Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu, basoje igisibo, kuri iki Cyumweru tariki 19/08/2012, basabirana kuba umwe no kwiyubaha, birinda gutatana bakanasenyerera umugozi umwe nk’uko Imana ari imwe.
Bamwe mu babyeyi baturiye akabari kitwa New Stars gaherereye i Musambira ku muhanda baterwa impungenge n’imyambarire y’abakobwa baza kuhabyina . Buri mugoroba wo ku wa gatanu, ako kabari gatumira abahanzi n’ababyinnyi ngo basusurutse abahanywera.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibikesheje icyemezo gifatwa na Perezida wa Repubulika, iratangaza ko bitewe n’umunsi mukuru w’Abasilamu bizihizaho umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hatanzwe ikiruhuko ku munsi w’ejo tariki 20/08/2012.
Abatuye akarere ka Burera baratangaza ko FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi muri ako karere ku buryo abana bose basigaye bajya kwiga nta kibazo bagatsinda kubera ko ari abahanga atari uko ari abana b’abayobozi cyangwa abandi bantu bafite amafaranga gusa.
Abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gutwara ibishingwe biva mu ngo zabo bihenze cyane ugereranyije n’igihe gishize, kuva aho ikimoteri cya Nyanza mu karere ka Kicukiro cyimuriwe i Nduba mu karere ka Gasabo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe gahunda mpuzambaga (fundraising campaign) yo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubakira abacitse ku icuru rya Jenoside amazu 780 akenewe ngo bose babone aho baba habakwiriye.
Umujyi wa Kigali uramagana ibikorwa byose byibasira abagore n’abakobwa hanze y’ingo, bigamije kubabuza uburenganzira bwabo no kubahohotera.
Abana batorewe guhagararira abandi ku rwego rw’utugari n’imidugudu mu karere ka Ruhango basabwe ko imyanya batorewe atari igihe babonye cyo gukina ahubwo ngo ni umwanya wo kugaragaza ibibazo by’abana bagihura nabyo.
Abaturage bitabiriye itorero ryo ku mudugudu bo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana batangaza ko bagiye guhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga muri iryo torero, bakazavamo biyemeje imigambi ihamye yo kugera ku rwego rw’iterambere bashaka.
Umugore wiyita Mutesa Pauline kandi azwi ku izina rya Kubwayo yafatiwe umwanzuro wo gusubizwa iwabo mu karere ka Gisagara nyuma yo gusanga aho ari mu karere ka Kirehe yiyita impunzi yavuye Uganda ishaka gutuzwa nk’abandi Banyarwanda.
Ihene 49 zashyikirijwe abapfakazi batishoboye basengera muri Paruwasi y’Itorero Presibuteriyene ya Remera, mu murenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatanu tariki 17/08/2012.
Itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryahaye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki 17/08/2012.
Umubyeyi witwa Murekatete Mariya usanzwe azwiho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe yatorotse ibitaro bya Nyanza aburirwa irengero nyuma yo kwibaruka uruhinja rw’umwana w’umuhungu.
Inama nkuru y’urubyiruko (NYC) yavuze ko izahana abahuzabikorwa b’inzego z’urubyiruko bo mu nzego z’ibanze badakorana inama n’inteko rusange mu duce batuyemo, kuko bituma imihigo itagerwaho uko bikwiye.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyemeza ko ibarura rusange rya kane rifite gahunda ihamye kuri buri Muturarwanda, harimo no kugera ku bantu batagira ingo babarizwamo; nk’uko Juvenal Munyarugerero, umuhuzabikorwa wa NISR mu mujyi wa Kigali yabitangaje.
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi (DRB-Rugari asbl) rirategura imyigaragambyo mu mutuzo izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 18/08/2012 igamijwe kwamagana ibikorwa bya kinyamaswa bakomeje gukorerwa n’Abanyekongo batuye icyo gihugu.
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, arasaba ko inyigo y’inzu abagenzi bazajya baruhukiramo (road site station) yakwihutishwa kugira ngo amafaranga yo kuyubaka azaboneke vuba.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyaruguru, kuwa kane tariki 16/08/2012 bashinze ishyirahamwe banahita batora abagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe.
Nyuma yo kubona ko ibihangano byinshi ku isi bituruka muri Afurika, u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho uburyo ibihangano bikomoka muri iki gihugu bizajya birindwa bikagirira ba nyirabyo akamaro.
Niyomufasha Clarisse w’imyaka 18 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kaziba, akagali ka Gahombo, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 15/08/2012 yakubiswe umuhini na nyina umubyara amuziza kuba yatashye atinze.
Mu gihe umuryango FPR-Inkotanyi usigaje iminsi mike ngo wizihize isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, abagore n’abakobwa bo mu karere ka Karongi barishimira ko bahawe ijambo kandi bakanatera imbere muri byinshi.
Urugo rwa Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, ruri mu rwibarujwe kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 ubwo igikorwa cy’ibarura rusange rya kane cyatangiraga mu gihugu hose, mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi Banyarwanda bose.
Igikorwa cy’ibarura rya kane ry’abaturage batuye u Rwanda ryatangiye tariki 16/08/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ryahereye mu rugo rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari.
Abakozi b’akarere ka Rwamagana bakorera mu tugari barinubira ko ubuyobozi bw’akarere butabafata kimwe n’abakozi bagenzi babo bakorera mu mirenge no ku cyicaro cy’akarere.
Kuri uyu munsi ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryatangiye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arizeza abakarani b’ibarura ko bazabasha gusohoza inshingano zabo muri iyo Ntara nta nkomyi.
Abakorera imirimo itandukanye muri gare ya Musanze babangamiwe n’ivumbi ryinshi rihari muri iki gihe cy’impeshyi ribahuma amaso ari nako ribinjira mu myanya y’ubuhumekero.
Uwamariya Vestine utuye mu murenge wa Kibungo mu akarere ka Ngoma ufite imyaka 28 n’abana batatu avuga ko kuba yarasanze ataranduye SIDA kandi yari amaze imyaka 12 akora umwuga w’uburaya agomba guhita abireka.
Abana bari mu cyigero cy’imyaka irindwi kugeza kuri 15 bagiye kwitoramo abazabahagararira mu nama y’igihugu y’abana mu gihe cy’imyaka itatu, mu matora ateganyijwe gutangira tariki 16 kugeza kuri 22/08/2012.
Ku munsi wa Asomusiyo, Abakiristu Gatorika batuye Imana amasengesho yo gusabira abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina, kurinda ubusugi kugeza bubatse ingo zabo, ndetse n’ababyeyi bakabyara abana bameze nk’umukiza Yezu wabyawe na Bikira Mariya.
Ibitaro Bikuru bya Polisi bya Kacyiru byashyikirije abapfakazi 58 ba Jenoside batuye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo ihene 33 za kijyambere kuwa kabiri tariki 14/08/2012.