Uruganda rumaze ukwezi rugiye guha akazi abantu 200 baturutse hanze kuko mu Rwanda habuze abagakora
Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga amategeko, ko hari uruganda rumaze ukwezi rutangiye, rwasabye abakozi magana abiri, ariko mu Rwanda basanga ubumenyi bakeneye ari bushya, nta buhari.
Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabivuze atangaza politiki y’imyaka icumi y’inganda mu Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko.
Uru ruganda rukora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze kubona ko rutabonye abo bakozi rukeneye, ngo barwemereye kubashaka hanze y’igihugu.
Aha ni ho yagize ati "Igihe uruganda rwatubwiye gahunda yarwo, rukatwereka lisiti y’abakozi tugasanga hano badahari, tubemerera kubashaka hanze, ariko natwe tugahita dushyiraho gahunda yo kwigisha izo programu nshya zitabonetse mu Rwanda."
Ibi Minisitiri yabuivuze yerekana ko mu Rwanda, uruganda ruhabwa uburenganzira bwo gukora rumaze kwerekana umubare w’Abanyarwanda ruzaha akazi, kandi bikanagenzurwa.
Icyakora, ngo iyo babonye mu Rwanda imirimo uruganda rushaka gutanga nta bayishobora, babemerera kubashaka hanze.
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Igitekerezo cyanje narakoze muri socìète y ubucukuzi yitwa NMB( Ntega Mining Burundi ). Nakora muri service ya laboratory kandi nari supervisor wabakozi twakoraga Etape 5 :
1. Drying
2. Crushing
3. Grinding
4. Pretizing
Nkaba nakoraga nivya stock kubika ubutare.
Ibintu byose Ntabwo babyiga muri programme za’amasomo kw’ishuri ,bagomba guha agaciro Abantu baba barigishijwe n’abandi mu mirimo bakora (informal education )
Nonese ahubwo urwo ruganda tugiye kuza gukorera mu Rwanda ntirwajya rutanga list y’abakozi ruzakebera( qualifications ZABO) hanyuma hakaba hatangwa amahirwe mbere yo kuba bajya kwihugura bityo abanyarwanda tukabyungukiramo!Ni icyo gitekerezo mbona byafasha
Nonese ahubwo urwo ruganda tugiye kuza gukorera mu Rwanda ntirwajya rutanga list y’abakozi ruzakebera( qualifications ZABO) hanyuma hakaba hatangwa amahirwe mbere yo kuba bajya kwihugura bityo abanyarwanda tukabyungukiramo!
Urwo ruganda rukora iki?
iyi nkuru kidatanga details zose ishaka ibize iki cg ikora ibijyanye niki?
tukumva icyuho kirimo cg ntago mu Rwanda bari competent for that job
Inkuru ivuga ko hari icyahaye gusa ariko ntivuga icyo ari cyo, ijya kumera nk’ituzuye. None se ko murwanda hari ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro ndetse byigwa nko muri UR hari school of Mining n’izindi, ubwo ibijyanye nubucyuruzi bwayo burimo iki kitigwa??
Woe wamditse inkuru uzabaze uwo Ministry icyo badafite mumasomo yabo cyatuma uruganda ruba murwanda rukabura uwarukoramo.
Ibi ntago aribyo
Hari igihe usanga ubumenyi buhari nubwo muri education programs batanyigisha umuntu aba ashobora kuba yarabyize ahandi. Bagombaga gushyira imyanya kwisoko bakareba ko babura abantu.
Ko twize ubucukuzi mwaduhuje nabo ko muribo 200 tutabura aho twisanga
Nsinzi Niba numvise neza,ni gutese umunyemari yaza gushinga uruganda atarize inyigo irimo abakozi bazamukorera aho ibyo baza nazi, cg ngo amategure kare, kugezaho uruganda rufungura, Ayo ni amayeri yabanyurwo bashaka gukoresha bene wabo, bityo amafrws cg se amadorari bahembwa agasubira iwabo
Kubwanjye numva mwazakora inkuru isobanura neza urwo ruganda,
Ikindi kidasobanutse neza nuburyo uruganda rwabuze abakozi nyamara rutaranze itangazo ry’akazi.
Nsoza nasabako inkuru nkizi zajya zikorerwa ubusesenguzi harebwa n’urwego rushinze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gase na petroleum (RMB).
Mwiriwe neza. Murakoze ko izo programmes zokwigisha abanyarwanda bakagira ubwo bumenyi. Naho ubundi baba ari bibi pe, mugihugu imyanya ya bantu 200 bakabura!!!
Mwiriwe neza. Murakoze ko izo programmes zokwigisha abanyarwanda bakagira ubwo bumenyi. Naho ubundi baba ari bibi pe, mugihugu imyanya ya bantu 200 bakabura!!!