Ikipe ya Rayon Sport irimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera mu Rwanda kuva tariki 8/8/2014, yakinnye umukino wa gicuti na Virunga FC y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, maze Rayon Sport iyitsinda ibitego 2-0.
Umukinnyi w’Umutaliyani Vincenzo Nibali niwe waje ku mwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagere rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa ndetse na bimwe mu bihugu by’Uburayi rizwi ku izina rya ‘Tour de France 2014’ ryasojwe ku cyumweru tariki ya 27/7/2014.
Nyuma y’uko Ikipe ya Sunrise FC ihagarariye y’Intara y’Iburasirazuba izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ikabona Komite nyobozi nshya, ubuyobozi bwayo buratangaza ko bwifuza ko iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere kandi ko ifite amahirwe kimwe n’andi makipe yo kwitwara neza muri shampiyona.
Igitego kimwe cya rutahizamu Kagere Meddie nicyo cyahesheje intsinzi u Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Les Pantheres ya Gabon ku cyumweru tariki 27/7/2014 kuri Stade Monedan de Libreville.
Disi Dieudonné, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda kandi wari witezweho umudari mu mikino ya Glasgow irimo guhuza ibihugu bikoresha uririmi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games’ yaje ku mwanya wa 18 mu gusiganwa ‘Marathon’ yabeye ku cyumweru tariki ya 27/7/2014, ananirwa atyo intego (…)
Abakinnyi ba Karate bibumbiye mu itsinda (club) ryitwa Tiger (urusamagwe) bakinira mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko kuba bakinira mu cyaro ari imwe mu mbogamizi ituma batabasha gutera imbere mu mukino wabo.
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera muri Uganda muri Kanama uyu mwaka, abatoza b’amakipe y’igihugu ya basketball mu bagabo no mu bagore bahamagaye abakinnyi 14 bakina hanze baziyongera ku bandi bakina mu gihugu imbere.
Rumwe mu rubyiruko rutuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera rutangaza ko kuba rutabona aho kwidagadurira cyangwa se aho rukinira imikono itandukanye biri mu bituma rwishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.
Rayon Sport igomba gucakirana na Young Africans yo muri Tanzania mu mukino ufungura irushanwa ‘CECAFA Kagame Cup’ rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 7/8/2014, ntabwo irizera neza kuzaba ifite abakinnyi bose yifuza kuko hari abo ikirimo kuganira nabo ngo ibagure, abandi bayikiniraga bakaba bashaka kuyivamo.
Joseph Habineza wigeze kuba minisitiri w’umuco na Sport kugeza muri Gashyantare 2011 ubwo yeguraga kuri iyo murimo ku mpamvu ze bwite, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iyo minisiteri, ubwo havugururwaga guverinoma kuri uyu wa kane tariki 24/7/2014.
Kuri uyu wa gatatu tariki 23/7/2014 mu mugi wa Glasgow muri Scotland, hatangiye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games), ikaba yaritabiriwe n’ibihugu 71 byo hiryo no hino ku isi byibumbiye muri uwo muryango.
Nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’isi muri Brazil we na bagenzi be mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza aho basezerewe rugikubuta, uwari kapiteni wayo Staven Gerrard kuri uyu wa mbere tariki 21/7/2014 yafashe icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu ngo akaba agiye kwibanda ku gushakira intsinzi ikipe ya Liverpool (…)
Amahirwe y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu gukomeza gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha yagabanutse cyane ubwo yatsindwaga na Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Complex Sportif i Pointe Noire ku cyumweru tariki ya 20/7/2014.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yanyagiwe ibitego 4-0 na Uganda mu mukino wabereye kuri Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki ya 19/7/2014 mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Niheri umwaka utaha.
Nshimiyimana Eric, wari wagizwe umutoza wa Kiyovu Sport ariko igatinda kumusinyisha amasezerano, yerekeje muri AS Kigali nayo itari ifite umutoza nyuma y’aho Casa Mbungo André wayitozaga yerekeje muri Police FC.
Nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, Ubudage bwahise bufata umwanya wa mbere ku isi ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) hakaba hari hashize imyaka 20 icyo gihugu kidafata uwo mwanya, naho u Rwanda rwazamutse ruva ku mwanya wa 116 rugera ku mwanya wa 109.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yerekeje i Kampala muri Uganda aho izakina n’iya bagenzi babo ku wa gatandatu tariki ya 19/7/2014 mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger muri Gashyantare umwaka utaha.
Casa Mbungo André watozaga AS Kigali yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC, akaba agiye gusimbura Umunya-Uganda Sam Ssimbwa weguye ku mirimo ye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku mpamvu yise ko ari ize bwite.
Ikipe y’Ubudage yakoze amateka yo kwegukana igikombe cy’isi cya kane ikivanye ku mugabane wa Amerika, bwa mbere ku ikipe y’i Burayi, ubwo yatsindaga Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Maracana i Rio de Janeiro muri Brazil ku cyumweru tariki ya 13/7/2014.
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze iya Gabon igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 12/7/2014, mu rwego rwo kwitegura gukina na Congo Brazzaville mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Muri tombola yabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC, imwe mu makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ rizaba kuva tariki ya 9/8/2014, yashyizwe mu itsinda rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, ariko na Rayon Sport iri mu itsinda ririmo ikipe ya Young (…)
Umunya Uganda Sam Ssimbwa watozaga Police FC, kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/7/2014, nibwo yashyikirije ibaruwa ubuyobozi bwa Police FC asezera ku mirimo ye, akaba yatangaje ko yeguye ku kazi ko gutoza iyo kipe ku mpamvu ze bwite.
Ikipe y’igihugu ya Gabon yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014, ije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 12/7/2014.
Ikipe y’igihugu ya Argentine izakina n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nyuma yo gusezerera Ubuholandi hitabajwe za penaliti 4-2 mu mukino wa ½ cy’irangiza wakinnwe iminota 120 ari nta gitego kibashije kwinjira mu izamu tariki 09/07/2014.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare, Uwizeyimana Bonaventure, kuri uyu wa kabiri tariki 8/7/2014 yerekeje mu Bufaransa aho agiye gukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga mu ikipe yitwa Vendée U yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Nshimiyimana Eric wahoze atoza ikipe y’u Rwanda Amavubi, yamaze kuba umutoza mukuru wa Kiyovu Sport, ndetse nyuma yo kwemera gusinya amasezerano y’umwaka umwe, yatangiye gukoresha imyitozo abakinnyi b’iyo kipe yiyemeje kuzakinisha abakinnyi bakiri batoya muri shampiyona itaha.
Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda (RNOC) ryashyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 21 bakina imikino itandukanye bazitabira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games), izabera i Glasgow muri Ecosse kuva tariki 23/7/2014.
Ikipe y’Ubudage yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, ubwo yari imaze kwandagaza Brazil ikayitsinda ibitego 7-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 8/7/2014.
Umunyamuziki Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi ku izina rya Shakira, ni umwe mu bazaririmba mu birori byo gusoza igikombe cy’isi kirimo kubera mu gihugu cya Brazil tariki 13/07/2014.
Umunya Serbia Novak Djokovic yagukanye igikombe cya Wimbledon ku nshuro ya kabiri mu mateka ye ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma igihanganye Roger Federer amaseti 6-4, binamuhesha guhita afata umwanya wa mbere ku isi, awusimbuyeho Rafael Nadal.