Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024.
Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye bakomeje guhamagara abakinnyi b’amakipe y’Igihugu bagomba kwitegura imikino ihuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (East African Community Games), Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryamaze gushyiraho abazatoza amakipe y’Igihugu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubitse imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona, irimo amakipe ane azitabira irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024, riteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe ya APR FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.
Abanyarwanda babiri Samuel Uwikunda na Salima Mukansanga baraza gusifura umukino wa nyuma wo mu itsinda E uhanzwe amaso na benshi barimo n’ikipe ya Cote d’Ivoire
Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wari umaze iminsi mike yerekeje muri Libya, yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali yahoze akinira.
Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikaba n’ikipe y’abato ya Police FC, ‘Interforce’, itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze iy’Umurenge wa Niboye igitego 1 – 0 tariki 21 Mutarama 2024, kuri Sitade ya IPRC Kicukiro, iyi kipe ya Masaka ikaba ari imwe mu zizakomeza mu marushanwa akurikiraho.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.
Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.
Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro (...)
Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.
Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende kuri uyu wa Gatatu wasubitswe kubera ikibuga kitari kimeze neza.
Ku wa 15 Mutarama 2024 Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze amagambo akomeye yakiriwe mu buryo butandukanye ubwo yakomozaga ku makimbirane yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na Gasogi United 2-1.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro umunani agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi ba AS Kigali, mu gihe bazasezerera ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunga muri Tanzania, rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida Fountain.
Nyuma y’uko umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, ubwo inkuba yakubitaga bagahungabana umunani bakajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.
Ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, uba umukino wa 2 iyitsinze mu mateka yayo.
Ikipe ya Orion Basketball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yinjiye mu mikoranire n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd, aho binyuze mu Ikipe ya Rayon Sports y’abagore y’umupira w’amaguru, hazaterwa ibiti 6,000 mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 11 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium, yitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona irakiramo Gasogi United kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2 kuri penaliti 4-2 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, mu mukino wateje impaka ku misifurire.
Amakipe abiri yo muri Tanzania ari yo Simba SC na Young Africans arifuza rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma, mu gihe Singida Fountain na yo yo muri icyo gihugu yamwifuzaga yo yabivuyemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azagira uruhare mu gutahura impano z’abakiri bato ngo bazabashe guherwaho bashinga ikipe y’Akarere.
Ikipe ya APR FC yatsinze Young Africans 3-1 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, ririmo kubera muri Zanzibar igera muri 1/2 cy’irangiza.
Ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu Burundi ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti.
Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n’Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.