Minisiteri y’umutekano irateganya kujya yegera abaturage mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu ya Canada iratangaza ko izirengagiza ibivugwa n’ihuriro ry’umuryango w’abibumbye rirwanya iyica rubozo maze yohereze Léon Mugesera mu Rwanda akivanwa mu bitaro.
Inyandiko yanditswe na minisiteri y’ingabo mu 1992 yerekana ko ingabo zahoze ari iz’u Rwanda zari zifite ibisasu byo mu bwoko bwa SAM 16 missiles byakoreshejwe mu iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.
U Rwanda na Misiri byiyemeje gukomeza guhererekanya ubunararibonye mu bikorwa bya gisivili na gisirikare.
Abunganira mu mategeko Abanyarwanda bari baratunzwe agatoki na raporo y’umucamanza Louis Bruguere, Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, biteguye gutanga ikirego ku cyo bise isebanya, nyuma y’aho raporo yakozwe n’umucamanza w’Umufaransa Marc Trévidic igaragaje ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe n’abari ku ruhande rwe.
Amasezerano Guverinoma ya Kinshasa yagiranye n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta ya Kigali ashobora guhungabanya ibyari bimaze kugerwaho mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda yishimiye raporo yakozwe n’abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux, ku ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana. Iyo raporo igaragaza ko igisasu cya missile cyayirashe kitaturutse i Masaka ahubwo cyaturutse mu birindiro bya gisirikari bya Kanombe.
Igisasu cyahanuye indege yari itwaye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Juvénal Habyarimana cyarashwe n’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda.
Umuryango FPR-Inkotanyi uravuga ko Dr Theogene Rudasingwa yinjiye muri uwo muryango mu mwaka w’1990 atigeze ahinduka kuko yinjiye muri FPR avuye mu rindi shyaka ryitwaga FROLINA ryarwanyaga FPR icyo gihe bazi ko yahindutse ariko ibyo akora bigaragaza ko atigeze ahinduka.
Ishyaka rya FPR-Inkotanyi riratangaza ko nta gahunda rifite yo guhindura Itegeko Nshinga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose ngo rikunde riheshe Perezida Paul Kagame ikindi gihe cyo kuyobora nk’uko byakunzwe kwibazwa na benshi.
Bwana Nepomuscene Masirika, umuyobozi wungirije muri komisiyo yo kwaka intwaro abazitunze mu buryo butemewe n’amategeko mu Burundi akaba n’umufasha w’ukuriye polisi muri icyo gihugu, arashinjwa n’umuryango w’abibumbye gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR).
Senateri Mukasine Marie Claire, Perezida mushya w’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo (APNAC-RWANDA), tariki 09/01/2012, yavuze ko komite nshya izakorana ubushake n’umurava kugira ngo inshingano za APNAC zigerweho.
Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Ministiri Li Yuan Chao , ushinzwe ibikorwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rya Communist Party of China, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Tariki 10/01/2012 hateganyijwe igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, yo guhererekanya inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika izishyurwa, u Bushinwa bwageneye u Rwanda.
Patrice Mulama wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Itangazamakuru (MHC), kuri uyu wa mbere, yakuwe ku mirimo ye. Emmanuel Mugisha wari usanzwe ashinzwe iterambere ry’itangazamakuru n’umwuga muri uru rwego, niwe ugiye kuruyobora by’agateganyo.
Inama Njyanama idasanzwe y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 07/01/2012 yafashe icyemezo cyo guhagarika umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere, Mushaija Godfrey, igihe cy’amezi atatu azira kurangara mu irushanwa ry’uturere mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa aho akarere ka Rwamagana kabaye aka nyuma mu gihugu (...)
Umusaza Haguma Francois w’imyaka 74 y’amavuko atuye mu kagari ka Ngambi umurenge wa Mbazi akarere ka Nyamagabe aravuga ko arimo gutotezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Ngambi, Ukunzuwe Epiphany, amuziza ko yamushinjije ko yanyereje amadosiye ya Gacaca akaburirwa irengero.
Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabereye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyaniuka mu karere ka Burera tariki 08/01/2012, abanyamuryango bavuze ko FPR- Inkotanyi imaze kubageza kuri byinshi.
Abagabo batatu bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Karubungo, tariki 07/01/2012, bangiwe gusezerana imbere ya rubanda kuko byagaragaye ko batita ku nshingano zo gufasha abo babyaranye bakabata bakajya gushaka abandi.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana ishyaka rya ANC (African National Congress) ryo muri Afurka y’Epfo yabaye tariki 08/01/2012.
Sous Lieutenant Harerimana Gaspard wabarizwaga mu mutwe wa FOCA na mugenzi we n’abandi basivili icyenda batahutse mu Rwanda. Babaye aba mbere batashye kuva aho Loni na HCR bisinyiye amasezerano yo kurangiza ubuhunzi burundu ku Banyarwanda tariki ya 31/06/2013.
Bamwe mu bana bitabiriye inama ya 7 y’igihugu y’abana baravuga ko hagiye gutangira gahunda yiswe “Gira Inshuti”, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’abana baturuka mu miryango yifashije n’iy’abatishoboye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah mu nama y’isuzuma ry’ibyakozwe mu karere, yasabye abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yose igize aka karere kwita ku isuku yo mu ngo no ku mubiri.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruratangaza ko rugiye gufatanya n’inzego za leta zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.
Kuwa Kane mu masaha ya saa Saba, abaturage batuye mu mudugudu w’Amahoro uherereye mu kagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru, batunguwe n’iturika ry’umuriro w’amashanyrazi ya EWSA, ryateje inkongi y’umuriro yangirije byinshi mu bikoresho byo mu mazu yabo.
Ubwo yasuraga akarere ka Bugesera, tariki 05/01/2012, Makombe Jean Marie Vianney, umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, yasabye abayobozi kwegera abaturage kugirango babashe kubakemurira ibibazo ibyananiranye bikajyanwa mu nkiko.
Mu karere ka Rubavu haravugwa ba rwiyemeza mirimo bakira amahoro y’akarere baka abaturage amahoro y’ikirenga bakayirira. Ubuyobozi bw’akarere, tariki 05/01/2012, bwatangarije abanyamakuru ko bwabimenye ubwo babiri muri aba ba rwiyemezamirimo bashwanye maze bakaregana mu buyobozi.
Kuva tariki 02/01/2012 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa urupapuro rw’inzira rwa laissez-passer rushya. Uretse kuba ikoranye ubuhanga ku buryo nta muntu wapfa kuyigana, iyi laissez-passer nshya yemerera uyifite kujya no mu gihugu cya Sudani y’Amajyepho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25 yari imaze imyaka 17 itarashyingurwa rugiye kuzura.
Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakoreye uruzinduko ku bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kanombe mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakomerekejwe n’igisasu cya Grenade cyaturikiye i Remera bamerewe.