Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa tariki 27/1/2015 hakinwa umunsi wa 14 wayo ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura.
Inzobere mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga Eric Delafuente agiye kuza gufasha u Rwanda gutegura CHAN ya 2016, nyuma yaho Afurika y’epfo yemereye guha u Rwanda uyu munya Peru wanabafashije gutegura igikombe cy’isi cya 2010.
Ikipe ya Etincelles yatangaje ko yarangije kumvikana na rutahizamu Yossa Bertland maze inanemeza ko Mutarambirwa Djabir agiye kuba umutoza wayo wungirije Gatera Mussa.
Ikipe ya Mukura VS itangaza ko yarangije kongerera amasezerano rutahizamu wayo Ciza Hussein azatuma akomeza gukinira ikipe kugeza mu kwezi kwa kwa karindwi kwa 2017.
Kuri uyu wa mbere tariki 13/1/2015 ku cyicaro gikuru cya Ferwafa hamaze kubera tombola y’uburyo amakipe azahuramuri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’umwaka wa 2015.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangaza ko batazi impamvu badafatwa nk’abandi bo mu yindi mikino bahagararira igihugu cyabo aho kugeza ubu bibaza cyane kuri ejo habo nyuma yo kuva muri uyu mukino.
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2014 ari nako ahabwa Ballon D’Or ye ya kabiri yikurikiranya.
Ku nkunga y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) riri mu nzira yo kubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru aho igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli kimaze iminsi gishyizwe hanze.
Abakinnyi batandatu bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’Amagare bari bwerekeza mu Misiri kuri uyu wa mbere mu isiganwa rizenguruka iki gihugu rizwi nka Tour of Egypt rizatangira tariki 14 Mutarama rigasozwa tariki 18/1/2015.
Ikipe ya Police mu bagabo na Gorillas mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryakinwaga mu mpera z’icyumweru ryitiriwe Impano n’Impamba Handball Trophy.
Ikipe ya Rayon Sports ikinnye umukino wayo wa karindwi nta ntsinzi nyuma yo kunganya na Mukura 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, waberaga kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10/1/2015 ku kibuga cya Kimisagara hatangijwe irushanwa ry’umukino wa Handball, Impano n’Impamba Handball Trophy,ryateguwe hagamijwe kongera amarushanwa muri uyu mukino ndetse no gushakisha impano mu bakiri bato.
Umunsi wanyuma w’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere usize APR FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo, nyuma yo kuva inyuma igatsinda Sunrise 3-1 kuri uyu wa gatandatu, mu gihe As Kigali ya kabiri yari irimo inyagiririra Kiyovu Sports i Nyamirambo ibitego 4-1.
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo banyagiye ibitego 3-0 abanyamakuru bahakorera, mu mukino w’umupira w’amaguru kuri stade y’akarere ka Nyanza ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 9/1/2015.
Umutoza w’ikipe ya Mukura VS Okoko Godefroid atangaza ko ikipe ye yizeye gushimisha abakunzi bayo, ku mukino w’umunsi usoza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.
Kuva kuri uyu wa kane tariki 8/1/2015 kugeza kuwa gatanu tariki 9/1/2015 abanyamakuru b’imikino mu Rwanda barimo bahabwaga amahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino w’amagare.
Bayern Munich ifite abakinnyi bane mu gihe shampiyona y’Abongereza yo ifite umukinnyi umwe mu ikipe y’abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi ku mugabane w’u Burayi muri 2014 twasoje.
Kuwa gatatu tariki 7/1/2015 ni bwo amakipe yose y’ibihugu azagaragara mu mikino y’igikombe cya Afurika, yatanze intonde zanyuma z’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino y’igikombe cya Afurika kigomba gutangira kuwa gatandatu tariki 17/1.
Kuri uyu wa gatanu tariki 09/01/2015 abanyamakuru n’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo ku nshuro ya mbere barahurira mu mupira w’amaguru mu rwego rwo kurushaho kumenyana no gusabana kuko hari byinshi birebana n’ubuzima bw’igihugu bahuriramo.
Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwa mbere muri 2015 rusize nta mpinduka nyinshi zibaye ku buryo ibihugu bikurikirana ugereranyije n’uruheruka gusohoka aho Ubudage bukiyoboye isi ya ruhago, Algeria ikayobora Afurika mu gihe u Rwanda rukiri imbere mu karere aho ruza ku mwanya wa 68 ku isi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 24/1/2015 mu gihe Abagore na bo bagomba gutangira gukina tariki 31 uko kwezi.
Uwari umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis Gasigwa Jean Claude yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki 8/1/2015 ubwo yarimo akora imyitozo isanzwe ku kibuga cya Cercle Sportif mu Rugunga.
Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya iri bwerekane abakinnyi bayo bashya kuri uyu wa kane mu muhango biteganyijwe ko uri bubere kuri Nyayo National Stadium muri aya masaha ya mugitondo.
Ikipe ya Police FC iratangaza ko itigeze ituma umuntu uwo ari we wese kujya guha amabwiriza umutoza wayo Cassa Mbungo mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Rayon Sports 0-0.
Abana bari mu kigero cy’imyaka hagati 9 na 15 bakina umukino wa Tennis mu Mujyi wa Musanze batangaza ko bakunda uwo mukino kandi bawuha agaciro kuko ari umukino umukuru w’igihugu akina.
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Cameroon ntabwo azagaragara mu mikino y’igikombe cya Afurika izabera muri Guinee Equatorial kuva tariki 17/1/2015,nyuma yo gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu akomokamo.
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi yasabye imbabazi abakunzi b’ikipe akinira nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku mu mukino ikipe ye yatsinzemo Isonga ibitego 2-0.
Ikipe ya Rayon Sports ntiyashoboye kubyaza amahirwe menshi yabonye mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona inganyirijemo na Police FC i Muhanga 0-0.
Abakinnyi bitwaye neza mu marushanwa ya Karate yo kurwanya Malariya yatewe inkunga na Imbuto Foundation bakegukana imidari itandukanye ndetse n’ibikombe, basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda bakazanatwara imidari yo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku rwego rw’isi.
Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, APR FC na Rayon Sports, yarangije gushyira hanze abakinnyi azifashisha mu mikino yo kuri uyu mugabane izakinwa kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.