• Minisiteri y’umutekano yiyemeje gusubiza ibyifuzo by’abaturage

    Minisiteri y’umutekano irateganya kujya yegera abaturage mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.



  • Igishushanyo kigerageza kwerekana Mugesera yanga koherezwa mu Rwanda.

    Mugesera azoherezwa mu Rwanda avuye mu bitaro

    Minisiteri y’umutekano mu gihugu ya Canada iratangaza ko izirengagiza ibivugwa n’ihuriro ry’umuryango w’abibumbye rirwanya iyica rubozo maze yohereze Léon Mugesera mu Rwanda akivanwa mu bitaro.



  • Iyi nyandiko yerekana neza ko missile SAM 16 zari mu ntwaro zagombaga kugurwa.

    Ex-FAR yari ifite ibisasu byakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana

    Inyandiko yanditswe na minisiteri y’ingabo mu 1992 yerekana ko ingabo zahoze ari iz’u Rwanda zari zifite ibisasu byo mu bwoko bwa SAM 16 missiles byakoreshejwe mu iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.



  • U Rwanda na Misiri bizakomeza kongera guhererekanya ubunararibonye

    U Rwanda na Misiri byiyemeje gukomeza guhererekanya ubunararibonye mu bikorwa bya gisivili na gisirikare.



  • Abunganira Leta y’u Rwanda biteguye gutanga ibirego nyuma ya raporo Trévidic

    Abunganira mu mategeko Abanyarwanda bari baratunzwe agatoki na raporo y’umucamanza Louis Bruguere, Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, biteguye gutanga ikirego ku cyo bise isebanya, nyuma y’aho raporo yakozwe n’umucamanza w’Umufaransa Marc Trévidic igaragaje ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe n’abari ku ruhande rwe.



  • Kongo yagiranye amasezerano na FDLR rwihishwa

    Amasezerano Guverinoma ya Kinshasa yagiranye n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta ya Kigali ashobora guhungabanya ibyari bimaze kugerwaho mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.



  • U Rwanda rwishimiye ibyavuye muri raporo ya Trévidic

    Guverinoma y’u Rwanda yishimiye raporo yakozwe n’abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux, ku ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana. Iyo raporo igaragaza ko igisasu cya missile cyayirashe kitaturutse i Masaka ahubwo cyaturutse mu birindiro bya gisirikari bya Kanombe.



  • Umucamanza Marc Trevidic.

    Indege ya Habyarimana yarashwe n’ingabo zahoze ari iz’u Rwanda

    Igisasu cyahanuye indege yari itwaye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Juvénal Habyarimana cyarashwe n’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda.



  • Rudasingwa ntiyahindutse ariko Gahima yarahindutse

    Umuryango FPR-Inkotanyi uravuga ko Dr Theogene Rudasingwa yinjiye muri uwo muryango mu mwaka w’1990 atigeze ahinduka kuko yinjiye muri FPR avuye mu rindi shyaka ryitwaga FROLINA ryarwanyaga FPR icyo gihe bazi ko yahindutse ariko ibyo akora bigaragaza ko atigeze ahinduka.



  • FPR yahakanye ibivugwa ko Perezida Kagame aziyongeza manda

    Ishyaka rya FPR-Inkotanyi riratangaza ko nta gahunda rifite yo guhindura Itegeko Nshinga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose ngo rikunde riheshe Perezida Paul Kagame ikindi gihe cyo kuyobora nk’uko byakunzwe kwibazwa na benshi.



  • Umuyobozi mu Burundi arashinjwa gufasha FDLR

    Bwana Nepomuscene Masirika, umuyobozi wungirije muri komisiyo yo kwaka intwaro abazitunze mu buryo butemewe n’amategeko mu Burundi akaba n’umufasha w’ukuriye polisi muri icyo gihugu, arashinjwa n’umuryango w’abibumbye gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR).



  • Abayobozi bashya ba APNAC bahize kuba intangarugero mu rwego mpuzamahanga

    Senateri Mukasine Marie Claire, Perezida mushya w’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo (APNAC-RWANDA), tariki 09/01/2012, yavuze ko komite nshya izakorana ubushake n’umurava kugira ngo inshingano za APNAC zigerweho.



  • Umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa yasuye u Rwanda

    Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Ministiri Li Yuan Chao , ushinzwe ibikorwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rya Communist Party of China, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.



  • U Bushinwa bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari

    Tariki 10/01/2012 hateganyijwe igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, yo guhererekanya inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika izishyurwa, u Bushinwa bwageneye u Rwanda.



  • Patrice Mulama yasimbuwe ku buyobozi bwa MHC

    Patrice Mulama wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Itangazamakuru (MHC), kuri uyu wa mbere, yakuwe ku mirimo ye. Emmanuel Mugisha wari usanzwe ashinzwe iterambere ry’itangazamakuru n’umwuga muri uru rwego, niwe ugiye kuruyobora by’agateganyo.



