Abagore batatu bakubizwe n’inkuba barimo guhinga mu murima mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Kabuye, umurenge wa Nyakarenzo mu ma saa sita z’amanywa tariki 25/09/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntihagira upfa.
Umwanditsi w’umufaransakazi witwa Laure de Vulpian kuwa 25/09/2012 yashyize ahagaragara igitabo yanditse kivuga ku ruhare rw’abasirikare b’u Bufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagarurwa muri uwo muhanda kuko basigaye babura imodoka zibatwara bagakererwa akazi cyangwa bakarara mu nzira.
Kubungabunga ibidukikije, ubutaka n’amazi byariyongereye ndetse hari n’ibindi byinshi biteganywa gukorwa; nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishiznwe umutungo kamere n’Inyandiko mpamo z’ubutaka abyemeza.
Mu mezi atageze kuri kuri atanu amaze ayobora akarere ka Ngoma, Namabaje Aphrodise, aravuga ko amaze kubona ko ikibazo cy’amasambu ari ikibazo gikomereye akarere n’Abanyarwanda muri rusange.
Perezida Kagame asanga amakimbirane agaragara henshi ku isi aterwa nuko hari abantu badahabwa umwanya yo kugira uruhare mu micungire y’igihugu cyane cyane ku birebana n’ibigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.
Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu tariki 23/09/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni zirindwi yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund, nyuma yo kumva ko akimuhana kaza imvura ihise.
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe ajyanwa kwa muganga bazize ibiza by’inkuba byibasiye imirenge ibiri yo mu karere ka Nyamasheke kuwa kabiri tariki 25/09/2012.
Senateri Marie Claire Mukasine wo mu ishyirahamwe ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko mu Rwanda (FFRP) aratangaza ko kuba bamwe mu Banyarwanda basigaye batinyuka ibyaha ndengakamere ari ingaruka za Jenoside zigenda zigaragara.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Musumba, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bamaze amezi arenga umunani badacana umuriro w’amashanyarazi kandi warashyizwe mu mazu batujwemo.
Umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho uherutse kwemezwa n’Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite, waraye wongeye kwemezwa n’umutwe wa Sena ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012.
Audace Niyomugabo ni we wegukanye imodoka ya nyuma muri tombola ya SHARAMA na MTN. Umuhango wo kuyimushyikiriza wahuriranye n’uko MTN yizihizaga isabukuru y’imyaka 14 imaze ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 25/09/2012.
Umuhanda w’ibirometero 7,5 uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi wafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w’ibikorwaremezo w’Uburundi ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore atangaza ko igihugu cye cyifuza kongera umubano gifitanye n’u Rwanda kuko basanze u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi gishishikajwe no kongera ishoramari.
Umuryango wita ku burezi bw’abana, Plan-Rwanda, watangije igikorwa cyo kuzenguruta uturere twose uhamagarira abantu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa bufite ireme biciye mu bukangurambaga bwiswe “Because I am a girl”.
Inkuba yakubise umupasiteri w’itorero ry’Ababatisita witwa Buzizi Joel wo mu murenge wa Kirimbi, mu kagari ka Karengera mu mudugudu wa Nduba, ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 24/09/2012 maze Imana ikinga ukuboko.
Abadepite 79 bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batangiye umwiherero kuri Muhazi mu Karere ka Rwamagana bagamije kwisuzuma ngo barebe uko basohoje ibyo bari bahize kugeraho.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku buyobozi bugendeye ku mategeko (rule of law) yabaye tariki 24/09/2012, Perezida Kagame yagaragaje ko ubutabera mpuzamahanga bwabaye igikangisho ku bihugu bicyennye aho kuba ubutabera bwunga abanyagihugu n’ubutabera mpuzamahanga.
Kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Orinfor) cyatangije radiyo yitwa Magic FM ije kunganira radiyo Rwanda mu kugera ku nyota y’urubyiruko.
Imibare itangwa n’abayobozi ku Ntara y’Iburasirazuba iragaragaza ko muri iyo Ntara barengeje miliyoni 172 ku misanzu bari bateganyije gutanga mu kigega AgDF.
Nubwo u Rwanda rubarirwa mu bihugu bikennye ku isi, ntibirubuza kuza ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bihugu biharanira amahoro uyu mwaka wa 2012.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) irasaba abanyamadini kuyifasha gukumira ibiza bitaraba. Abanyamadini ni bamwe mu bantu bagira abayoboke benshi kandi ku buryo buhoraho.
Ishyirahamwe ry’abatumva ntibavuge mu Rwanda (RNUD), ryatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga guhera kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012, kugira ngo inzego za Leta n’abaturage muri rusange, bamenye ko hari uburenganzira batabona nk’abandi baturage basanzwe.
Umukecuru uzwi ku izina rya Kansirida, utuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, yemerewe na Depute Nyirabagenzi Agnes inkunga yo kwinjira muri SACCO Abahizi Dukire ya Mwendo kuko yagaragaje kwiteza imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, aranenga abantu badakora bakirirwa mu masengesho maze bajya kubwiriza ubutumwa bagasaba abakristu kubashakira amatike.
Abaturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi barishimira ko ingabo z’u Rwanda rw’ubu zitandukanye cyane n’abasirikare bo muri Leta ya mbere ya Jenocide.
Bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Rulindo babyariye iwabo bavuga ko akenshi abo babyaranye batabafasha ariko ngo n’iyo bemeye abana babo biragorana kubandikisha mu bitabo by’amategeko.
Mu nama yabaye tariki 19/09/2012 i Addis Abeba muri Ethiopie, Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) kasabye ubuyobozi bwa Leta ya Congo (RDC) gushyira mu bikorwa ibyo isabwa na M23 kugira ngo amahoro agaruke muri icyo gihugu.
Ku kigo cyigisha imyuga cyo mu Irango ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, ntibishimira umubare w’urubyiruko rwitabira amasomo ahatangirwa kuko ari mukeya.
Umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ( AERG-ESPANYA) riherereye mu karere ka Nyanza wizihije isabukuru y’imyaka 9 umaze ushinzwe kuwa gatandatu tariki 22/09/2012.