N’ubwo umunya Marooc Marouini Salaeddine yatwaye agace Muhanga –Rubavu kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014, ntibyabujije Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Abakinnyi babiri b’ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi ntibashoboye guhirwa n’agace ka Musanze- Muhanga kakinwaga ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda aho banyereye hasigaye metero 200 ngo barangize maze biha amahirwe umunya Eritrea Haile Dawit kugera ku murongo ari uwa mbere.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko babona isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rya 2014 rishobora kwegukanwa n’umunyarwanda bitewe n’uko batangiye neza, kuko kugeza ku munsi waryo wa gatatu amakipe ahagarariye u Rwanda ari ku isonga.
Minisitiri w’umuco na siporo Amb. Joseph Habineza yishimiye uburyo amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara muri Tour du Rwanda ndetse anavuga ko amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda akwiye kwigira byinshi ku mitegurire y’iri rushanwa.
Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara yambitswe umupira w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka Rwamagana-Musanze kuri uyu wa 18/11/2014; bikaba bigaragaza ko uyu mwaka Abanyarwanda biteguye Tour du Rwanda ku rwego rwo hejuru.
Abatuye akarere ka Ngoma bagaragaje kwishimira isiganwa ry’amagare « Tour du Rwanda » ryageze mu karere kabo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, aho babigaragaje bahagaragara ku mihanda ari benshi guhera winjiye mu mugi wa Kibungo ahitwa Rond –point kugera aho wasorejwe.
Numero ya mbere mu magare muri Afurika, Debesay Makseb ni we utwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2014, aho kuri uyu mbere tariki ya 17/11/2014 abasiganwa bagenze ibirometero 96.4 mu muhanda Kigali-Ngoma, uyu munya Erithrea akaba yabirangije akoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda 37 (2h36’37”).
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Adrien Niyonshuti asanga abakinnyi b’ikipe y’igihugu bageze ku rwego rwiza rwatuma bigaragaza cyane muri Tour du Rwanda ya 2014.
Abanyarwanda bane b’ikipe ya Kalisimbi ni bo baje imbere mu gace kabanziriza utundi muri Tour du Rwanda ya 2014 aho Hadi Janvier yongeye kukegukana nkuko yabigenje umwaka ushize.
Amakipe 14 ni yo agomba kwitabira isiganwa ku mugare rizenguruka igihugu cy’u Rwanda, nyuma yaho igihugu cya Algeria gitangarije ku munota ko kitacyitabiriye iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu.
Ikipe ya Meubles Decarte yo mu gihugu cy’u Busuwisi ni yo yabaye iya mbere yo ku mugabane w’u Burayi mu kugera mu Rwanda ije kwitabira irushanwa rya Tour du Rwanda rigomba gutangira kuri iki cyumweru.
Irushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare “Tour du Rwanda 2014” rifite umwihariko ko uyu mwaka uzaryegukana ashobora guhita anafata umwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika, cyane ko batatu ba mbere kuri uyu mugabane bazarigaragaramo.
Amakipe 15 ni yo yarangije kwemezwa burundu ko azitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda n’amagare “Tour du Rwanda” rizatangira mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe atatu yanze kwitabira iri rushanwa kubera Ebola yarangije gusimbuzwa.
Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bizimana Festus yaraye atorewe kujya mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Cycliste des Pays Francophones).
Itsinda ry’abakinnyi 10 b’u Rwanda batarengeje imyaka 20 bitabiriye imikino ‘Olympique’ y’urubyiruko irimo kubera Nanjing mu Bushinwa barimo gutsindwa, ugereranyije umubare w’imikino bakina ndetse n’umusaruro barimo kuvanamo.
Amarushanwa yo gusiganwa ku magare atandukanye u Rwanda rwitabira hirya no hino ku isi kandi abakinnyi bakitwara neza yatumye ruzamukaho imyanya ibiri muri Afurika, ruva ku mwanya wa munani rugera ku mwanya wa gatandatu.
Umukinnyi w’Umutaliyani Vincenzo Nibali niwe waje ku mwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagere rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa ndetse na bimwe mu bihugu by’Uburayi rizwi ku izina rya ‘Tour de France 2014’ ryasojwe ku cyumweru tariki ya 27/7/2014.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare, Uwizeyimana Bonaventure, kuri uyu wa kabiri tariki 8/7/2014 yerekeje mu Bufaransa aho agiye gukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga mu ikipe yitwa Vendée U yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda (RNOC) ryashyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 21 bakina imikino itandukanye bazitabira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games), izabera i Glasgow muri Ecosse kuva tariki 23/7/2014.
Ndayisenga Valens na Girubuntu Jeanne d’Arc basanzwe bakinira ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana, nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu mikino ya shampiyona y’umukino w’amagare yarangiye ku cyumweru tariki 29/6/2014.
Tariki 28-29/06/2014, mu mugi wa Kigali ndetse no mu muhanda Kigali-Huye hazabera isiganwa ry’amagare rizitabirwa n’amakipe yose icyenda igize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda mu rwego rwa shampiyona y’uwo mukino ikinwa inshuro imwe mu mwaka.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda Nathan Byukusenga yagukanye umwanya wa kane mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo-Kinshasa (Tour de la RDC 2014), ubwo ryatangiraga ku wa gatatu tariki ya 18/6/2014 mu gace ka Kolwezi ho mu ntara ya Katanga.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku cyumweru tariki 15/6/2014 ryafunguye ku mugaragaro ikigo cyigisha umukino w’amagare giherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzitabira isiganwa mpuzamahana ry’amagare ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bita Tour de la RDC 2014, rizatangira tariki ya 17/6/2014, aho ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batatu Byukusenge Nathan, Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda buri mwaka (Tour du Rwanda) rizatangira tariki 16/11/2014, rizatwara akayabo ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda rikazamara icyumweru, aho abasiganwa bazarushanwa mu ntera ndende kurenza iyo basiganwe mbere.
Ku wa gatatu tariki 5/3/2014 nibwo itsinda ry’abakinnyi batandatu b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare bahagurutse i Kigali berekeza muri Algeria, aho bazitabira amarushanwa icyenda mu gice kingana n’iminsi 21.
Valens Ndayisenga na Girubuntu Jeanne d’Arc nibo begukanye imyanya ya mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Farms Circuit’ ryabereye mu ntara y’Iburasirazuba ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare Uwizeyimana Bonaventure, ashobora kuzerekeza ku mugabane w’Uburayi mu ikipe y’ingimbi ya Europcar, ijya initabira isiganwa ry’amagere ‘Tour de France’ rya mbere ku isi kugeza ubu.
Aimable Bayingana, wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yongeye gutorerwa kuyobora iryo shyirahamwe mu gihe kingana n’imyaka ine, mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku cyumweru tariki ya 26/1/2014.
Ku cyumweru tariki 19/1/2014, umunya Eritrea Natnael Berhane niwe wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon rizwi nka ‘La Tropicale Amissa Bongo’, naho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa gatatu mu makipe yo muri Afurika.