Uruganda rumaze ukwezi rugiye guha akazi abantu 200 baturutse hanze kuko mu Rwanda habuze abagakora

Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga amategeko, ko hari uruganda rumaze ukwezi rutangiye, rwasabye abakozi magana abiri, ariko mu Rwanda basanga ubumenyi bakeneye ari bushya, nta buhari.

Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabivuze atangaza politiki y’imyaka icumi y’inganda mu Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko.

Uru ruganda rukora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze kubona ko rutabonye abo bakozi rukeneye, ngo barwemereye kubashaka hanze y’igihugu.

Aha ni ho yagize ati "Igihe uruganda rwatubwiye gahunda yarwo, rukatwereka lisiti y’abakozi tugasanga hano badahari, tubemerera kubashaka hanze, ariko natwe tugahita dushyiraho gahunda yo kwigisha izo programu nshya zitabonetse mu Rwanda."

Ibi Minisitiri yabuivuze yerekana ko mu Rwanda, uruganda ruhabwa uburenganzira bwo gukora rumaze kwerekana umubare w’Abanyarwanda ruzaha akazi, kandi bikanagenzurwa.

Icyakora, ngo iyo babonye mu Rwanda imirimo uruganda rushaka gutanga nta bayishobora, babemerera kubashaka hanze.

Ibitekerezo   ( 22 )

nnx tutabeshye abo bazanye ni ibiki??? baba barize tutabeshye babuze murwanda???

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Banyihereye Akazi se Ko mfite Experience nubushomeri kombona aribwose!

Iradukunda Afissa yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Igitekerezo cyange nuko bahera mu Rwanda kuko harimo abakozi bashoboye Kandi bashobotse icyindi Kandi harimo abize ubucukuzi haba secondary na university Kandi babishoboye cyane baranabyumva cyane. Murakoze

MANISHIMWE Angelique yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Murakokoze none c ntagiyekure ndunva ubucukuzibwamabuye yagaciro hakoreshwa machine zitandukanye kd murwanda aba operetta beshi barahari bazi machine ahubwo icyombona iryotangazo ntabwo ryajyeze ahantu hose
Ngo basobanure nubwoko bwa Machine bafite ngo bakoreshe iburiwese asabe Exame ku machine yunva azi urugero ndiheraho ndi driver operetta ariko nkiryo tangazo ntaryo nijyeze nunva gusa ikiriho harigihe company itsindira isoko ugasanga iwabo mugihugu iturukamo babatejyeka abakozi biwabo baha akazi bagakora ibintu nyamara natwe twashobo gukora example nkaba Chinese etc..
Murakokoze

Egide yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Ndibaza munkuru nubwo ndi profane ariko hari ikiburamo , nkubu urwo rugandrwabuze abakozi , icyo ruje gukora naho rubarizwa byakabayemuri iyi nkuru kugirango bimenyekane wasanga barabuze bitewe naho babashakiy

HIRWA yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Gusa wasanga bakeneye abafite degree yohejuru gusa hari nabandi banyeshuri bize mining technology muri secondary abo babibwirwa Niki kobabinamo umwanya so niyo mpamvu Badatanga letter zabo zishaka akazi kand abenshi muribo ntanubwo barikwiga muri kaminuza.

Muhirwa prince yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Ubwo MINEDUC na Rwanda Polytechic bumvireho. Ndetse hashyirwe imbaraga muri Caeer Guidance, kuko byaba bitumvikana uko habura ubushobozi mu banyarwanda kandi ubushomeri bukiyongera

Geka yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Izo nganda kuki tutazimenya kandi akazi tukazi ,ubwo wasanga bashakira abakozi aho bari

Enginner eric yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Muraho neza, urwo ruganda mwatubwira izina ryarwo, mukatumbwira naho rufite ikicaro cyarwo gikuru mu Rwanda. Murakoze

Chance yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka