Abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yavuguruye inyubako z’icyo kigo mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ariko bagaragaza imbogamizi z’abakozi bake zituma badahabwa serivisi uko bikwiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abayobozi n’Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Visi Perezida n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare. Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.
Inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko mu bihugu byinshi by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika, hakigaragara icyuho cy’ubumenyi buke ku bakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Perezida Paul Kagame yashimiye John Dramani Mahama, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Ghana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo, mu Kagari ka Nganzo, ahacukurwa amabuye y’agaciro na Kompanyi ya Ruli Mining, barasaba ko kubimurira mu macumbi asigasira ubuzima bwabo, byakorwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi batuye mu manegeka.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024 Perezida Kagame uri i Nouakchott yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku kwagura umubano mu nzego zirimo uburezi, umutekano, imikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.
Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya.
Umuhanzi w’Umunyanigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido yagaragaje ko hakenewe ubuyobozi bufite icyerekezo kugira ngo Abanyanigeria n’Igihugu cyabo gitere imbere muri rusange.
Nyuma y’uko kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzu imwe mu ziraramo abakobwa biga muri GS Runyombyi yahiye igakongokeramo ibikoresho byabo byose, abo banyeshuri uko ari 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024.
Abikorera bafite ubumuga mu Rwanda barasaba kurenganurwa kubera igihombo baterwa no gutanga imisoro ingana nk’iyo abandi batanga, nyamara bo baba bishyuye ikiguzi kirenzeho mu gihe cyo kurangura, mu ngendo ndetse no mu gihe cyo gucuruza, kubera ko aho bageze hose bakenera abakozi bo kubafasha.
Nyirahakizimana Annualite, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, avuga ko ukwezi kugiye gushira atarabona ababyeyi bwite b’umwana wo mu kigero cy’umwaka n’amezi atandatu yatoraguye mu muferege.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasabye ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, kumva ko gukumira no guhana Jenoside ari inshingano.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye hari ahantu hamwe na hamwe hari insinga z’amashanyarazi ziri hasi, izindi ziri hafi cyane ku buryo n’abana babasha kuzikoraho. Ibi bituma abahatuye baba bafite impungenge ko abana bashobora kuzikubaganya bakicwa n’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) buvuga ko bwugarijwe n’ikibazo cy’umubare munini w’abanyamuryango batarumva akamaro ko gutanga umusanzu nk’uko bikwiye, bigatuma hari umubare w’amafaranga arenga miliyoni 30 ataboneka ku yateganyijwe.
Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje ikomeza kwitwa IBUKA, nyuma y’uko yari imaze igihe ibiganiraho. Uku kwihuza kw’iyi miryango, bibaye mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo muri Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou, kuri iki Cyumweru yerekeje mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal aho yatumijwe n’ikipe ya Sporting Club Braga yo mu cyiciro cya mbere, yamushima akagurwa.
Ikigo cy’u Rwanda cyita ku Buzima (RBC), mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri kirateganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, muri gahunda isanzwe ya RBC yo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) yo muri 2017, igaragaza ko 60% by’abana b’abahungu na 37% by’abakobwa bahuraga n’ihohoterwa rikorerwa ku mubiri (physical violence). Iyo mibare kandi yerekana ko 24% by’abana b’abakobwa na 10% by’abahungu ari bo bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho (…)
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation hagiye kubakwa ibigo by’urubyiruko mu Turere twose tugize Igihugu.
Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, gishinzwe imicungire y’inyubako za Siporo ziri i Remera na Pariki ya Nyandungu, cyeretse bamwe mu bagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), amahirwe bafite mu kubyaza umusaruro icyanya cy’imikino n’imyidagaduro kiri i Remera, kikaba kugeza ubu kigizwe n’inyubako nini za BK Arena, Sitade (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024 i Kigali mu Gakiriro ka Gisozi habereye impanuka yatewe no gucika feri kw’imodoka itwara ibishingwe yavaga i Nduba, ikaba yakomerekeje abantu 10 nk’uko ubuyobozi bw’Akagari ka Musezero kabereyemo iyo mpanuka bwabitangaje.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wari wahuruje imbaga. Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, ukaba ari wo wa mbere wa shampiyona aya makipe akunze guhangana ahuriyemo muri iyi sitade kuva yavugururwa.
Mu kiganiro yatanze ubwo yari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye, Perezida Kagame yashimye uko u Bushinwa bugira uruhare mu kuzamura (…)
Ababyeyi, abarezi n’ibigo by’amashuri, barashishikarizwa kumva akamaro k’ibikorwa umunyeshuri ashobora kubangikanya n’amasomo asanzwe, no kubimufashamo, kuko byagaragaye ko ibyo bikorwa bigira uruhare mu gufungura amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko rwiga cyane cyane mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN RAG 724 J yavaga i Kigali yerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, igwa mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bahasiga ubuzima.
Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe. Iryo huriro ribaye ku nshuro ya 22 riteraniyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abikorera, Sosiyete Sivile, abahanga mu nzego zitandukanye, (…)
Abahanzi bahawe amahugurwa mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi bavuga ko basobanukiwe neza ko ubuhanzi atari ukwishimisha cyangwa kunezeza abandi gusa ahubwo ari umutungo umuntu aba afite ushobora kumufasha.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko icyambu cyatashywe ku mugaragaro cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko abaturage b’ibihugu byombi nta kibazo bafitanye.
Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières), watangaje ko utewe impungenge n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Cholera muri Sudani y’Epfo byumwihariko muri Leta ya Upper Nile.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze begura nta gikuba cyacitse ahubwo byerekana ko imyumvire yahindutse aho bananirwa kuzuza inshingano bibwiriza bakegura.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategako (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Kenya cyitwa ‘Kituo cha Sheria’ na cyo gikora mu bijyanye n’amategeko, bakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko abaturage bishimira serivisi z’ubutabera bahabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Kenya. Ni (…)
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Amnesty International, ryatangaje ko Israel iri gukora Jenoside mu Ntara ya Gaza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibijyanye n’Imiti (Rwanda Medical Supply), gihangayikishijwe n’Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bikibereyemo amafaranga y’amadeni angana na miliyari eshatu na miliyoni 500 y’u Rwanda, bikaba bikomeje kudindiza imikorere ya buri munsi y’iki kigo.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro icyambu cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, kikaba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abadepite 16 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bisi barimo bajya muri Kenya mu mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bafashe ingamba zirimo gusezeranya imiryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, no gusubiza mu mashuri abangavu babyariye iwabo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 ku biro bye biherereye ku Kimihurura, cyibanze ku buzima rusange bw’Igihugu. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo) atari icyemezo cya RSSB, (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 muri Sitade nto y’i Remera (Petit Stade Amahoro) harakomeza shampiyona ya Volleyball hakinwa umunsi wa gatanu, aho imikino yose iteganyijwe kuri uyu munsi iri bugire impinduka ku rutonde rwa shampiyona.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, bavuga ko Biguma yagize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside, bakibaza impamvu yatinyutse kujurira kandi azi neza ibyo yakoze, ariko ngo bizeye ubutabera.
Mu gihe u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana bose bige, byagaragaye ko hari abatajyayo, abo bakaba ahanini ari abo mu miryango ibana mu makimbirane.
Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rumaze gufasha abasaga ibihumbi icyenda (9,000) kukabona, naho abarenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa.
Abasaga 850 ni bo bategerejwe i Kigali mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza.