Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bizimana Festus yaraye atorewe kujya mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Cycliste des Pays Francophones).
Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryaraye ryemeje ko Alex Araire ari we perezida mushya waryo nyuma y’amatora yabereye kuri sitade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 09/11/2014.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko ibibazo by’ibyangombwa ari byo bitumye abakinnyi bayo bane batari bagaragara ku mukino uwo ari wo wose wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2014.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 ntacyo yabashije gukora ku bihugu byari byarayitsinze mu irushanwa riheruka ry’abatarengeje imyaka 21, dore ko impera z’icyumweru zisize itsinzwe imikino yombi yakinnye na Tuniziya na Misiri.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC buratangaza ko butiteguye guhita burekura umutoza wayo Okoko Godefroid ngo ajye mu ikipe ya Mukura kuko amasezerano bafitanye avuga ko byibura agomba kubateguza mbere y’ukwezi ngo agende.
Umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda usize ikipe ya APR FC na Rayon Sports zirushanwa inota rimwe nyuma yaho zombi zashoboye kwegukana intsinzi ya 2-0 kuri uyu wa gatandatu.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) yarangije gushyira hanze abakinnyi bazatoranywamo uwahize abandi ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2014.
Imikino ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ntigikinwe muri uyu mwaka, nyuma yaho habuze igihugu cyiyakira.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi umwongeleza Stephen Constantine, yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha ku mukino wa gicuti iyi kipe ifitanye na Marooc tariki 14/11/2014, ariko ntihagaragaraho abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike basanzwe bamenyerewe cyane muri iyi kipe.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatanu iratangira imikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Misiri. Iyi mikino kandi niyo izamenyekaniramo amakipe y’Afurika abiri azitabira igikombe cy’isi kizabera muri Brazil.
Ubuyobozi bwa Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi buratangaza ko kugeza n’ubu butari bwamenya irengero ry’amafaranga ibihumbi 200 bivugwa ko yanyerejwe na bamwe mu bayobozi mu gihe ibihano bwari bwasabiye bamwe mu bafana bayo bitubahirijwe.
Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’iyiburasirazuba (CECAFA) burifuza ko igihugu cya Sudani cyaba ari cyo cyakira amarushanwa ya CECAFA y’ibihugu ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.
Ikipe ya Mukura VS yatanganje ko yasezereye uwari umutoza wayo Kayiranga Baptiste kandi ko uzamusimbura agomba kugeza iyi kipe ku ntego yatangiranye shampiyona.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/06/2014 ku bibuga bya Kimisagara hazakinwa imikino ya Carre d’As isoza shampiyona ya Handball, igahuza amakipe yarangije ku myanya ine ya mbere.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu mukino wa Volleyball ubu iri kubarizwa mu mujyi wa Sharm El Sherk mu Misiri aho igomba kwitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 23 rizahabera kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/11/2014.
Igitego cya kapiteni Fuade Ndayisenga cyatumye Rayon Sports ikura intsinzi ya 1-0 ku ikipe ya Espoir maze ikomeza kongera igitutu kuri APR FC yo yanganyirije na Police 0-0ku Kicukiro.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatunguwe no kwishyurwa ibitego bitatu yari yatsindiye ku kibuga cyayo cya Emirate Stadium ku mugoroba wa tariki 04/11/2014 mu mukino wayihuje na Anderlect yo mu Bubiligi mu marusha ya UEFA Champions League.
Ikipe ya Mukura Victor Sport yo mu karere ka Huye kuri uyu wa 04/11/2014 yaraye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri nyuma yo gutsindwa na Marines igitego 1- 0.
Uruganda Bralirwa rukora ibinyobwa rwatangaje ko rutazongera gutera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kunanirwa kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA).
Ikipe y’igihugu ya Karate ihagarariwe n’abakinnyi batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, yahagurutse i Kigali kuri iki cyumweru tariki 02/11/2014, igana mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Bremen, kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Ikipe y’Amagaju yizeye gutsinda umukino ifitanye na AS Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014, byanayihesha kurara ku mwanya wa kabiri kuri ubu ufitwe na Rayon Sport.
Uwahoze ari umutoza wa Sunrise Gatera Mussa yamaze gusezererwa muri iyi kipe aho ubuyobozi butangaza ko ashobora gusimbuzwa Jean Marie Ntagwabira wari diregiteri tekinike wayo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko ritakigurishije uburenganzira bwo kwerekana shampiyona igitangazamakuru icyo ari cyose nyuma yo gusanga nta na kimwe cyujuje ibisabwa.
Umutoza w’ikipe ya Chelsea Jose Mourrinho yanenzwe n’abafana b’ikipe ye nyuma yo kubavugaho amagambo atari meza ku mukino Chelsea yatsinzemo Queens Park Rangers ibitego 2-1 ku wa gatandatu tariki ya 01/11/2014.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 iri buhaguruke mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/11/2014 yerekeza mu Misiri kwitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 23.
N’ubwo ifite abakinnyi bakomeye benshi bazwi ku rwego rw’isi barimo Lionel Messi, Luis Suarez, Neymar, Iniesta n’abandi, ikipe ya FC Barcelona kuri ubu yavuye ku mwanya wa mbere mu gihugu cya Espagne nyuma yo gutsindwa na Celta Vigo 1-0 naho Real Madrid igatsinda Granada 4-0.
Ku munsi wa 5 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yaraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sport FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 02/11/2014.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera ikipe ya APR FC ari yo izakira umukino wo ku munsi wa 5 uzayihuza na Rayon Sport FC ko umukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 02/11/2014, kuri sitade Amahoro i Nyamirambo.
Ikipe ya Manchester City yatunguwe no gutsindwa na Newcastle ibitego 2-0 kuri uyu wa 29/10/2014 mu marushanwa ya Capital One Cup mu gihugu cy’ubwongereza.
Rayon Sport yaje ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Etincelles y’i Rubavu ibitego 3-2 kuri uyu wa gatatu tariki 29/10/2014.