Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, muri Kaminuza ya Siyansi n’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri, habereye ibiganiro bigamije kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imiyobore myiza y’ahazaza ha Afurika hibandwa cyane ku mutekano, amahoro n’iterambere rirambye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yashyizeho Fred Hategekimana nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo hamwe na Jules Higiro nk’Umuyobozi w’Akarere wungirije b’Akarere ka Kayonza.
Mu 2020 u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC 3.0).
Ku Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2025 habaye imikino ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda 2025 muri Golf yegukanwe na Nzanzuwera Celestin na Sezibera Gerald.
Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda hateranye inama y’inteko rusange yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo no gusezerera ikipe ya Orion BBC kubera ubwambuzi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ibirarane byo mu nkiko bidaterwa n’abacamanza, abashinjacyaha cyangwa n’abavoka gusa, ariko n’ababuranyi ubwabo akenshi usanga batinza urubanza, cyangwa bakaburana urwa ndanze.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Evariste Murenzi, yavuze ko uyu munsi bafite mu magororero yose yo mu gihugu abanyamahanga magana atanu bakoze ibyaha bitandukanye.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Domitila Mukantaganzwa yavuze ko ubuhuza hagati y’abafitanye amakimbirane buri gutanga umusaruro mwiza kuva mu myaka itatu ishize aho Leta ishyizeho politiki nshya igenderwaho.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 125 imaze igeze mu Rwanda.
Perezida Patrice Talon wa Benin byari byavuzwe ko yahiritswe ku butegetsi yatangaje ko ababikoze bitabahiriye, kuko ibintu ubu ngo byasubiye ku murongo.
Amarushanwa yiswe ‘Do the Hard Things Challenge’ yateguwe n’ikigo ALX Rwanda gihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo no kugira ubumenyi ku isoko ry’umurimo, ku bufatanye na BK Foundation, yasojwe ku mugoroba wo ku itariki 06 Ukuboza 2025 hatangwa ibihembo bibarirwa mu bihumbi 18 by’Amadolari ya Amerika kuri ba (…)
Uwize muri Kaminuza cyangwa undi wese uzi imibereho y’abanyeshuri baho, nta kabuza ko azi neza akamaro k’amafaranga bahabwa buri kwezi (buruse) abafasha mu mibereho ya buri munsi.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza nibwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo aho Gisagara na APR ziyoboye izindi mu bagabo n’abagore.
Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo Komite Nyobozi y’ako Karere, kubera kutuzuza inshingano zabo ku baturage.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025, itsinda ry’abasirikare ba Benin ryatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko uwari Perezida Patrice Talon yakuwe ku butegetsi.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye na BK Foundation batangije gahunda yo guhugura no kunganira abahinzi n’aborozi mu ishoramari (Integrated Agri Business Program), hagamijwe kubafasha kumenya uko barushaho gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga, bakabukora mu buryo bubabyarira umusaruro mu bucuruzi bwabo.
Alain Jules Hirwa ni umwanditsi w’ibitabo by’imivugo (poems), ni umunyabugeni ndetse akaba n’umuhanga mu gufotora, cyane cyane amafoto yihariye y’ibyo abona atambuka bishimishije (Street photography), ibyo byose bikamufasha mu bwanditsi bwe, ari ho ahera akangurira Abanyarwanda gusoma ibitabo kuko biba birimo ubumenyi buri (…)
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza mu ishuri rikuru rya East African Christian College riri mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali, hatangijwe ku mugaragaro imikino ihuza za Kaminuza.
Umudage Daniel Gathof n’Umuholandi Bart Classens bagize ikipe ya SURF Pro nibo begukanye isiganwa ry’amagare yo mu misozi 2025 ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya gatanu mu gihe BeMC-Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha yaryegukanye mu bagore.
Kuri uyu wa 4 na 5 Ukuboza 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) Claude Bizimana, yitabiriye ihuriro rya 30 rizwi ku izina rya ‘Vendredis de Carrefour’, ryateguwe i Brazzaville guhera tariki 4 na 5 ukuboza 2025, aho u Rwanda rwatumiwe (…)
Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale,nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.
