Abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Uwinkingi na Kitabi bataka ko icyayi cyabo kiri kuma, biturutse ku bishorobwa bikirya imizi.
Mu mateka y’umuco w’Abanyarwanda nta mugore wakamaga inka, nta mugore wuriraga inzu ngo ajye gusakara, nta mugore wavuzaga ingoma mu guhamiriza kw’Intore kuko iyo mirimo yari iy’abagabo gusa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, muri Cercle Sportif ya Kigali, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi ishami ry’u Rwanda, yahasoreje amahugurwa ngarukakwezi yagiye iha abarimu bakuru muri Karate Shotokan, kuva muri Kamena 2024.
Ku wa 21 Ukuboza, kuri Petit Stade Amahoro i Remera hasorejwe shampiyona ya Tennis ikinirwa ku meza 2024 yegukanywe n’ikipe ya Vision TTC yahize izindi.
Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo).
Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.
Kuri iki Cyumweru,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.
Bamwe mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba, batangiye guhendukirwa n’ibiribwa kuko bimwe byatangiye kwera ku buryo ntawatinya kwakira umushyitsi wamusuye.
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya NCPB yo muri Kenya yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe ya Handball yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati ryaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 15 Ukuboza itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.
Ibipimo by’ubuzima bigaragaza ko igwingira mu Karere ka Kamonyi ryari kuri 21% mu myaka ibiri ishize (muri 2022), ariko aka Karere kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa bako bakaba bararigabanyije, rigera ku 10% muri uyu mwaka wa 2024.
Iyo aba akiriho, Musenyeri wa mbere wo mu Karere k’ibiyaga bigari, umunyarwanda Aloys Bigirumwami yari kuba afite imyaka 120. Icyakora n’ubwo yagiye, abakirisitu Gatorika n’abanyarwanda muri rusange bafite umurage yabasigiye.
Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.
Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Ukuboza, Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 21 Ukuboza yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu basaga 300, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yasabye ba Minisitiri b’Ingabo n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gufata umwanya bagasuzumira hamwe ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ku wa 20 Ukuboza 2024,Rayon Sports yakoze inama ya mbere yahuje ubuyobozi bushya kuva ku rwego rukuru aho abayitabiriye batarimo Munyakazi Sadate baganiriye ku igurwa ry’abakinnyi,imikoreshereze y’umutungo n’ibindi.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 waatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe na Rutikanga Joseph, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamasheke.
Abagabo babiri batawe muri yombi muri Zambia bashinjwa ko ari abapfumu bahawe akazi ko gukorogera umukuru w’igihugu agahinduka ikiburaburyo
Abantu bane bishwe, abandi barenga 60 barakomera nyuma y’uko umuntu yaboneje imodoka mu kivunge cy’abantu bari bagiye guhaha ibya noheli mu isoko ryo mu mujyi wa Magdeburg uri mu Burasirazuba bw’Ubudage.
Abahanga mu buvuzi n’abo mu bijyanye n’uruhererekane rutuma imiti igera ku bayikeneye, bemeza ko iyo idatanzwe mu buryo bwagenwe, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko igera aho ikananirwa kubavura.
Ishuri ribanza ryigenga rya Les Petits Pionniers mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ryasangiye Noheli n’abanyeshuri baryigamo n’abo baturanye, mu rwego rwo kubafasha kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwa 2025.
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Engie Energy Access Rwanda yashyiriyeho abayigana poromosiyo yabafasha gutunga smartphone zigezweho badahenzwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza ari mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Nelly Mukazayire, wagizwe Minisitiri wa Siporo na ho Uwayezu François Regis agirwa Umunyamabanga Uhoraho.
Daniella Atim wahoze ari umugore w’icyamamare mu muziki, Jose Chameleone wo muri Uganda, yatangaje ko impamvu yatumye batandukana ahanini, ari ukunywa inzoga nyinshi bikajyana n’ubusinzi bukabije.
Umuryango rusange w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (Association Générale des Handicapées du Rwanda- AGHR) tariki 18 Ukuboza 2024, wahurije hamwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo abo mu nzego za Leta bashinzwe imyubakire, ndetse n’amahuriro y’abantu bafite ubumuga, baganirira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agenga (…)
Rungu ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ukora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Abahinzi bishimira gahunda ya ‘Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ bashyiriweho, yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko ibafasha, ariko muri bo hari abifuza kwigishwa uko babarirwa igihe ibihingwa byangiritse kugira ngo bajye bamenya niba ibyo bagenewe bijyanye n’ibihombo bagize.
Umudugudu wa Gakoma, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, umaze imyaka irindwi utarangwamo icyaha.
Intara y’Iburasizuba niyo ibarizwamo inzuri nyinshi zirenga 10,000 ikaba ari nayo ifite inka nyinshi ahanini ziba mu nzuri, zikagera ku mazi zikoze ingendo ndende. Ibi byiyongera ku kibazo cy’izuba gikunze kuharangwa, kigatera inka gusonza.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malariya irakekwa kuba ari yo nyirabayazana y’icyorezo giherutse guhitana abantu barenga 80, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe gukumira indwara ku mugabane wa Africa (Africa CDC).
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abanyarwanda kwirinda ibintu byose byahungabanya umutekano, muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bisoza umwaka wa 2024.
Mu mpera z’umwaka usanga imijyi yo hirya no hino mu gihugu yarimbishijwe mu buryo butandukanye, hashyizwe imitako ku nyubako, igaragaza uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Isesengura ku itangwa ry’Amasoko ya Leta ryakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda, rigaragaza ko inzego zishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta zitabwira abantu ko hari isoko runaka ririmo gupiganirwa, kugira ngo abayobozi n’abandi bakozi ba Leta biheshe ayo masoko cyangwa bahabwe ruswa.
Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ririmo guhuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusezerera Gicumbi HT na UB Sports muri 1/4.
Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste, wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere.
Mu myaka icumi ishize, umubyeyi utuye i Kigali yafashwe na Kanseri yo mu bihaha ubwo yari atwite ubugira kabiri.
N’ubwo mu Karere ka Huye hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi kimwe mu byatumye bigenda bigerwaho, ngo ni ukuba ababyeyi baragiye batozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.
Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abantu gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko umuntu uyatanze agirirwa ibanga ku buryo nta wahungabanya umutekano we.
Benshi mu bafite ubumuga butandukanye baracyahura n’imbogamizi zo kubona akazi, haba muri Leta cyangwa mu bikorera. Nyamara ibyo bamwe batekereza kuri abo bafite ubumuga ko badashoboye bigaragara ko atari byo, kuko iyo bahawe amahirwe bakora neza kandi bagatanga umusaruro.
Tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA). Mugwiza Désiré wari usanzwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024.
Muri Nigeria, umusore wari wakatiwe igihano cyo kwicwa azira kwiba inkoko n’amagi yayo, yemerewe imbabazi.