Munyemana Hudu uzwi nka Nzenze, umunyarwanda wasifuraga hagati mu kibuga ku rwego mpuzamahanga, yatangaje ko atazongera gusifura umupira w’amaguru.
Hadi Janvier wari usanzwe akina umukino wo gusiganwa ku magare atangaza ko yasezeye kuri uwo mukino yabitekerejeho, adahubutse.
Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda hatangiye amahugurwa y’abatoza bakiri kuzamuka, bashamikiye ku bigo bikina umukino wa Handball
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Karate, ni imwe mu zabonye imidali myinshi mu irushanwa ryabereye i Kigali muri iki cyumweru
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza imyambaro ibiri itandukanye izajya ikinana mu mwaka w’imikino wa 2016/2017
Kankindi Nancy, umukobwa wa Maitre Sinzi Tharcisse wamenyekanye mu mukino wa Karate, aratangaza ko yiteguye kugera ku rwego Se yagezeho akaba yanarurenga
Uwamahoro Latifah yashyizwe mu mwanya w’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nta piganwa ribaye.
Irushanwa rya As Kigali Tournament ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tlriki ya 17 Nzeli 2016, aho igikombe cyegukanywe na APR itsinzeVita Club yo muri Congo-Kinshasa ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Rayon Sport imaze kunyagira Kiyovu ibitego 3-0 ihita yikuraho ikimwaro yambitswe na APR muri ½ mu irushanwa rya As Kigali Pre-season Tournament.
Uwacu Julienne uyobora Ministeri ya Siporo n’umuco (Minispoc) aratangaza ko umusaruro muri siporo y’u Rwanda muri rusange ukomeje kuba mubi ariko akavuga ko hakwiye gushakwa uburyo waba mwiza.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Rwanda hatangira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ryitwa Rwanda Open, rikazarangira taliki ya 25 Nzeli 2016
Ikipe ya APR Fc yihimuye kuri Rayon Sports yari imaze kuyitsinda kabiri muri uyu mwaka, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Vita Club mu gikombe cyateguwe na AS Kigali
Ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Congo-Kinshasa yamaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma mu irushanwa “As Kigali Pre-season Tournament” nyuma yo gutsinda Kiyovu 1-0.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryasohoye uko ibihugu bikurikiranye ku isi mu mupira w’amaguru mu kwezi kwa Nzeli maze rishyira u Rwanda ku mwanya wa 107 ruvuye ku wa 121 rwari ruriho mu kwezi kwa 8.
Mu irushanwa ryiswe "AS Kigali Pre-season Tournament", hatangajwe zimwe mu mpinduka ziza kuranga imikino ya 1/2 ibera kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore yamaze gusezererwa mu mikino ya CECAFA idatsinze umukino n’umwe mu mikino ibiri yakinnye.
Ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru irizeza abanyarwanda ko iza gutsinda Ethiopia mu mukino uza kuba uyu munsi ku wa gatatu muri CECAFA y’abagore ibera i Jinja muri Uganda
Nyuma y’uko APR isoje imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere mu itsinda rimwe, Rayon Sports iya kabiri mu rindi, aya makipe aracakirana kuri uyu wa Kane.
Rayon Sports FC yanyagiye ikipe y’Iburasirazuba Sunrise FC, mu irushanwa “AS Kigali Pre-Season Tournament”, ibitego 4-0 ibona itike ya ½.
Gasore Hategeka aratangaza ko afite icyizere cyo kuzegukana irushanwa rya Tour du Rwanda 2016.
Mu mukino wa mbere w’irushanwa ryiswe As Kigali Pre-season Tournament ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, yaritangiye itsindwa.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yihereranye Mali iyitsinda ibitego 30-29.
Kanyankore Yaounde watangiye akazi ko gutoza ikipe ya APR muri Nyakanga 2016, yamaze kwirukanwa muri iyi kipe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Maroc yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’aho yarutsinze ibitego 29-21, mu gikombe cy’Afurika cya Handball kiri kubera muri Mali
Bizimana Abdul bakunze kwita Bekeni, watozaga ikipe y’Amagaju yo mu cyiciro cya mbere, ashobora kwerekeza mu gihugu cya Zambiya .
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 45-10
Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko Kanyankore Yaounde uherutse gutangazwa nk’umutoza mukuru wa APR FC yahagaritswe kuri iyi mirimo.
Mu ukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha, ikipe ya Mali yaraye inyagiye Benin kuri Stade du 26 Mars y’i Bamako
Jimmy Mulisa utoza by’agateganyo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, atangaza ko kugwa miswi n’ikipe ya Ghana, babikesha kwikuramo igihunga.
Mu birori byiganjemo umuco gakondo wa Mali, igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Handball kiri kubera muri Mali cyafunguuwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu