Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, harakinirwa imikino ya nyuma ya Volleyball y’abafite ubumuga (sitting volleyball) mu bagbo n’abagore.
Ikipe ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika (2023 Women Club Championship.)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR Volleyball Club (APR VC) yamaze kwirukana bidasubirwaho uwari umutoza wayo, Mutabazi Elie, wari umaze imyaka ine ari umutoza mukuru.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata ni bwo shampiyona y’umwaka wa 2023 mu mukino wa volleyball mu Rwanda yatangiraga shampiyona yagaragaje imbaraga mu itangira ndetse n’ishingwa ry’ikipe ya POLICE VC.
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.
Mu gihe amarushanwa ahuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba arimbanyije, ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2023, ikipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda mu bagabo, yegukanye igikombe ihigitse Polisi yo muri Kenya, iyitsinze amaseti 3-1.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza abapolice bo muri Afurika y’Iburasirazuba, EAPCCO, aho Polisi y’u Rwanda yatangiye neza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/03 Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bakoze inteko rusange idasanzwe isiga Geoffrey Zawadi agizwe Visi-Perezida wa wa kabiri asimbura Bagirishya Jean de Dieu.
Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 mu Karere ka Gicumbi hasorejwe agace ka gatatu ka shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) hanamenyekana amakipe azakina imikino ya kamarampaka (Playoffs) izakinwa muri Gicurasi.
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru taliki ya 11 na 12 mu karere ka Gicumbi ho mu majyaruguru y’urwanda harabera shampiyona ya volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) agace ka gatatu (Phase 3).
Nyirimana Fidèle wari umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball club, yamaze kwegura ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe, ku mpamvu ze bwite nk’uko yabihamirije Kigali Today.
Mu irushanwa rya “Memorial Kayumba” ryabaga ku nshuro ya 13 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, ryasojwe amakipe ya Police y’u Rwanda ari yo yihariye ibikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare) hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya volleyball rigamije kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi w’iki kigo witabye Imana muri 2009
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe2023, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatumije abanyamuryango baryo mu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 18 Werurwe ikabera i Kigali.
Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ahanzwi nka TUUZA INN, hasorejwe igice cya mbere cya Circuit ya mbere ya Beach Volleyball mu Rwanda (FRVB Beach Volleyball Circuit 2023), irushanwa ryaberaga muri aka karere kuva tariki ya 25 Gashyantare 2023.
Kuri iki Cyumweru mu mukino wa Volleyball mu Rwanda ni bwo hasojwe irushanwa ryo kwizihiza intwari z’u Rwanda “National Heroes Volleyball Tournament 2023” ryari rimaze iminsi ibiri riba aho amakipe ya REG na APR ari yo aryegukanye.
Amakipe ya REG Volleyball Club mu bagabo na APR Volleyball Club mu bagore ni bo begukanye shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2022-2023.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Ngoma hasozwaga agace ka karindwi ka shampiyona ya volleyball (Phase VII) aho mu bagabo kegukanywe na REG naho mu bagore kegukanwa na APR.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, nibwo umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball, Dusenge Wicklif yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Qatar mu mujyi wa Al Wakra, aho agiye gukinira ikipe ya Al Wakra Volleyball Club.
Kuri iki Cyumweru dusoje cya tariki 18 Ukuboza 2022, mu Karere ka Ruhango hasojwe agace (Phase) ka 6 ka shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo zegukanye aka gace.
I Kigali habereye imikino yo gusoza agace ka gatanu muri shampiyona ya Volleyball aho kegukanywe n’amakipe ya REG VC mu bagabo naho mu bagore ikipe ya APR yongera kuyobora abandi.
Kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino izwi nka BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora aho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG VC na APR y’abagore ari zo zegukanye ibikombe.
Irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe gushimira abasora neza, Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament, riratangira kuri uyu wa Gatandatu wa taliki 19 ugushyingo 2022.
Ikipe ya Volley Ball ya Sosiyeti ishinzwe ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), REG VC yatsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri (3-2), mu mukino w’ikirarane wahuje amakipe yombi mu Karere ka Ruhango.
Ku mugoroba wa taliki ya 27 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye amakipe y’Igihugu ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (sitting volleyball), mbere yuko berekeza muri shampiyona y’Isi.
Ikipe ya Gisagara volleyball club yamaze guhagarika umutoza wayo Nyirimana Fidele igihe kingana n’iminsi umunani y’akazi ataboneka mu bikorwa bya buri munsi by’ikipe.
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999 “Nyerere International Tournament 2022”
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.