Kuri uyu wa Gatanu i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye tombola y’uko amakipe azakina mu Gikombe cy’Isi 2026 cyizakirwa niki gihugu , Canada na Mexico isiga Brazil na Maroc mu itsinda rimwe ndetse na Senegal mu itsinda rimwe n’Ubufaransa.
Mu Rwanda hatangiye urubuga rushya rwitwa eKash, ruzafasha guhuza serivisi zose z’inyuzabwenge zikoreshwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ibikorwa bitandukanye byubaka abantu binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo, abagize Ambassadors of Christ Choir, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 ukuboza 2025, bateye ibiti bisaga 1,600 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Itsinda ry’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, basoje amahugurwa atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo cy’amahugurwa (BK Academy), biyemeje kuzana impinduka muri iyo banki kugira ngo bafatanye na bagenzi babo mu iterambere ryayo.
Impunzi zisaga 600 zivuye muri Kamanyola zambutse umupaka wa Bugarama, umwe mu yihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Ikigo gikora amashyiga n’ibicanwa bitangiza ikirere hagamijwe kubungabunga ibidukikije, BioMassters, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), cyahaye abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi mu Mudugudu wa Rwabiharamba, amashyiga agezweho 125, hagamijwe kuborohereza kubona ibicanwa, ariko kandi (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, basinye Amasezerano y’Amahoro yari ategerejwe na benshi hirya no hino ku Isi. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanahuye (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, impunzi nyinshi z’Abanyekongo zazindutse zambuka umupaka wa Kamanyola zinjira mu Rwanda, aho zihunga imirwano ikaze irimo kubera mu gihugu cyabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihanganishije ingabo za AFC/M23 n’iza Congo, FARDC ndetse n’izo bafatanyije.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, wamenyekanye cyane muri muzika nka Davido, yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025, aho aje mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi, kibera muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.
Ku mugoroba w’ejo, I Washington habereye inkuru ikomeye, isakara ku isi hose, kandi yandikwa mu mateka ya Afurika y’i Burasirazuba; iyo ni inkuru y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’iterambere hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perediza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bw’uruhare rukomeye yagize kugira ngo intambwe y’amasezerano agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igerweho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba imiryango ivukamo abantu bafite ubumuga kwirinda kubaheza, by’umwihariko abana bavukana ubumuga kuko hari aho bahishwa mu bikari ntibanandikishwe mu bitabo by’irangamimerere.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bamaze gusinya Amasezerano y’Amahoro yari yarananiranye mu gihe kirenga cy’imyaka 30.
Perezida wa Komite y’inzibacyhuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni ziri hagati y’i 150 Frw na 200 Frw kugira ngo yiyubake mu gihe ifite amadeni ya miliyoni zisaga 260 Frw.
Urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa ya ALX Rwanda, azahemberwamo imishinga myiza y’ubucuruzi kurusha iyindi, rwanyuzwe n’imikorere n’inama bagiriwe n’aboyobozi b’ibigo bishamikiye kuri BK Group, zizabafasha kurushaho kunoza no kwagura imikorere yabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko u Rwanda rubona amasezerano ya Washington ateganyijwe gusinywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari amahirwe akomeye yo kugera ku mahoro hagati y’ibihugu byombi no mu Karere.
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, NCPD, mu Ntara y’Amajyepfo, irasaba ko serivisi z’ubuvuzi bakoresheje ubwishingizi bwa Mituweli zarushaho kunozwa, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubyemeza.
Nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, impunzi z’Abanyekongo zambutse umupaka wa Kamanyola mu Karere ka Rusizi, zihunga imirwano ikomeye irimo kubera muri ibyo bice ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ubu urujya n’uruza rwahagaze ku ruhande rw’umupaka uhuza u Rwanda (…)
Biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uyu munsi yakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biro bye (White House), mu muhango wo gusinyana amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Kuri uyu 4 Ukuboza 2025, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hategerejwe umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, hakinwe agace ka gatatu k’Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi 2025, kegukanwe na Daniel Gathof na Bart Classens bagize ikipe ya SURF Pro yongereye amahirwe yo gutwara iri siganwa rizasozwa ku wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2025-2026, itsinda Gasogi United ibitego 2-0.
Perezida Paul Kagame yageze i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko azahura na Perezida Donald Trump, ndetse akanashyira umukono ku masezerano ya nyuma aherekeza amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.