• Abanyeshuri ba College Karambi bavoma mu gishanga.

    Ikibazo cy’amazi giteye inkeke muri College Karambi

    Abanyeshuri biga mu kigo cya College Karambi kiri mu murenge wa Kabagari wo mu karere ka Ruhango baratangaza ko kuba ikigo bigamo kitagira amazi bigira ingaruka ku buzima no ku myigire byabo.



  • Ibiciro by’ingendo bigiye kugabanuka

    Mu nama cyagiranye n’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda, tariki 19/01/2012, ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) cyatangaje ko kigiye kumanura ibiciro by’ingendo.



  • Imiryango y’abakozi ba BRALIRWA bishwe n’abacengezi barishimira ubufasha bahabwa

    Ubwo bibukaga abakozi ba BRALIRWA 36 bishwe n’abacengezi ku Gisenyi (Rubavu) tariki tariki 19/01/1998, abasigaye bo mu miryango y’izi nzirakarengane yibumbiye mu ishyirahamwe “Girimpuhwe” bashimiye BRALIRWA ukuntu ikomeje kubatera inkunga.



  • Bumvaga nta burenganzira bw’impunzi bafite

    Abanyarwanda batahutse tariki 18/01/2012 i Rusizi bava muri Congo baravuga ko icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda ntacyo cyari kibabwiye kuko n’ubundi ubuzima babagamo butari ubw’abantu bafite uburenganzira bw’impunzi.



  • Ihagarikwa rya bamwe mu basirikare bakuru ntaho bihuriye n’amabuye y’agaciro yo muri Congo

    Umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Col. Joseph Nzabamwita, yatangaje ko guhagarikwa kw’abasirikare bakuru bane (4) bo mu ngabo z’igihugu n’icyo bakurikiranyweho ntaho bihuriye n’ibyavuzwe mu cyegeranyo cyasohowe n’umuryango w’abibumbye ku itariki 30 ukuboza 2011, cyavugaga ko u Rwanda na bimwe mu bihugu byo muri aka karere (...)



  • Umuyobozi w

    Gatsibo: umuyobozi w’akagari yirukaniwe ruswa

    Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage batishimiye imikorere ye, Niyonshuti Gilbert, umuyobozi w’akagari ka Kigasha mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo yirukanywe ku mirimoye kubera ruswa.



  • Abaturage bitabiriye uruzinduko rwa Guverineri ari benshi.

    Mu murenge wa Muyira ntibakivuza induru kubera inzara

    Ubwo umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yasuraga abaturage bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, tariki 18/01/2012, bamugaragarije ko batakivuza induru kubera inzara nk’uko mu myaka ishize byari bimeze muri ako gace.



  • Rusizi:Hatahutse Abanyarwanda 132 bavuye muri Congo

    Abanyarwanda 132 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Tariki 18/01/2012, bakiriwe mu nkambi yakirirwamo impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.



  • Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi ba Gicumbi kwegera abo bayobora

    Gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu ntara y’amajyaruguru byabereye mu mu murenge wa Kaniga wo mu karere ka Gicumbi maze umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abayobozi kwegera abo bayobora.



  • Brig. Gen. Richard Rutatina

    Abasirikare bakuru bane bafungiwe ubucuruzi butemewe

    Kuva tariki 17/01/2012, Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo, maze bahita bafungirwa mu ngo zabo bazira imyitwarire mibi.



  • Abikorera barasabwa gufasha abahinzi kubona amasoko y’umusaruro wabo

    Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Karibata, asanga abikorera bakwiye gushora imari yabo no mu bikorwa bifasha abahinzi kugurisha ibihingwa beza. Abitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari abacuruzi binubira ko batabona aho bagurisha umusaruro wabo.



  • Icyobo yashyizemo umurambo aho yimukiye.

    Kamonyi: Yishe umugore we hashira amezi 6 bitaramenyekana

    Umugabo witwa Rudasingwa Gaspard utuye mu kagari ka Mbati mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi aremera ko yishe umugore we Nyiramana Beltilde. Hari hashize amezi arenga atandatu nta uzi aho uwo mugore aba.



  • “Raporo Trevidic iraganisha ku iherezo ry’ibishinjwa u Rwanda" –Karugarama

    Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, ejo, yatangaje ko raporo y’umucamanza w’Umufaransa, Marc Trevidic, iganisha ku kurangiza ibirego bimaze imyaka itandatu biregwa aba ofisiye icyenda bakuru b’u Rwanda ku kuba bararashe indege ya Habyarimana.



  • U Rwanda rwitabiriye irahira rya Perezida wa Liberia

    Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yitabiriye irahira rya Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberiya ahagarariye Perezida Kagame.



  • Hatangiye umukwabu wa koperative za baringa

    Ikigo gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda (RCA) cyatangiye umukwabu wo guca mu Rwanda amakoperative ya baringa agera ku 150.



  • Arishyuza miliyoni n’igice kubera ko bamuririye imbwa ze

    Gatera Jean Bosco utuye mu kagali ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera arasaba indishyi ingana n’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ku bantu bamuririye imbwa ebyiri zamurindiraga urwuri.



  • Umuyobozi wa UN Habitat ashima uburyo u Rwanda rwita ku miturire

    Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe imiturire ku isi (UN Habitat), Dr. Joan Clos, ashima uburyo u Rwanda rwita ku miturire ruteza imbere imijyi ifite isuku.



  • Nyabyenda (mucoma) afite agahanga k

    Rilima: Bibye imbwa bayigaburira abaturage bababwira ko ari ihene

    Abagabo batanu bari mu maboko ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bazira kwiba imbwa y’umuturanyi wabo maze bakayotsamo za mushikake (brochettes) bakaziha abaturage bababwira ko ari inyama z’ihene.



  • Andi makuru mashya ku mutangabuhamya wa Bruguiere; Abdul Ruzibiza

    Nyuma yo kwivuguruza ku buhamya yatanze ku mucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguiere, muri 2008, hari amakuru mashya agaragaza ko ibintu byose Abdul Ruzibiza yavuze byari ibihuha ibindi ari ibihimbano. Ruzibiza yari agamije kwibonera Visa imugeza i Burayi.



  • Abarimu n’abasirikare bazajya bongerwa imishahara buri myaka 3

    Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, yavuze ko abarimu n’abasirikare bagiye kwitabwaho ku kibazo cy’imishahara ku buryo buri myaka itatu imishahara yabo izajya yongerwa bigendeye ku buryo bitwara ku kazi.



  • Amasengesho yari yitabiriwe n

    "Imana iguha ibyangombwa ngo ukore ibisigaye" - Perezida Kagame

    Mu gikorwa cy’amasengesho y’abayobozi bakuru cyabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yasabye abantu kutaba intashima ahubwo bagashimira Imana ibyo yabahaye kuko mu gushima bivamo guhabwa. Avuga ko Imana itakorera umuntu buri cyose yifuza ahubwo ko imuha ibyangombwa byo gukora ibyo akeneye.



  • Minisitiri Nsengimana arashima ibikorwa bya AGR

    Minisitiri w’Urubyiruko, Nsengimana Philbert, arashimira Abagide uruhare bagira mu guteza imbere umunyarwandakazi bahereye ku bana bato.



  • Huye: imisoro n’amahoro bizavamo miliyoni zisaga 800 muri 2011-2012

    Akarere ka Huye kiyemeje ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2011-2012 amafaranga azava mu misoro n’amahoro azaba angana na miliyoni 804, ibihumbi 263, n’amafaranga 625.



  • General Mugaragu wari umuyobozi muri FDLR yishwe

    General Leodomir Mugaragu, umwe mu bayobozi bakuru bo mu mutwe wa FDLR umuryango mpuzamahanga ufata nk’umutwe w’iterabwoba, kuwa Gatanu ushize yishwe n’umwe mu ngabo yo mu mutwe wa Mai Mai nawo ukorera mu mashyamba ya Congo.



  • Inzu Nyirambonigaba yakodesherejwe n

    Huye: Umuryango w’abantu 6 wamaze amezi abiri uba mu kiraro cy’ingurube

    Nyirambonigaba Ancile, umupfakazi w’imyaka 36 n’abana be batanu barimo impanga ebyiri z’amezi atanu batuye mu mudugudu wa Gahenerezo wo mu murenge wa Huye wo ma karere ka Huye, bamaze amezi abiri bibera mu kiraro cy’ingurube.



  • Ibimenyetso bigaragaza ko BEM Habyarimana atera inkunga FDLR

    Kigali Today yabonye inyandiko zigaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Emmanuel BEM Habyarimana, yahaye umutwe w’inyeshyamba za FDLR amadolari y’Amerika 4000 mu rwego rwo kuzishyigikira mu gikorwa cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda.



  • Abakurikiranyweho gutera grenade mu gihugu bakatiwe

    Abahamwe n’ibyaha byo gutera ibisasu bya grenade hirya no hino mu gihugu muri 2010 bakatiwe ibihano bitandukanye n’urukiko rukuru, uyu munsi tariki 13/01/2012.



  • Harimo abanyeshuri batarajya ku ishuri bategereje amafaranga bakoreye.

    Rutsiro: kwigaragambya byatumye bahembwa ikirarane cy’amezi 2

    Nyuma y’amezi agera kuri abiri badahembwa, abaturage bakora mu buhinzi bw’icyayi mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro, tariki 12/01/2012, barigaragambije basaba guhembwa.



  • Barasaba ubufasha mu kwishyuza miliyoni imwe n’igice

    Abakozi bagera kuri 23 bari abafundi n’ababafasha mu kazi ko kubaka baravuga ko bambuwe amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice na rwiyemeza mirimo witwa Claude ubwo bubakaga isomero ry’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.



  • Ntibumva impamvu badahabwa ingurane z’imirima yabo

    Abaturage bafite amasambu ahazubakwa uruganda rutunganya soya mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza batarabona ingurane ku mirima yabo izubakwamo Uganda rutunganya soya baribaza impamvu badahabwa amafaranga yabo kandi abandi bagiye kumara ibyumweru bigera kuri bitatu bayabonye.



Izindi nkuru: