Entreprise Just Size yatsindiye kubaka isoko rya Nyanza yataye imirimo isiga inambuye abaturage bayikoreye none ubu bari mu gihirahiro; nk’uko inama Njyanama y’akarere ka Nyanza ibyemeza.
Mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika basaga 50, Perezida Paul Kagame aza ku mwanya wa kane mu bakuru b’ibihugu bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Twitter. Kugeza tariki 20/12/2012, Perezida Kagame yakurikirwaga n’abantu 92.971.
Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuwa 28/12/2012 bamurikiye amazu 4, ibikoni byayo n’ubwiherero, basaniye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.
Mukantaganzwa Brigitte na Bizimana Charles bakora mu karere ka Nyanza basabiwe ibihano na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Habumuremyi Pierre Damien nyuma y’uko bagaragaweho n’amakosa arebana n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Abandi banyamahirwe 18 bashyikirijwe amafaranga ibihumbi 500 n’ibihumbi 100, nyuma y’uko batoranyijwe nk’aribo amahurwe yaguyeho muri tombola ikomeje ya SHARAMA na MTN ya kabiri.
Inama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye tariki 27/12/2012 yemeje kujya kishyuza amafaranga 3000 ku bashyingura mu marimbi rusange mu mujyi ndetse n’amafaranga 1000 mu cyaro.
Kaporari Habyarimana Etienne wo muri FDLR yageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuwa 27/12/2012 ahungukanye n’umugore we n’umwana.
Imiryango 59 yo mu karere ka Ruhango yafashe icyemezo cyo gutangira umwaka mushya wa 2013 ibanye mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko ubuyobozi buhora bubibakangurira.
Bamwe mu bafite amahoteli mu karere ka Rubavu bavuga ko umubare w’abazaga kuhizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka wagabanutse bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, butangaza ko muri uwo murenge hakunze kugaragara ikibazo cy’abantu benshi bata indangamuntu bakajya kwaka ibyemezo bizisimbura kuburyo bimaze kuba nk’icyorezo.
Innocent Rurangwa na Nduwamungu Jean Claude bose bo mu karere ka Ngororero barashakishwa n’inzego z’akarere n’izumutekano kubera ko barigishije amafaranga y’abaturage bagahita baburirwa irengero.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook y’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba umuyobozi w’umujyi wa Kigali, arasaba Abanyarwanda bose batuye n’abagana umujyi wa Kigali kunezerwa ariko bakanibuka kwitwara neza muri iyi minsi mikuru.
Inama njyanama y’akarere ka Huye yateranye tariki 27/12/2012 yemeje amande azajya acibwa abakoze amakosa atandukanye kuva ku bakoresha umuhanda kugera ku muturage wo mu cyaro.
Nyuma yo kutishimira umwanya wa 27 akarere ka Rusizi kegukanye mu mihigo y’umwaka ushize, itsinda ry’abatekinisiye b’akarere ka Rusizi bakoze inama yo kurebera hamwe uko imihigo y’uyu mwaka yakwihutishwa kugira ngo izarangire hakiri kare.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abatuye muri ako karere bose gushishikariza Abanyarwanda baba bazi bakiri mu mashyamba ya Kongo n’ahandi gutahuka kugira ngo baze bafatanye n’abandi kubaka urwababyaye.
Minisiteri ifite gucunga ibiza no gucyura impunzi mu nshingano zayo (MIDMAR), yeteguye amahurwa mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kwigisha ibiza, ikibitera n’uburyo byakwirindwa.
Abagore batandatu n’abana 14 bageze mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi tariki 27/12/2012, bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Batangaje ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cyababyaye bavuga ko baje kugikiza bakoresheje amaboko yabo.
Ndekezi Ephrem w’imyaka 65 n’umugore we Uzamushaka Berthe w’imyaka 58 bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke barwariye ku Bitaro bya Kibogora nyuma yo gukubitwa n’inkuba kuri Noheri, tariki 25/12/2012.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere (Rwanda Air Force), zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Igikorwa igisirikare cy’u Rwanda cyahise cyemeza ko ari ishema kuri cyo ridafitwe n’undi ubonetse wese ku isi.
Abantu bavutse ari impanga mu Rwanda, bavuga ko hakwiye kubaho ubufasha ku miryango itishoboye ibyara impanga, mu rwego rwo kurinda imibereho mibi abana bayivukamo.
Umusaza witwa Joseph Ntigubahirya, utuye mu Kagali ka Murambo, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke avuga ko yariye umunyu bikoreraga mu ivu ry’ibikangaga kuko umunyu usanzwe ukoreshwa bari batarawubona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ibanze n’abihaye Imana ari ikimenyetso cyiza cy’ubwuzuzanye bukenewe mu Rwanda.
Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko minisitiri uyiyoboye, Musoni James yifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013 imiryango y’abakozi bayo bose, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Umukuru w’ingabo mu Turere twa Huye na Gisagara, Col. Ruvusha Fred, yemeza ko nta kintu gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda uretse wenda imperuka kuko yo umuntu atagira icyo ayikoraho.
Abasore n’inkumi bo mu karere ka Burera bizihiza cyane umunsi mukuru wa Noheli ku buryo bamwe muri bo basanzwe bakundana bategereza uwo munsi bakishyingira ababyeyi babo batabizi.
Amatsinda ane y’abantu bagize inama y’umutekano itaguye mu karere ka Karongi, basuye imirenge ine (Murundi, Murambi, Gashari na Ruganda), bakorana inama n’abayobozi b’ibanze, babasaba kudaha icyuho ibihuha bivuga ko muri Karongi haba harinjiye abacengezi ba FDLR.
Umuryango w’Abibumbye wambitse Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo imidari y’ishimwe kuko zakoze akazi k’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro ndetse zikarenzaho n’ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere.
Abakirisitu Gatolika bo mu karere ka Burera batangaza ko umunsi mukuru wa Noheli bawufata nk’umunsi udasanzwe kuburyo bateganya ibyo bagomba guhemba umubyeyi Bikira Mariya uba wibarutse umwana Yezu.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yifurije abantu Noheli Nziza by’umwihariko abayimwifurije n’umuryango we, aboneraho kubifuriza n’umwaka mushya Muhire.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) yashimye inkunga ingana na miriyoni eshatu z’amadolari y’Amerika, yatanzwe na Leta y’Ubuyapani mu kubaka ibikorwaremezo by’ishuri ryigisha kubungabunga amahoro (Rwanda Peace Academy) riri i Nyakinama mu karere ka Musanze.