Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa mbere mu gace ( etape) ka gatanu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rizwi ku izina rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ku wa gatanu tariki 17/1/2014.
Mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon ryiswe ‘La Tropicale Amissa Bongo’, Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa gatatu mu bakinnyi b’Abanyafurika ubwo basiganwaga mu gace ( etapes) ka gatatu ku wa gatatu tariki ya 15/1/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere igizwe n’abakinnyi batandatu, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/1/2014, yerekeza muri Gabon mu isiganwa rizenguruka icyo gihugu, rizatangira tariki ya 13/1/2014.
Abakinnyi babiri b’u Rwanda Hadi Janvier na Ndayisenga Valens, bashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 24 bitwaye neza muri uyu mwaka, bakazatorwamo uwa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2013.
Umunya-Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone yegukanye isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ ku cyumweru tariki 24/11/2013 nyuma yo kwitwara neza mu byiciro (etapes) umunani akaba ariwe wakoresheje igihe gito kurusha abandi.
Umunya-Eritrea Ayob Metkel ni we wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/11/2013 bavaga mu karere ka Huye bajya mu mugi wa Kigali.
Mu gace ka gatanu (etape 5) k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’, kakinwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/11/2013, abasiganwa bava mu karere ka Muhanga bajya mu karere ka Nyamagabe, umunya Algeria Lagab Azedine niwe wegukanye umwanya wa mbere, ariko umunya Afurika y’Epfo Girdlestone agumana umwenda w’umuhondo.
Umunya-Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan ni we uyoboye abandi mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ ryari rigeze ku munsi waryo wa kane, ubwo bavaga Musanze berekeza mu karere ka Muhanga ku wa kane tariki ya 21/11/2013.
Minisitiri w’umuco na siporo aravuga ko uko Abanyarwanda bari kwitwara mu irushanwa Tour du Rwanda bitanga ikizere ko mu bihe biri imbere bazaba ari abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bashobora gutwara ibikombe n’imitari byinshi.
Ndayisenga Valens umusore w’imyaka 19 wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda 2013, arahamya ko akurikije uko we na bagenzi be bitwaye tariki 19/11/2013, u Rwanda rushobora kuzegukana umwanya wa mbere ku musozo w’iryo rushanwa.
Ku munsi wa gatatu wa Tour du Rwanda, ubwo basesekaraga mu karere ka Musanze ahagana saa 12h20, zo kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013, abari muri iri rushanwa bakiriwe n’imbaga itabarika, bamwe buriye n’amazu kugirango birebere iri rushanwa.
Kuri uyu wa 18/11/2013, mu karere ka Kirehe bwa mbere hageze isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda” aho abaturage bari bitabiriye ari benshi kureba iri siganwa ry’amagare.
Hadi Janvier, umusore w’umunyarwanda w’imyaka 22, niwe wagukanye umwanya wa mbere mu gace ka mbere gatangira isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ 2013’ ryatangiye kuri icyi cyumweru tariki ya 17/11/2013.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, bihaye intego yo kuzegukana umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ rizatangira ku cyumweru tariki 17/11/2013.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bufatanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Jonathan Boyer, kuri uyu wa kane tariki 24/10/2013 ryashyizeho abakinnyi batatu bazayobora (captains) bagenzi babo mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tariki ya 17-24/11/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, Jonathan Boyer, yashyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 10 bazaba bagize amakipe abiri muri atatu azaba ahagarariye u Rwanda mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tarki 17-24/11/ 2013
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’amakipe 16 azitabira isiganwa ry’amagare ngarukamwaka ‘Tour du Rwanda’ izaba kuva tariki 17-24/11/ 2013, nyuma y’aho ayo makipe yose nayo amariye kubyemeza.
Hadi Janvier na Uwizeyimana Bonaventure bakinira ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, kuri uyu wa kane tariki 3/10/2013, bagarutse mu Rwanda bavuye muri Afurika y’Epfo aho bakinira, bakaba baje gutegura isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du rwanda 2013’ rizaba kuva tariki 17-24/11/2013.
Christopher Froome ‘Chris’, Umwongereza wavukiye muri Kenya, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour de France’ ryabaga ku nshuro yaryo ya 100, ryasojwe ku cyumweru tariki 21/07/2013.
Umukinnyi w’u Rwanda Bintunimana Emile, yegukanye umwanya wa kabiri mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ‘Tour du congo’ ryasojwe ku wa kane tariki ya 27/06/2013.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje kuza ku isonga mu isiganwa ry’amagare ririmo kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Gasore Hategeka, umukinnyi w’ikipe ya Benediction Club ya Rubavu niwe wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Huye-Kigali rizwi ku izina rya ‘Ascension des milles collines’, ryabaye ku cyumweru tariki 23/06/2013.
Umunyarwanda Rudahunga Emmanuel ni we wabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ryatangiye ku wa gatatu tariki 19/06/2013.
Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (Tour de la RDC), kuva tariki 18-29/06/2013. Iri siganwa u Rwanda rugiye kwitabira bwa mbere, naryo ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba.
Uwizeyimana Boneventure na Girubuntu Jeanne D’Arc nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryo kwibuka abazize Jenoside, ryabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 15/06/2013.
Mu irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi n’abakinnyi b’umukino w’amagere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rizaba ku wa gatandatu tariki 15/06/2013, abakinnyi 42 bakomoka mu makipe 7 nibo bamaze kwemeza ko bazaryitabira.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’umukinnyi w’uwo mukino Adrien Niyonshuti, rizatangiza ku mugaragaro ishuri ry’umukino w’amagare ryitwa ANCA mu karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki 26/05/2013.
Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Amis Sportif y’i Rwamagana niwe wabaye uwa mbere mu bagabo mu isiganwa ry’amagare abakinnyi basiganwa n’isaha (course contre la montre individuelle), naho Uwimana Jeannette yagukana umwanya wa mbere mu bagore.
Abakinnyi 21, harimo abagore batanu baritabira isiganwa ry’amagare ryo gusiganwa n’igihe buri wese yirwanaho (course contre la montre individualle), ribere mu karere ka Bugesera kuri icyi cyumweru tariki 05/05/2013.
Ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu niyo yegukanye umwanya wa mbere mu mikino yo gusiganwa n’isaha bita ‘Course contre la montre’ yabaye ku cyumweru tariki 17/03/2013 i Masoro mu karere ka Gasabo.