Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari imaze umwaka umwe imanutse.
Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.
Kapiteni w’ikipe ya Vital’o FC yo mu Burundi akaba umukinnyi mwiza wa shampiyona yaho, Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana ibishoboka byose.
Luca Modric n’ikipe ye y’igihugu ya Craoatia bagiriye uruzinduko mu mujyi wa Vatican, aho bari bagiye gusura papa Francis mbere y’uko imikino ya EURO 2024 itangira.
Binyuze mu mikino ya kamarampaka (playoffs) yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, ikipe ya Rutsiro FC na Vision FC, zabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Binyuze mu iperereza riri gukorwa n’ishyirahamwe rishinzwe imyitwarire mu Bwongereza(FA), Lucas Paqueta akurikirankweho icyaha cyo gutega yihesha amakarita y’umuhondo, mu gihe iki cyaha cyamuhama akaba yahanishwa kuvanwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru ubuzima bwe bwose.
Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kuba umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere.
Mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abafana baje kumwakira ,umutoza Jose Mourinho usanzwe uzwiho gukoresha amagambo akomeye, ubutumwa yatanze bwakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yitegura imikino ibiri ya Benin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yahagurutse mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 03 Kamena 2024, yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire ahazebera umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Benin.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Real Madrid yatangaje Umufaransa Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Wembley mu Bwongereza ibitego 2-0.
Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunya-Maroc Youssef Rharb
Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelloti yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid azahita asezera ku mwuga wo gutoza.
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona 2023-2024, biteganyijwe ko muri iki cyumweru itangira gufata bimwe mu byemezo by’ingenzi birebana no gutegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 izahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.
kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP)
Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Bizimana Djihad usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Ukraine mu ikipe yitwa Kryvbas KR, avuga ko yashimishijwe no kuba ikipe ye yarabonye itike yo gukina imikino ya Europa League ndetse ko bizaha ishusho nziza Igihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi, Torsten Spittler yatangaje byinshi birimo imyiteguro y’imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, anatangaza byinshi kuri rutahizamu Ani Elijah.
Kuri iki Cyumweru, nk’uko byari byitezwe Nkurunziza David yatorewe kuba Perezida wa Kiyovu Sports mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali igatangira 15h50.
Mvukiyehe Juvénal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yangiwe kwinjira ahari kubera inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’iyi kipe yitezwe gutorerwamo ubuyobozi bushya.
Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’abagore ya Scandinavia yo mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kutitabira amarushanwa.
Ikipe ya Manchester United yegukanye igikombe cya FA Cup 2023-2024 itsinze Man City ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Kuva ku wa 23 Gicurasi 2024, ku kibuga cya RP-IPRC Kigali hari kubera igikorwa cyo gutoranya impano z’abakiri bato muri ruhago bazoherezwa mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Vision FC, mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere cya Shampoyona.
Myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior urangije amasezerano muri Rayon Sports agiye kujya mu igeragezawa mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Urutonde rwakozwe na Forbes Magazine , rugaragaza ko umukinnyi w’icyamamare uhembwa menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2024, ari Cristiano Ronaldo, umwanya akaba agarutseho ku nshuro ya kane.
Ikipe y’umupira w’amaguru ya ESPOIR FC yatewe mpaga eshanu hagendewe ku mikino yakinishijemo umukinnyi witwa Christina Watanga Milembe, wakinnye adafite icyangombwa kibimwemerera gitangwa na FERWAFA.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe ya Police FC irifuza rutahizamu ukina aciye ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports Richard Kilongozi.