  • Mushaija Godfrey yahagaritswe ku kazi azira uburangare

    Inama Njyanama idasanzwe y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 07/01/2012 yafashe icyemezo cyo guhagarika umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere, Mushaija Godfrey, igihe cy’amezi atatu azira kurangara mu irushanwa ry’uturere mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa aho akarere ka Rwamagana kabaye aka nyuma mu gihugu (...)



  • Avuga ako atotezwa azira gushinja umuyobozi kunyereza amadosiye ya Gacaca

    Umusaza Haguma Francois w’imyaka 74 y’amavuko atuye mu kagari ka Ngambi umurenge wa Mbazi akarere ka Nyamagabe aravuga ko arimo gutotezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Ngambi, Ukunzuwe Epiphany, amuziza ko yamushinjije ko yanyereje amadosiye ya Gacaca akaburirwa irengero.



  • Kagitega: FPR- Inkotanyi yateje imbere imibereho y’abaturage

    Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabereye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyaniuka mu karere ka Burera tariki 08/01/2012, abanyamuryango bavuze ko FPR- Inkotanyi imaze kubageza kuri byinshi.



  • Munyantore Jean Bosco yangiwe gusezerana kuko atita kunshingano ze

    Gatsibo: babujijwe gusezerana kuko batuzuza inshingano zabo

    Abagabo batatu bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Karubungo, tariki 07/01/2012, bangiwe gusezerana imbere ya rubanda kuko byagaragaye ko batita ku nshingano zo gufasha abo babyaranye bakabata bakajya gushaka abandi.



  • Perezida Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 100 y’ishyaka rya ANC

    Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana ishyaka rya ANC (African National Congress) ryo muri Afurka y’Epfo yabaye tariki 08/01/2012.



  • Abarwanyi babiri bari mu mutwe wa FOCA n’abasivili icyenda batahutse

    Sous Lieutenant Harerimana Gaspard wabarizwaga mu mutwe wa FOCA na mugenzi we n’abandi basivili icyenda batahutse mu Rwanda. Babaye aba mbere batashye kuva aho Loni na HCR bisinyiye amasezerano yo kurangiza ubuhunzi burundu ku Banyarwanda tariki ya 31/06/2013.



  • Abana bo mu Rwanda bagiye gutangiza gahunda yitwa “Gira Inshuti”

    Bamwe mu bana bitabiriye inama ya 7 y’igihugu y’abana baravuga ko hagiye gutangira gahunda yiswe “Gira Inshuti”, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’abana baturuka mu miryango yifashije n’iy’abatishoboye.



  • Nyanza: Isuku yo mu ngo no ku mubiri ni bimwe mu bigiye kwitabwaho

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah mu nama y’isuzuma ry’ibyakozwe mu karere, yasabye abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yose igize aka karere kwita ku isuku yo mu ngo no ku mubiri.



  • Burera: Urubyiruko rwiyemeje gufatanya n’inzego za leta kurwanya ibiyobyabwenge

    Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruratangaza ko rugiye gufatanya n’inzego za leta zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.



  • Kacyiru: Umuriro w’amashanyarazi watwikiye abaturage ibikoresho

    Kuwa Kane mu masaha ya saa Saba, abaturage batuye mu mudugudu w’Amahoro uherereye mu kagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru, batunguwe n’iturika ry’umuriro w’amashanyrazi ya EWSA, ryateje inkongi y’umuriro yangirije byinshi mu bikoresho byo mu mazu yabo.



  • Bugesera: abayobozi barashishikarizwa kwegera abaturage

    Ubwo yasuraga akarere ka Bugesera, tariki 05/01/2012, Makombe Jean Marie Vianney, umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, yasabye abayobozi kwegera abaturage kugirango babashe kubakemurira ibibazo ibyananiranye bikajyanwa mu nkiko.



  • Rubavu: Abasoresha batse abaturage imisoro y’ikirenga

    Mu karere ka Rubavu haravugwa ba rwiyemeza mirimo bakira amahoro y’akarere baka abaturage amahoro y’ikirenga bakayirira. Ubuyobozi bw’akarere, tariki 05/01/2012, bwatangarije abanyamakuru ko bwabimenye ubwo babiri muri aba ba rwiyemezamirimo bashwanye maze bakaregana mu buyobozi.



  • Laissez-passer nshya

    Laissez-passer nshya ikoreshwa no muri Sudani y’Amajyepfo

    Kuva tariki 02/01/2012 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa urupapuro rw’inzira rwa laissez-passer rushya. Uretse kuba ikoranye ubuhanga ku buryo nta muntu wapfa kuyigana, iyi laissez-passer nshya yemerera uyifite kujya no mu gihugu cya Sudani y’Amajyepho.



  • Umuyobozi w

    Imibiri 25000 y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu cyubahiro

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25 yari imaze imyaka 17 itarashyingurwa rugiye kuzura.



  • Uwamugaye nawe yakomerekejwe na Grenade mu nda

    Minisitiri Binagwaho yasuye abakomerekejwe na Grenade i Remera

    Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakoreye uruzinduko ku bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kanombe mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakomerekejwe n’igisasu cya Grenade cyaturikiye i Remera bamerewe.



Izindi nkuru: