volleyball hakinwaga imikino ya ½ ya kamarampaka (Playoffs) aho yasize amakipe ya APR zombi abagabo n’abagore, Kepler ndetse na Police y’abagore zibonye itike yo gukina imikino ya nyuma.
Amakipe ya Kepler, APR na Police y’abagore mu mukino w’intoki wa volleyball niyo yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamparampaka yakinywe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro aracakirana muri Kamarampaka.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa volleyball ‘Cavb Club Championship 2024’ ryabera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police Volleyball Club yo mu Rwanda, yegukanye umwanya wa 6 ku nshuro ya mbere yari yitabiriye.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Police VC, yamaze kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2024) nyuma yo gutsinda ikipe ya Widad Athletic Tlemcen (WA Tlemcen) VC yo mu gihugu cya Algeria.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball "CAVB Club Championship 2024" rikomeje kubera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police VC yabonye intsinzi ya kabiri mu gihe Gisagara Volleyball Club yo bikomeje kwanga.
Ikipe ya POLICE VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo "CAVB Club Championship" irimo kubera mu gihugu cya Misiri, yateye mpaga y’amaseti 3-0 ikipe ya Volleyball Garde Republicaine yo muri Congo.
Amakipe ya Gisagara Volleyball Club na Police Volleyball Club, ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball (CAVB Club Champions League), yamenye amakipe bari kumwe mu matsinda.
Ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, ikipe ya APR VC yongeye gusubira POLICE VC iyitsinda amaseti 3 kuri 2 nk’uko byari byaragenze mu mukino wabahuje ubushize.
Ku Cyumwe tariki 24 Werurwe 2024, ni bwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona cya 2023 yisanga hanze y’amakipe 4 ya mbere.
Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Bugesera hasorejwe imikino ya shampiyona ya 2023-2024 muri Sitting Volleyball aho Gisagara SVB mu bagabo na Bugesera SVB mu bagore zegukanye ibikombe.
Ntabwo bikiri inkuru ko ikipe ya Gisagara VC isanzwe ifashwa n’akarere ka Gisagara yatewe mpanga n’ikipe ya REG VC, bagombaga gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Izina Kepler muri siporo mu Rwanda rimaze gufata intera, bijyanye n’umusanzu iyi kaminuza imaze gutanga mu iterambere ry’imikino itandukanye.
Mu gihe shampiyona ya Volleyball mu Rwanda irimo gusatira umusozo w’imikino ibanza (First Leg), Matheus Aparecido Barbieri ni irindi zina rishya mugiye kuzabona muri shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball guhera mu mikino yo kwishyura.
Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka padiri Kayumba (Memorial Kayumba), aho amakipe ya Kepler mu bagabo na APR mu bagore yegukanye ibikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball (Memorial Kayumba 2024), aho amakipe yageze muri ½ yamaze kumenyekana.