Kuri uyu wa gatanu tariki 31/08/2012, abaturage bo mu turere twa Nyamasheke, Nyabuhi na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba batanze umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund.
Ibitekerezo Abanyarwanda bagenda bakora bigamije kunganira Leta mu iterambere biri mu bigaragaza ko bafite ubushake bwo kwiteza imbere batitaye ku nkunga bagenerwa n’amahanga; nk’uko bitangazwa na Edouard Munyamaliza, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda.
Bamwe mu bakuru b’imidugudu mu karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye bafite bamwe mu bacungagereza banze kubahiriza zimwe muri gahunda za Leta bakangisha akazi bakora.
Nyinshi mu mpunzi zahunze uburasirazuba bwa Congo ngo ntizahunze intambara ahubwo ngo zahunze ibikorwa by’ihohoterwa zikorerwa kandi hatabaye intambara, ababahohotera bakitwaza ko bavuga Ikinyarwanda kandi bakaba mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu karere ka Karongi kimwe no mu tundi turere dufite imirenge ikora ku Kivu, haravugwa ikibazo cy’abantu binjira mu Kivu rwihishwa bakajya kuroba kandi kuroba byarahagaritswe by’agateganyo kugira ngo umusaruro w’amafi wiyongere.
Muri gahunda yo gutangiza ikigega ‘Agaciro Development Fund” akarere ka Ruhango katanze umusanzu usaga miliyoni 55 n’ibihumbi 791 ndetse umuturage umwe atanga inka muri icyi kigega.
Mu rwego rwo kwihesha agaciro bagahesha n’igihugu banga agasuzuguro k’abaterankunga, abakozi bakora mu ngo bo mu karere ka Ngoma baratangaza ko batanze ibihumbi 200 mu "Agaciro Development Fund".
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangije gahunda yo gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund ” ku rwego mpuzamahanga, hakoreshejwe ikarita ya VISA.
Ubwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund mu karere ka Rusizi kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, byagaragaye ko n’abana bato ndetse n’abategarugori bamaze kumva akamaro k’icyo gikorwa kuko bitanze ku bwinshi.
Abatuye akarere ka Ngoma kuri uyu wa 30 Kanama 2012 ntibakanzwe n’ imvura yaramukiye ku muryango maze bayigendamo bajya kwihesha agaciro bashyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’inzego zishinzwe umutekano zongeye kwihanangiriza ba local defense bitwaza umwambaro w’akazi maze bakarya amafaranga y’abaturage.
Ikibazo cy’inyama za koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi” zatwitswe n’umukozi w’akarere ka Gakenke kimaze umwaka hafi n’igice kitarakemuka cyahagurukije komisiyo y’iterambere ry’ubukungu mu nama njyanama y’akarere kugira ngo gishakirwe umuti.
Mu nteko y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 29/08/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni 180 n’ibihumbi 963 n’amadorali 700 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund. Ayishyuwe ako kanya ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi 30.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rwongeye gusaba igihugu cya Kongo guta muri yombi umuyobozi wa FDLR, Gen. Sylvestre Mudacumura, uregwa gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri Collège de la Paix, mu karere ka Rutsiro yajyanywe kwa muganga kubera ingaruka zaturutse ku nkuba ikomeye yakubitiye aho uwo munyeshuri yari aherereye.
Sosiyete Sivile nyarwanda iremeza ko politiki idakwiye kuvangwa n’ihagarikwa ry’inkunga igamije guteza imbere abaturage ahubwo hakwiye kurebwa uburyo iyo nkunga ikoreshwa.
Umutwe uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM) urifuza ko itangazamakuru rigira uruhare mu gutanga isura y’ibibera muri icyo gihugu, kugira ngo abaturage bari hirya no hino ku isi bumve impamvu, banatange umusanzu mu kubaka Somaliya nshya.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutemera ibyandikwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu nyamara ibyo ikora bigaragaza ko bakorera mu kwaha kw’abayitera inkunga.
Mu kwizihiza ibirori by’umunsi w’abasora, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye inkunga ya mudasobwa 10, Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Rose Mystica ryo ku Kamonyi.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage n’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, azatangiza ku mugaragaro ikigega “Agaciro Development Fund” mu karere ka Ruhango tariki 30/08/2012.
Nyuma y’amezi hafi abiri yongeye kumvikana ku murongo wa FM, radiyo Salus yongeye gupfa. Kuva tariki 26/08/2012, iyi radiyo ntabwo icyumvikana ndetse n’abakozi bayo ubu ntibarimo gukora.
Perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yaje kuganira na mugezi we, Paul Kagame, icyakorwa ngo amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahoshe.
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakusanyije miliyoni 74 n’ibihumbi 446 mu kigega Agaciro Development Fund mu muhango wabaye uyu munsi tariki 28/8/2012.
Imbaga y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana yakubise yuzuye ahitwa ku kibuga cya Police mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, aho bitabiriye inama yitwa iy’Inteko y’Akarere bari bunakoreremo igikorwa cyo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye aho atanga ibisobanuro kuri raporo yakozwe n’impugucye z’uyu muryango ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe urwanya Leta ya Kongo.
Impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda guhera mu 1995 zigeze ku 57.641. Abanyekongo nibo bihariye igice kinini kuko bagera ku bihumbi 57.216, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) ibigaragaza.
Ubwo yari yitabiriye igiterane cyo gushima Imana cyabereye kuri sitade Amahoro mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyarwanda gushima Imana ku bw’agaciro kabo kari karazimiye kakaba karagarutse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burakangurira abaturage batuye mu mbago z’umujyi ndetse n’abandi bashaka kubaka kwifashisha amatafari akorwa n’imashini ya hydroform.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yakiriye imodoka imwe na moto zirindwi yahawe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), zizakoreshwa n’abakozi bashinzwe imicungire y’ibiza mu turere.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kureba intambwe bamaze kugeraho no kubashimira ibimaze gushyirwa mu bikorwa, Perezida Kagame yasabye abaturage batuye ako karere kugira umwete wo gukora bakiteza imbere.