Umutoza Masudi Juma aratangaza ko APR iramutse imutsinze kabiri byaba ari agasuzuguro, atangaza ko Abouba Sibomana adakinnye hari izindi ngamba
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwongeye gutegura isiganwa ku maguru rizaba muri Gashyantare 2017, rigahuza abakinnyi bose babyifuza
Uwahoze ari kapiteni w’Amavubi mu mwaka wa 1983-1987 Myandagaro Charles atangaza ko kuba atarakiniye amakipe akomeye nka Rayon Sport cyangwa Panthere Noir ahora abyibazaho.
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko uyu munsi ishobora kurara ibonye ibyangombwa bya Abouba SIbomana, mu gihe Ferwafa nayo itangaza ko itaramenya neza igihe bizabonekera
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro na Finland mu korohereza Abanyarwanda kuhakina
Umukinnyi wahoze akina muri Rayon Sports akayivamo, Uwambazimana Leon ubu aratangaza ko ashobora gusubira muri Rayon Sports cyangwa akajya Tanzania
Imikino y’umunsi wa kane muri Shampiona ya Volleyball, isize IPRC y’Amajyepfo iyoboye urutonde, aho ikurikiwe na Gisagara iri gukina umwaka wa mbere muri Shampiona
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose izajya ikorwa kuri buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi.
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona, Etincelles inganyije na Rayon mbere yo gukina na APR
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusakaza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG BBC) yatsinze ikipe y’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo (IPRC-SOUTH BBC) yizeza igikombe.
Mu mikino y’umunsi wa 13 wa SHampiona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Sunrise yanganyije 0-0 na Mukura mu mukino wabereye i Nyagatare
Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko kiyemeje gushaka abana bakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye ngo bahurizwe hamwe.
Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko atanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi baturutse hanze bari bamaze iminsi bakora igeragezwa muri Rayon Sports
Muri tombola y’igikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2019, u Rwanda rutomboye itsinda ririmo Côte d’Ivoire
Mu gukomeza kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, Kirehe FC imaze gusinyisha abakinnyi bane, mu gihe batatu bategerejwe.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko adateganya kongera abakinnyi mu ikipe kuko avuga ko abakinnyi afite bahagije ko nta wundi mukinnyi yifuza.
Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukinira Gor Mahia yo muri Kenya aragira inama abakinnyi kwirinda ibintu bitatu abona bituma bashobora gusubira inyuma mu mupira w’amaguru
Mu kigo cya Musanze Poltytechnic kuri iki cyumweru hasojwe ijonjora ry’ibanze ryo guhitamo abahungu n’abakobwa 30 baziga mu ishuri ryigisha Basketball (Academy) rizaba riherereye muri iri shuri.
Mu mikino y’umunsi wa 12 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, AS Kigali itsinze APR Fc igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Jimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC, yatangaje ko yizeye intsinzi mu mukino uzahuza ikipe ye n’ikipe ya AS Kigali.
Nyuma y’ibiganiro hagati ya Ferwafa n’ikipe ya Pépinière yemeye gusubira muri Shampiyona aho izasubukurira ku mukino wa Rayon Sports.
Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah aratangaza ko Rayon Sport iramutse imutanzeho umukandida wo kwiyamamariza kuyobora Ferwafa atabahakanira
Ababyeyi basaga 80 mu karere ka Ngoma batangije centre “Amizero” izajya ifasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru kuyiteza imbere.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasohoye urutonde rushya rw’abasifuzi mpuzamahanga, harimo abanyarwanda batatu bashya
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burateganya kuzashyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY).
Umwaka wa 2016 ni umwaka waranzwe no kwitwara neza mu mukino w’amagare, Handball na Cricket naho Football n’ahandi intsinzi zirabura
Rayon Sports isoje umwaka wa 2016 iyoboye urutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere n’amanota 29 nyuma yo gutsinda Kirehe ibitego 3-1.
Umunsi mukuru w’ubunani uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017 utumye shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yigizwa imbere ho umunsi umwe.
Umukino wagombaga guhuza Pépinière na AS Kigali ntiwabaye nyuma y’aho iyi kipe ya Pépinière yanagombaga kwakira uyu mukino ibuze ku kibuga
Mu rwego rwo kuvumbura impano y’imikino mu bana bari munsi y’imyaka 17, abanyeshuri bagera kuri 608 bahurijwe mu Ishuri rya siyansi rya Byimana, hagamijwe kubafasha kugaragaza impano zabo.